Ukuri Kuri Data-Driven Marketing!

Ikoranabuhanga rigenda rirushaho kwinjira mu mibereho yacu ya buri munsi. Dufite amatelefone ngendanwa, laptops, duhaha dukoresheje internet umuntu atavuye aho ari…

Kuba umubare wabakoresha ubu buryo urushaho kwiyongera,bivuzeko n’ubucuruzi bugendane n’ikoranabuhanga nabwo bugomba kugendana n’uyu muvuduko. Ibyo byose bigenda bigira n’inyito zitandukanye ariko zivuga ikintu kimwe. 

Data driven marketing ivuze kimwe:

Online marketing,

Internet marketing,

Web marketing,

Electronic marketing,

Digital marketing.

Nkuko byumvikana mu nyito “Data-Driven” ni uburyo bwifashishwa n’abakoresha ikoranabuhanga, aho ibigo,amasosiyete yifashisha amakuru yicyo abakiriya bashaka kugirango bahaze ibyifuzo byabo.

Digital Marketing na Internet

Digital marketing rero irakenewe kuko abashaka services bagenda biyongera kuri internet,kuba kuri internet biri kuza muby’ibanze muri iki gihe, kandi ubu bucuruzi burakomeza gukataza. Digital marketing ni uburyo bworohereza abagura hifashishijwe ikoranabuhanga.

Digital marketing ni inzira yoroshye kuri za companies kugirango bagaragaze ibyo bakora muruhando rw’ikoranabuhanga. Kuri company ihisemo Digital marketing intego yayo ya mbere aba ari ukongera umubare w’abaguzi bashaka igicuruzwa cyangwa  service.

Internet igira uruhare runini mu igura n’itangwa rya service. Biragoye kubona umuntu ari kugenda kuri buri muryango w’iduka abaza amakuru y’ igicuruzwa. Ubu harakoreshwa ikoranabuhanga, aha rero niho digital marketing yinjirira.

Ifasha abakora ubucuruzi kugera kubaguzi aho bibereye, n’abaguzi nabo kubona icyo bashaka bitabagoye.

Biba byiza iyo abakora ubucuruzi bazi neza uko bigenda kugirango bafate imyanzuro yuko bagera kubaguzi. Birashoboka ko mu myaka iri imbere ubucuruzi butazaba buri kuri internet buzahura n’ikibazo cyo kubura abakiriya!

Digital marketing igira ibice2 : 

  • offline: aho bakoresha radio,television,kwamamaza binyuze muri telephone
  • online hifashishijwe ikoranabuhanga rya internet

Iyo bavuze ubucuruzi kuri internet humvikana kugura no kugurisha gusa, ariko nubu uri gusoma ibi n’ubucuruzi buri gukorwa. Kuri internet buri kintu cyose kihatambatamba ni mu rwego rw’ubucuruzi, n’inyungu.

Ubusanzwe  nta muntu ufungura business atifuza inyungu. Kuba wayifungura bisaba igishoro, icyo gishoro nicyo gituma wizera inyungu mu gihe kiri imbere.

Online business ntabwo itandukanye  n’ubucuruzi busanzwe, naho ukenera igishoro. Igishoro kiri mu byiciro 2 by’ingezi;

  1. Umwanya ufata ku munsi
  2. Amafaranga kugirango ugire ibyo ukora

Ibyo ukwiye kuba witeguye mu gihe inzozi zawe ziri kuri Digital marketing

  • shaka kumenya cyane: turi mu gihe aho bintu byihuta kandi imbaraga za benshi niho ziri gushorwa bivuze ko uburyo bwa competition buri kukigero cyo hejuru.
  • learn the terminology: habamo amagambo menshi akoreshwa ubwirizwa gusobanukirwa.
  • kwiga guhangana n’ingaruka
  • kugira umushinga wawe wihariye
  • kwitekerezaho:  gira intego ,gira ingengabihe yawe
  • kugira ikibanza (your presence online )

 

Impinduka mu myumvire

Ubundi online business igaragaza intambwe yerekeza mu mpinduka, uko ubucuruzi bukorwa muri iki gihe bugenda bwerekeza kw’ikoreshwa rya internet.

Niba utajya ugorwa n’impinduka, digital marketing wayikora. Ariko niba impinduka zijya zikugora birumvikana ko nibindi bigoye ariko birashoboka mu gihe kirekire.

Digital marketing n’ugushora, ntabwo wayikora udashoye, urarekura, muri iyi minsi babyita guheba, ubu biracyoroshye kuko abantu batarabyumva neza, mu minsi iri imbere bizaba bikomeye kuko hazaba hamaze kuba competition nini, buri wese yifuza kubikora.

Haracyari umubare munini w’abantu bakibaza ngo ni gute wakorera amafaranga kuri internet?

Iki kibazo kandi koko kirakomeye kubera impamvu zumvikana zikurikira:

  1. Ikoreshwa rya Internet ntabwo rirasakara hose bityo umubare w’abarikoresha nawo ntabwo ari munini
  2.  Turacyakoresha uburyo bwa kera mu kugura no gushaka service nkenerwa
  3. Ntabwo turabona bagenzi bacu batunzwe nubwo bucuruzi babitangamo ubuhamya(amakuru ni make).

Ese Digital marketing yaba inzira yo kubona amikoro?

Waba uyashaka byihuse cyangwa mu gihe kirekire, kubona amafaranga kuri internet bisaba kwiha umurongo “discipline” iyo iki kibuzemo ntayo wabona. Gukira byihuse muri Digital marketing n’inkinzozi.

Kuba wakora website, ugakora hosting, ufite domain name nziza, ntabwo bivuze ko uri bubone amafaranga.Website ni itangiriro ariko ntabwo ari iherezo, iyo umaze gukora website uhitamo mu buryo bwinshi buzwi, ubwo ukoresha.

Burya ihame ni rimwe hose mubyo wakora byose, iryo hame ni iri”Kubanza kumenya no gusobanukirwa” niryo tangiriro rya buri kintu.

Iyo umaze kumenya wubaka system, uko icyo wamenye cyakuzanira inyungu. Uko ugenda urushaho gusobanukirwa niko utera intambwe wigira imbere.

Kugirango ubone ayinjira bigusaba kugira icyo ugurisha yaba service cyangwa igicuruzwa runaka kuri internet, ugendeye rero kuri ibi byumvikane neza ko gukorera no kubona amafaranga kuri internet bishoboka biba akarusho iyo ibyo uri gukora bijyanye na passion yawe (ibyo ukunda).

Ni mpamvu ki ubu bucuruzi butaritabirwa cyane?

Kubera amakuru aba adahagije cyangwa kugira ubusobanuro buke, bamwe batekereza ko kugira website gusa bihagije kugirango utangire kubona amafaranga. Dufate urugero ; kuri website ushyiraho content, nayo ukashyiraho rimwe mu kwezi!

Ibi ntabwo bihagije. Kubivamo niyo nzira iba isigaye.

Guhitamo umurongo mubi, mu cyerekezo kitari nyacyo nuburyo butajyanye bw’imikorere, ni bimwe mu bitera abantu gutinya no gutangira ubucuruzi .

Data Driven marketing ni iyawe?!!

Ubusanzwe gufungura website biva kucyo umuntu akunda, icyo umuntu akunda agishyiramo imbaraga nyinshi,igihe ndetse n’ubundi bushobozi busabwa. Rero nta handi ho guhera,

Tangirana n’ubumenyi bw’ibanze kuri ubu bucuruzi, umenye, usobanukirwe uko ibintu bigenda, icyo bigusaba…  

Nyuma uzambwira.

 

Add a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *