Supermarketing (Rwanda)- Waba umushoramari!

 Ibintu biri guhinduka byihuse, umunota umwe gusa ,usigira amakuru abantu benshi.

Ubu nta muntu ukihererana inkuru mu kanya nkako guhumbya abantu barenga igihumbi mu gihe gito baba basangiye amakuru runaka. Isi dutuyeho iriho kubera amakuru yamenyekanye kuri yo, kubayituye,kubiyiriho ntabundi buryo butuma ikiremwamuntu gikomeza kuyobora isi atari amakuru.

Amakuru agize ubuzima bwacu, imibereho yacu tugenda tuyikura ku makuru twumva. Ibyerekezo bitandukanye bijyibwamo ni ukubera amakuru. Nta makuru ubuzima bwagenda kukigero kidashimishije.

Niba utari wumva neza icyo nshaka kuvuga reka dufate urugero, 

Kwa muganga, nyuma y’ibizamini byinshi bafashe kumurwayi muganga yemeje ko bagomba kumubaga(gukorerwa operation), yinjijwe mu iseta nkuko bahita. Wari wabona uko haba hameze hateguye kuburyo butandukanye nahandi! ariko icy’ingenzi n’ibyo bashyize kumurwayi, bacometse ibyuma utamenya ibyaribyo byose babishize kuri wa murwayi. Burya baba bashaka kugumana amakuru y’umubiri w’umurwayi mugihe umurwayi we atabasha kuyatanga.

Ushobora kumbwira ngo ibyo biratandukanye ariko na Business utubwira! Yego kandi ni Oya.

Koko rero urebye biratandukanye kuko biri muri domaine zitandukanye, ariko kurundi ruhande ni Yego, kuko ntakintu kihariye kuri iyi si gihari, umwihariko mvuga hano ntabwo ari uko giteye/kiremye oya… ahubwo ndavuga ukuntu gikora.

Ninako muri Business uyikora akeneye amakuru cyane. Kuba uri muri Business ntugire amakuru bimeze nko kuba uri mu ndege ariko utazi icyerekezo. Kugirango utangire business nabwo ukenera amakuru kuko urashaka ikintu cyakwereka ko bikunda.

Aya makuru nawe urayakeneye

Nyuma y’inyandiko nyinshi zigaragaza amakuru aba ari gucaracara hano mu mujyi wa Kigali ndetse no mugihugu muri rusange ajyana na Business. Kubabashize kubisoma navuze kuri Kwakoo market ikorana na Onyxcoin izatangira gukora kumugaragaro mu kwezi kwa munani 2019 ubu ababishaka bari kwigura imigabane bakaba abashoramari.

Uyu munsi nkufitiye indi Company imaze amezi make itangiye inaha mu Rwanda kuko yatangiye umwaka ushize, ubusanzwe ni company y’abahinde ikora ibikorwa by’ishoramari mungeri zitandukanye.

 Yazanye uburyo bushyashya bwo guhanahana bita “peer to peer transaction” bufite akarusho ko guhemba uwashoy’imari muri company yabo inyungu ya buri munsi mu gihe cy’amezi ane gusa. Ntabicishije amatsiko yitwa SUPERMARKETING ariko ubusanzwe izwi kuri iri zina  SUPERMARKETING GLOBAL NETWORK.

  • Iby’ingenzi ukwiye kubanza kumenya

  1.  Igishoro gito ni = $30
  2. Igishoro kinini =$30400
  3. Ubikuza iyo ugejeje nibura $50
  4. Kwishyurwa ni buri munsi (kuwa 1- kuwa5)
  5. Agaciro k’$1 kangana FRW1000 iyo ubikuza
  6. Buri gishoro kimara amezi ane angana n’iminsi 120
  • Ubwoko bw’Igishoro

  1. BRONZE
  2. SILVER
  3. GOLD
  4. PLATINUM
  5. DIAMOND
  6. DOUBLE DIAMOND
  7. SUPER DIAMOND
  8. AMBASSADOR
  9. SUPER AMBASSADOR
  10. BRAND AMBASSADOR
  • Uko umuntu ahembwa bitewe n’igishoro

 

  • Ubundi buryo bwo guhembwa

  1. Iyo uzanye umuntu ubona 10% y’igishoro yashoye, 
  2. Iri 10% urihabwa kuri buri wese uzanye iburyo n’ibumoso
  3. Iyo uzanye abantu 20 mu minsi irindwi uhabwa 2% y’umufuragiro(commission) y’amafaranga yose yinjiye muri company kumunsi Urugero niba company yinjije $10000, wahembwa umufuragiro wa 2% kuyo company yinjije angana $200 kumunsi. 
  4. Abantu 40 winjije mu minsi 10,uhabwa 3% y’umufuragiro kuyo company yinjije ku munsi
  5. Abantu 100 muminsi 15, ubona 4% y’umufuragiro kuyo company yinjije ku munsi.
  6. Mugihe cy’amezi ane igishoro cyawe kiba kimaze kwikuba inshuro eshatu.

Supermarketing Global network, iri gukorera mu Rwanda, wayisanga mu igorofa rya MIC (Muhima Investment Company) haruguru gato ya CHIC. Aba agents ba company baba bahari mu minsi y’akazi. 

15 Comments

    Add a Comment

    Your email address will not be published. Required fields are marked *