Uko Wakohereza Amafaranga mu Rwanda Uri Hanze

Rwanda day 2019

U Rwanda. Rwanda biva kunshinga KWANDA bisobanuye “Kwaguka”cyangwa “Gukwira hirya no hino”.  U Rwanda ntabwo ari igihugu gito nk’uko kigaragara kw’ikarita. U Rwanda ni igihugu kigari. Byakabaye bidutera ishema ko buri munyarwanda yifitemo uturemangingo ngiro(ADN/DNA) two kwaguka muri we!

Inyandiko ziri mu rurimi rw’ikinyarwanda, ntabwo abantu ari benshi bitabira kwandika kuri internet  akaba ari ikibazo kubantu bashaka amakuru anyuranye muri google cyangwa ahandi mu rurimi rw’ikinyarwanda. Ariko hari inkuru nziza numvise yanshimishije muri Rwanda Day y’uyu mwaka yabereye mu budage, ko hari umunyarwanda uri gukora program izafasha gusubiza abashaka amakuru muri google kubona ibisubizo bw’ibyo babajije bandika .

U Rwanda rurushaho kugaragaza ubudashyikirwa mu nzego zitandukanye z’imibereho y’abarutuye, ibi bijyana nuko hari n’abandi banyarwanda bagenda bagana mu bindi bihugu bagiye kwiga cyangwa gukorerayo ubucuruzi. Iyo umuntu agezeyo akenera kumenya amakuru y’abo yasize iwabo, iyo bibaye akarusho iyo agezeyo akaronka akenera koherereza abavandimwe, ababyeyi kuri ayo maronko, dore ko biri mu muco wacu wo gusangira akabisi n’agahiye.

Buri munyarwanda aho ari hose afite agaciro niyo mpamvu Diaspora nyarwanda zifite ingufu  mu bihugu byinshi kw’isi. Diaspora ni intara ya gatandatu yiyongera kuntara 5 ziri imbere mu gihugu.

Akaba ariyo mpamvu twabakusanirije amakuru  ajyanye no  kohereza no kwakira amafaranga avuye hanze y’u Rwanda.

Mu nkuru dukesha Access Finance Rwanda yerekana ko nibura buri mwaka Diaspora yo muri United Kingdom(UK) yonyine yohereza mu Rwanda amafaranga agera kuri 9.7 billion bivuze miliyari 9 na miliyoni 7 z’amafaranga y’u Rwanda.

Muri rusange kohereza amafaranga muri Afurika birahenze ugereranije n’ahandi kwisi aho muri Afurika biri ku 10% ahandi akaba ari 7% kukiguzi cyo kohereza. Turizera ko uko iterambere rigenda rirushaho kwegera abaturage uyu mugabane wacu nawo uzagera ahantu heza n’ibiciro bikagabanuka.

Ntabwo turibuvuge kuri buri gihugu ahubwo twatoranije kimwe mu bihugu mu gace runaka ; UK ni uburayi/europe, muri Asia n’ubushinwa, Kenya ihagarariye East Africa,Afurika y’epfo, muri Amerika ni USA na Australia.

Inkuru nkiyi  tuyikora kugirango twerekane ahari icyuho , hanyuma urubyiruko rw’abanyarwanda bamaze kugira ubumenyi mu nzego nyinshi barebe niba hava amahirwe yo guhanga udushya mu bijyanye no gutanga service.

UK -Rwanda

Uri mu bwongereza wifuza kohereza amafaranga mu Rwanda hari companies nyinshi zagufasha

  • Dahabshill
  • Western union
  • worldRemit
  • Xpress Money
  • Equity Direct
  • MoneySwift
  • Azimo
  • MoneyGram

China -Rwanda:  Wanda Money Transfer

Hari company y’abanyarwanda ibikora neza

Wanda money Transfer. Ayo utagomba kurenza ni $5,000

Kenya -Rwanda  :M-PESA

Iyo uri muri Kenya ushaka kohereza amafaranga mu Rwanda ukoresha ubu buryo

  • *840#
  • Andika PIN ya BONGA (Enter your Bonga PIN)
  • Hitamo kohereza amafaranga (Select send money)
  • Shyiramo nimero ya Telefone utangije 250XXXXXXXXX
  • Shyiramo umubare w’ayo ushaka kohereza, M-PESA PIN hanyuma wemeze igikorwa

South Africa-Rwanda: Hellopaisa

Kubanyarwanda bifuza kohereza amafaranga imuhira bakoresha  Hellopaisa bari muri Afurika y’epfo, irizewe kandi irihuta ,uburyo bwo kuyakira nabwo nibwiza. Kuko wayakira ukoresheje mobile money, Equity bank.

USA -Rwanda : WorldRemit International

  • Iyo ari ubwa mbere kohereza ni ubuntu
  • Nta mubare muto wayo wohereza basaba bivuze ko ayo ufite yose wayohereza
  • Ubufasha bwihuse mu gihe habayeho ikibazo
  • Uwo uyoherereje ahita ayabona

Australia -Rwanda

Company imwe gusa niyo ushobora gukoresha ni WorldRemit. Uwo uyohereje ayabona

Cash akayafata kumu agent cyangwa kuri mobile money.

Ni gute wagereranya transfer companies mu gihe ushaka kohereza amafaranga mu Rwanda?

  • Kureba uko bavunja(exchange rate). Ugomba kureba company iguha menshi kuri buri dollar uvunjisha
  • Ayo bakata (Fee). Kureba mbese ni angahe baguca gukora iyo transfer?Ese bashobora kugabanya mu gihe wohereje menshi?
  • Uburyo bwo kwohereza(transfer methods): bakoresha internet(online), bayashyira kuri phone,kugana ishami ryabo cg bakoresha phone app? Uhitamo uburyo bukoroheye
  • Kureba amahitamo yo kohereza(transfer options), Ese company igira amahitamo menshi cyangwa ikoreha uburyo bumwe bwo kohereza.
  • Igihe bitwara(turnaround time): Uwo wohereje abona ubutumwa mu gihe kingana iki? Nimugihe cy’umunota cyangwa n’iminsi runaka mu mibyizi? Iyo wihuta bigusaba kwishyura ikiguzi kiri hejuru kugirango ubutumwa bumugereho vuba.
  • Umubare muto wayo wohereza: Ese make baheraho ni angahe? Ini nabyo byagufasha kumenya ni iyi company uri bukorane nayo bitewe nayo uri bwohereze.
  • Uko uwo woherereje yakira amafaranga(pick up methods).  Ureba niba uwo woherereje abasha kuyabona bugufi bwe cyangwa bimusaba kuyanyuza kuri konti yo muri bank. Ukoresha uburyo ushaka niba ayo mahitamo ahari.
  • Kureba ku mitangire ya service(customer service). Umuntu ahuye n’ikibazo afashwa gute, ese amasaha waboneramo ubufasha niyahe?

Mu ncamake,

Uburyo wakwifashisha woherereza inshuti,abavandimwe,umuryango wawe amafaranga mu Rwanda :

  • Money transfer services. Bitewe n’aho uri wakoresha nka MoneyGram, Western Union na Xpess Money….
  • Banks. Kubari muri USA Citibank yemera FRW ariko ntashami igira mu Rwanda. Icyo gihe wakwegera ishami rya  Citibank bakagufasha uko wakohereza mu FRW kuri konti ya banki.
  • Paypal. Ureba niba banki zikorera mu Rwanda zibasha kubitsa no kubikuza amafaranga binyuze kuri paypal.
  • Mobile money. M-PESA,..

Muduhe ibitekerezo,inyunganizi kuzindi nkuru mwumva twabacukumburira.

Mugire ibihe byiza.

Add a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *