Urutonde rw’Amaguriro 15 y’ikoranabuhanga

Hari imico tugomba gucikaho muri iki gihe cy’ikoranabuhanga; kugendana cash no kujya ku masoko umuntu agenda abaza ibicuruzwa. Niba umwanya ari uw’ingenzi kubera iki tutakoresha amaguriro y’ikorabuhanga duhaha ibyo dukeneye umunsi kumunsi! U Rwanda n’igihugu gikataje mu ikoranabuhanga, ndetse twavuga no zindi nzego nyinshi ibintu biri kugenda byerekeza mu korohereza buri wese.

Hari igihe twumva ko iterambere ari ukugira imihanda myiza, umujyi usukuye, inyubako nziza zibereye ijisho kandi zigezweho nka Kigali Arena, Kigali Convention Center, Five star Hotels, ibyo nukuri.

Iyo bavuze technology cyangwa ikoranabuhanga muri rusange ni ikintu icyo aricyo cyose cyorohereza abantu kuba bazigama umwanya wabo dore ko aricyo kintu k’ingenzi duhuriyeho twese,mu gihe bari gushaka igikoresho nkenerwa cyangwa se ubundi bufasha ubwo ari bwo bwose.

Tuvuga ibyo wumve service delivery, inkingi ikomeye y’iterambere u Rwanda rushingiyeho.Ni muri iyi njyana ukundi.com twakoze ubushakashatsi ngo turebe koko aho uru rwego rugeze mubyerekeranye na ecommerce/amaguriro yo kuri internet tubazanira TOP 15 ONLINE SHOPS IN RWANDA.

Bimwe mu bibazo twiagendeyeho mu bushakashatsi:

1. Ese eMarketing mu Rwanda irakora?

2. Ibyo umuntu yakenera biraboneka?

3.Uburyo bwo kwishyura bworoheye abaguzi?

Niba wajyaga utekereza ko mu Rwanda bitarahagera, birahari kandi bimaze kuba iby’ingenzi cyane , gukubita amaguru ujya kuri boutique/iduka ntabwo bikigezweho.Wakwifashisha smart phone yawe ugatanga komande y’icyo ushaka utavuye aho uri. Kuva kubyo kurya kugera kubikoresho bitandukanye wakenera hamwe na online market ubifite mu kiganza.

Ikindi nyamukuru cyaduteye gukora ubushakashatsi ni ukureba niba hari ukuntu aya mahirwe azanwa na rino terambere twayabyaza umusaruro ntitugarukire gusa kugura.

Uti gute? Yego birashoboka ,nawe wagira icyo ukora kandi bikakuzanira kubona amafaranga. Uramutse ubaye umuhuza hagati y’umuguzi ushaka igicuruzwa n’aya masoko acuruza ibyo bicuruzwa bitandukanye!

Umunsi umwe umunyamakuru yabajije ikibazo umuntu ati” watubwiye rwose ibanga ukoresha kugirango ugere ku bintu bihambaye gutya?”  Arabanza aramuseka cyane hanyuma  amusubiza muri aya magambo: ” Ntabwo ndi umuhanga cyangwa umunyabwenge ahubwo icyo nkora n’ukwifashisha ibyo abandi bakoze bitandukanye, njye icyo nkora ni ukubihuza!”

Utegereje iki ngo ube affiliate marketer? Ikoranabuhanga wirifata nk’irinyamahanga,ni wowe nanjye ryaziye!

Reka turebe urutonde rw’amaguriro yo kuri internet mu Rwanda,ntabwo ari yose niyo mpamvu twabyise TOP 15

1. Ihaha Technologies

ihaha.rw  ni isoko nkuko byumvina rikorera no kuri internet, rikaba ryaratangiye muri 2011, ikaba yaratangijwe na Jean Leonard Ndukurikirabakuru, nyuma yo kubona ko imigozi ya internet yari ikibazo igihe bari abanyeshuri muri NUR i Butare.

Yagize igitekerezo cyo gushyiraho uburyo yayicuruza kuri bagenzi be.

Nyuma yagiye yongeramo n’ibindi bikoresho uko yabonaga inyungu kugeza ubwo yabishyize no kuri internet.

*Categories:computers, home&office; supply,fashion,portable gadge

*Uburyo bwo kwishyura iyo uguze igicuruzwa

Visa, Master,Credit cards.

Iyo uguze igicuruzwa bakigukuzanira iwawe aho uri hose mu Rwanda

*Physical adress: KN 82 st, KIGALI

2. Yubeyi.com 

* Yatangiye muri 2015, itangizwa na Nkurunziza Christophe ari we CEO wayo, ryashyizweho mu rwego rwo gufasha abaguzi ndetse n’abacuruza ibikoresho bitandukaye.. Kubaguzi babafasha kugabanya umwanya batakazaga bajya gushaka igicuruzwa.

*Categories: Mobiles&tablets;.electronics,home&office;, Healthy&Beauty;,Computers& Accessories

KN3, Ave Kigali.

3. Pikkostores.com

Isoko ryo kuri internet riri mu rwego rwa B2C. Yashinzwe muri Mutarama 2017, itangizwa na Emmanuel Ishimwe, afite intego yo guhuriza hamwe brands zikomeye kw’isi kuburyo umuguzi azajya abona icyo ashaka bitamugoye kandi bikamugeraho aho ari mu Rwanda.

*Catogories:Men’s& Women’s fashon,phone& computers,electronics,Home&kitchen;, toys,kids&baby;, sports &fitness;,from overseas,,healthy a&beauty;,furniture, gloceries,cameras,music instruments,second hand products

*Uburyo bwo kwishyura: visa, master card,MOMO,Airtelmoney/Tigocash,Cash on delivery

*KN2 st, Kigali

4.Agasani.com


Isoko ryo kuri internet ryatangiwe na Nsengiyumva Jean dela Paix ,muri Kamena 2018 yabitangiye nyuma yo kubona ko inganda ziri kwiyongera mu wanda agasanga abantu benshi batajya bamenya ko bihari cyangwa se bakabura uko byabageraho.

*Categories:Baggs&Luggages;,men &women;’s clothing &shoes;, computer&networking;,made in Rwanda products,home&garden; materials,plasti materials,construction and electricity, sports&outdoor;,

*Payment: Momo,aitel money/tigocash,visa card,m pesa

5.Rwandaclothing.com

 


Yashinzwe muri 2010  na Umutoniwase Joselyne,mbere yuko aba umunyamideri yabanje kujya muri film aza kubivamo, ajya muri fashion abikorera muri budage nyuma yo kubona babikunze nibwo yumvise ko ashobora no kuza kubikorera iwabo.

*Categories: bags & backpacks, home decor, kids, men, shirt& blouses, women

*Physical adress: Kigali, Kitega at Sky Hotel building

6.Kasha.com

Ni isoko ryo kuri internet, rikaba ricuruza ibikoresho bw’isuku kubagore n’abakobwa,ikaba ifite umwihariko wo kubibagezaho vuba muburyo bw’ibanga.Ryatangijwe na Joanna Bichsel muri 2016.

*Categories:Beauty &body;, Feminine care, mom&baby;, pharmaceticals

7.Buyrw.com

Yatangijwe na Karimba Eddy.

*Categories: car&motocycle; parts, vehicles &transpotation; services, real estate, land &hotels;, computers & electronics, households technology, furniture, fashion, clothes&shoes; ,mobile phones, flora, fauna/plants, animals, services, institutions & shops, agriculture, baby’s corner

8.Topoja.com

Yatangiye muri 2018 itangizwa na Emmanuel UWIMANA,amaze kubona ko ubucuruzi bwo kuri internet butaratera imbere cyane nawe yifuza kugira umusanzu yatanga kugirango abashaka ibicuruzwa boroherezwe mu buryo bwose bushoboka.

*Categories:bags,cars,clothes,electronics,flash disk,headphones, phones,printers, tv, jewelry, made in Rwanda,shoes.

9.Madeinrwanda.com

Ni isoko rikorera kuri internet rikaba rikorera mu Rwanda na Canada, rikaba rifite intego yo kumenyekanisha ibintu bikorerwa mu Rwanda mu mahanga. Nyuma bakazajya bamenyekanisha bakanagurisha nibyo muri Afurika yose.

*Categories:beauty, books, home decolation, fashion, food, handcrafts, beverages, health.

*Payment:NAP wallet,Visa, Mastercard,MoMo,Cash on delivery.

*Physical adress:KN 5rd, Kigali

10.IsokoNow.com

Yashinzwe na Habimana Eddy yatangiye  kuwa 27/10/2017,ikaba ari isoko ryo kugura no kugurisha ibintu bitandukanye.Kuri rino soko wanagurisha bimwe mu bikoresho utagikoresha, aho kugirango ubite muri poubelle.

*Categories: pets,vehicles,made in Rwanda,real estate,home&garden;,electronics,services,jobs

*Physical adress: Kicukiro, Kigali

11.Ndiio.com


*Categories:fashion, mobile&tablets;, electronics&accessories;, computers, perfumes&fragrance;

*Physical adress : KN 55,st downtown taxi parking

*Payment: MMP(mobile money payment)

12.Mercca.com

Yashinzwe muri 2003, iza ifite intego yuko yakorohereza banyarwanda kuba babona ibicuruzwa bitandukanye nkuko website zikomeye kw’isi zibigenza.Yifashisha kandi imbuga nkoranyambanga nka facebook mukugurisha ibicuruzwa.

*Categories: computers&accessories;, movie &entertainment;, wedding dressses, jewelry, beauty &personal; care, tradition artfacts, spare parts.

*Payment:MoMo, Visa,Paypal

*Physical adress:Ndamage building, Nyarugenge,Kigali

13.Murukari.com

Yvette UWIMPAYE niwe watangije iri guriro muri 2015.Yifuzaga kuzamura amikoro y’abadamu bacuruza imbuto n’imboga,abahuza n’abaguzi batabasha kugera aho bakorera.

Umwihariko wabo ni imboga n’imbuto biri fresh

*Categories: food,drinks,baby,beauty,office furniture.

*Payment: wishyura umaze kubona icyo wasabye nyuma y’amasaha atatu.

*Physical adress: Kigali city Market B2-88 Nyarugenge

14. giraict.rw

ni iguriro ryo kuri internet riyoborwa na company yitwa Data systems Limited izobereye mu gukora software bifashishije ikoranabuhanga rya Microsoft,Java, PHP,..Bakagira icyicaro mu Rwanda no muri Ghana.

*Categories: Computers, Phones, IT equipment, software solutions, Microsoft products.

*Physical adress; Kigali height, Kacyiru, 3rd floor.

*Payment: Debit cards

15.Hehemart.rw

Yashinzwe na Clarisse ILIBAGIZA wigaga iby’ikoranabuhanga mu cyahose ari KIST ubu ni NUR, bikaba bivugwa ko iri soko rishobora kuba ryaraguzwe n’abayapani.

*Categories:Beverages, Meat, Vegetables, Fruits, Herbs, Dry goods, Babies,Soft drinks, Dairy.

*KN 1Rd,Nyabugogo

*Payment: Master card, visa card,Momo

Sinasoza iyi nkuru ntakweretse inzira wanyuramo kugirango nawe ube waba umwe mubifuza gukora no gutangira ubucuruzi kuri internet.

Nkuko tubizi neza ntabwo wajya mu kintu utazi aho bihera, ubanza kugira nibura ubumenyi bw’ibanze.Umubare munini w’abantu batinya no kubitekerezaho bakumva ko atari ibyabo, kuko batabyize ngo babihererwe impamyabushobozi.

Igitangaje muri ubu bushakashatsi nukuntu abatangije aya maguriro twabonye, benshi muri bo babitangiye batararangiza amasomo yabo bivuze ko nawe bitagusaba kubanza kugira igipapuro runaka ngo ugire icyo urema kigufasha  kikagirira n’abandi akamaro.

Ukeneye kumenya uko ibintu bikorwa!

Witinya ibintu byaroroshye nubwo waba udafite ubumenyi na buke kuri website, urabyiga ukabimenya mu gihe gito. Hari uburyo bwinshi bwifashisha amashusho ndetse na webnars zitandukanye zuko waba successful.

Add a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *