Wumva ute blockchain?

Blockchain ni iki muby’ukuri ?

Muri rusange habaho ubusobanuro butandukanye ariko hano turavuga bumwe bukoreshwa cyane kandi bworoshye kumvikana.

Ni ikoranabuhanga ryo kubika no guhanahana amakuru kuburyo bufite umutekano,bunyuze mu mucyo,bugakora muburyo nta ruhande rundi rubigiyemo hagati y’umuntu A n’umuntu B. Uko bisa rero n’ink’igitabo gifite amakuru ajyanye n’uko buri gikorwa cyakozwe hagati ya A na B kimenyekana,kikumvikanwaho nizo mpande zombi,hanyuma ayo makuru agahurizwa mucyo bita bloc/block.

Icyo bise bloc/block kiba gifite umwihariko wuko amakuru atari kuri serveur central (ububiko) ,ariko akaba ari yandi ma serveurs/servers  ashyirwa kubundi bubiko mubyo bita “noeud du reseau” nubwo imwe muri izo yagira ikibazo amakuru ari muri icyo gitabo arakomeza akagira umutekano ntabwo atakara.

Nkuko byasobanuwe haruguru blockchain nta rwego runaka ruriho ruyiyobora rufite uburenganzira kuri icyo gitabo (blockchain) ;ni algorithme ifasha ababikoresha kumvikana uko bigenda.

Ese ubwo iryo ni iterambere?

Yego kuko kuko ari uburyo bwiza bwo kwoherezanya ibintu by’agaciro umuntu kuwundi ntawundi nta rundi rwego/umuntu hagati. Wambwira uti ariko n’ubusanzwe birakorwa kuri internet! Nibyo wakoresha internet wohereza umuntu ifoto ariko wibukeko yo ari copie aba aguhaye nawe agasigarana indi, bivuze ko yayireba igihe ashakiye.

Ibi byo ntakibazo iyo ari amakuru, ifoto n’ibindi. Ariko biba ikibazo iyo bigeze kukintu cy’agaciro, urugero nk’amafaranga,ijwi mu gihe cy’amatora n’ibindi. Ubundi iyo bigeze kuri ibyo bintu bw’agaciro hitabazwa ama banki n’ubwo nabyo bitari shyashya mu buryo bw’imikorere, niba leta runaka ibasha gufata umwanzuro wo guhindura ifaranga.Uko byagenda kose wowe uyakoresha bikugiraho ingaruka,kandi nta ruhare wabigizemo.

Bishoboke ko ejo cyangwa ejo bundi hafi 80% by’amafaranga akoreshwa ashobora kuba atagifite agaciro!

Nibwo hatangiye gutekerezwa uko niba hatabaho ukundi abantu bakohererezanya iby’agaciro batitabaje izo nzego ngo zibahuze . Muri 2008 umuntu nubu utaramenyekana ariko uzi kw’izina rya SATOSHI NAKAMOTO  yatangije iki gikorwa. Turabibutsa ko muri uyu mwaka nyine hariho ihungabana ry’ubukungu abantu benshi batagifitiye icyizere amabanki yabo.

Uwo SATOSHI NAKAMOTO yashyizeho ifaranga ry’ikoranabuhanga  yise BITCOIN. Ubu rikaba rimaze kumenyekana henshi ndetse n’ibihugu,ama banki,ibigo bw’ubwishingizi byinshi byemera kwishyurwa hifashishijwe iri koranabuhanga. Nifaranga ritayoborwa na leta z’ibihugu,banki, cyangwa umuntu ahubwo rifitwe n’abarikoresha bose. Nifaraga rifite igiciro gishyirwaho bitewe n’abarifite baritanga n’abatarifite barishaka.

Kugirango iryo faranga rikore SATOSHI NAKAMOTO yahimbye uburyo bw’ubuhanga bufasha abarikoresha bose kwemeranya kuri historique y’ibyakozwe byose kuri iyo Bitcoin, ubwo buryo rero bwo kubika no kugira amakuru nibwo blockchain. Iki rero akaba ari ikintu cy’Iterembere kuko rifasha abantu gushyikira no gukoresha umutungo wabo biboroheye.

Ubu buryo bwafashije cyane urubyiruko rutagira compte muri za banki guhanahana amafaranga, imibare ikaba igaragaza ko hafi 90% y’ibyakozwe byose kuri bitcoin byagaragaye muri Afurika kuko ariho hagaragara ko umuntu ashobora gutunga smart phone ariko atagira compte muri banki.

Nkuko bisanzwe ushaka koherereza umuntu amafaranga hanze y’igihugu urimo bishobora gutwara igihe kugirango uwo wayahaye amugereho ariko hamwe na blockchain uhita uyabona mu mwanya muto kandi hatabayeho ikindi kiguzi (gukata).

Ese blockchain yaba ikoreshwa kumafaranga gusa?

Muri afurika aho dukunze kwita umugabane wasigaye inyuma, mu gihugu cya Ghana batangije uburyo bwo kubarura umutungo w’umuntu bifashishije blockchain, nyuma yuko hakomeje kuba ikibazo cy’imiturire no kutagira igishushanyo mbonera.Aho bishoboka ko waba ufite inzu ariko undi muntu akaza ati “niyanjye kuko nta kimenyetso kibigaragaza”.

Umuryango utegamiye kuri leta BITLAND wavumbuye uburyo bwo kubika amakuru kuri blockchain, umuntu akaba azi umutungo we kandi umwanditsweho aribyo bitanga uburenganzira bwo kwitwa nyirabyo.

Mumuziki harimo haratekerezwa wenda byaratangiye uko abahanzi bazajya bashyira ibihangano byaba kuri blockchain, hanyuma umuntu yakumva cyangwa yakora download y’ indirimbo ukahita ubona amafaranga yawe bitewe n’igikorwa cyakozwe.

Bitandukanye n’uburyo busanzwe aho wowe nyirigihangano ari we uhembwa nyuma kuko binyura mu nzira zitandukanye kugirango ubone kumafaranga y’ibyakoreshejwe.

Ikindi kandi hamwe na Blockchain,abantu bakora application ihanahana umuriro muri quartier. Muri make hamwe n’ikoranabuhanga ibintu byose bigenda byoroha.

Ariko nabyo tukibaza ngo ntibizagera igihe nabyo bigaterwa icyizere? Ni ukubihanga amaso.

Supermarketings Rwanda kuri blockchain!

Iyi nkuru tukaba twayibashakiye nyuma yuko mu Rwanda haje sosiyete ya Supermarketing nyuma igafungwa bitewe nuko hari ibyo yakoraga bitari kumurongo uboneye w’imikoreshereze y’amafaranga nkuko itegeko ry’u Rwanda ribigena rivuga.

Mu gukemura icyo kibazo iyi sosiyete yatangije uburyo bwo gushyira amafaranga y’abantu bashoye kuri blockchain, ikibazo kikiri ingorabahizi mu gihe abantu benshi batari bazi niri jambo blockchain ubwaryo!

Gusa ikirimo nuko abayashyizemo batazahomba, ubu buryo niburamuka busobanuwe neza kandi abantu bagafashwa kubigeraho.

Turakomeza tubashakira amakuru yuko bikorwa, nayo tuyabagezeho uko birushaho gusobanuka.

Ufite andi makuru yerekeranye na supermaketings  tutatangaje, wakwifashisha ahagenewe inyunganizi tukarushaho gufasha abandi.

Add a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *