Munyuguti umunani – Imishinga yo gukora mbere yuko 2019 irangira

Muri 2017 Leta y’u Rwanda yatangaje ko habarirwaga business /ibigo bw’ubucuruzi bingana 142,029. Muri bo 101,665 bihwanye na 71,58% ni ababuze akazi mubigo bwa leta cyangwa ibyigenga.

Ubundi bushakashatsi bwerekanye ko mumwaka wambere mubatangira ubucuruzi 30% babivamo, nyuma y’imyaka ibiri haba hamaze kugenda 50%, kandi uko imyaka igenda ninako abantu bava muby’ubucuruzi! Biratangaje.Waba ushaka kumenya ikibyihishe inyuma ?Tugiye kubisesengura.

Impungenge ngizi

Nawe ushobora kuba warisanze muri business bitewe n’impamvu zagaragajwe mu bushakashatsi cyangwa se urabona ariyo mahitamo usigaranye.Ijambo rimwe gusa ryadufasha twese abari muri business ndetse n’abifuza gutangira niryo tugiye gusesengura.

Ufite ibitekerezo by’ibyo wakora ariko wabuze aho uhera! ibyo bibaho mu gihe umuntu atari yabone neza inzira yizewe yanyuramo, ntabwo ari ikibazo cyawe kuba udafite icyo ukora. Nawe wakoze bigahomba ntabwo ari uko utize ibijyanye no gucunga imishinga neza , oya ahubwo hari ikintu kibitera. Rero kuba utarabimenye kare ngo ubikosore ntabwo ari impamvu yo kwicira urubanza no kumva ko wananiwe, ibintu biracyashoboka ko wakora business igatera imbere ubireba.

Kunanirwa no gutsinda bizingiye mubusobanuro bw’ ijambo rigizwe n’inyuguti zigera kumunani “8”, ijambo rikoreshwa hafi mu ndimi zose dukoresha hano mu Rwanda.

Iryo jambo ni B-U-S-I-N-E-S-S

Business mu kinyarwanda turarikoresha, mu cyongereza,mugifaransa naho niko bimeze. Business yabaye business. Ahantu abantu bahuriye kenshi baba bavuga kuri business.

Ese abantu batekereza ko business ari iki? business ushobora kuba uyumva ukuntu gutandukanye nuko byakabaye. Ijambo iyo rikoreshejwe cyane bigera aho ubusobanuro  rigenda rita agaciro mu myumvire yaryo uko risobanuye.

Iyo ikintu gikoreshwa cyane mu bisanzwe gita umwimerere wacyo kandi ibyo ntawabyigizayo ntaho umuntu yabihungira niko bimeze, ariko iyo wongeye ukareba neza nibwo usobanukirwa biruseho ibyerekeranye nicyo uri kuvuga.  Byagaragaye ko ikintu gitanga umusaruro ari ikintu umuntu yagizeho ubusobanuro runaka kandi ikigero cy’ubutsinzi kingana n’ikigero cy’imyumvire kuri icyo kintu. Umuntu iyo ari muzima akenera ikimufasha kubaho akazi, umurimo, cyangwa se gufashwa n’ababyeyi, inshuti abavandimwe mugihe we atari yagira ubwe bushobozi bwo kwigira reka mbivuge gutyo.

Izi si zo mpamvu zo kudakora business

Wari uziko se igice kinini cy’abantu bananirwa kugera  aho bashaka atari ukubera ko babuze ubushobozi bw’amafaranga yo gushora mubyo bashaka yaba menshi cyangwa make!

Hatabuze kwiga isoko neza!

Hatabuze gukora igenamari ryiza(budget)!

Hatabuze kumenya amakuru menshi afatika!

Ibyo byose umuntu yakenera kugirango business itere imbere bihari ariko bikarangira ya business, cya gitekerezo cye kitageze kuntego.

Haba habaye iki? ni iki kitagenda muri make?

Uku niko kuri: burya ibintu bito twita ko bisuzuguritse nibyo bitugirira akamaro. Umuntu buri gihe yibanda ku bintu bimugoye aho kugirango ahere kubimworohera. Dore aho ibanga riri : ubuzima bwacu, imibereho, ibidukikije,n’ibindi byose twibonamo byubatse muburyo bw’urusobe(system). Urusobe ni igihe ibintu bigize umubare runaka, muke cyangwa mwinshi bibasha guhuriza hamwe. Urusobe naho ibintu biri kumwe byunganirana.

Nibakubwira ngo witema igiti uzajye ubyumva cyane kuko igiti kiragukeneye nawe uragikeneye. Nakwibutsa ko rero ibimera muri rusange nijoro bifata wa mwuka duhumeka twasohoye kuko aba ari mubi,bikawuhindura umwuka mwiza dukoresha. Nabyo kurundi ruhande bikenera wa mwuka mubi tuba twahumetse. Ngirango wowe uri gusoma hari ibyo wigeze kwiga bita Photosynthese/photosynthesis.

Tugarutse kucyo twavugaho, umuntu abyuka igitondo kimwe akibwira reka nshinge business runaka kuko nabonye irimo amafaranga mugenzi wanjye yarabikoze none biri kugenda reka nanjye ngende ngerageze amahirwe! Undi nawe akibwira ati none se akazi kabuze reka nshaka igishoro ndebe ko nabaho.

Ibyo bitekerezo ndetse no kumaramaza byose ni byiza ariko hari ingingo y’ingenzi iri kuburamo ,kandi niyo nkingi ya mwamba mu bucuruzi bwawe.

Ubusobanuro nyabwo

Ubundi ubusobanuro nyabwo cyangwa se igitekerezo kiri inyuma ya business biri mumagambo abiri ni “ugufasha abandi. Urashaka gufasha abandi kugera ku ntego yabo, urifuza ko buri wese utuye mu gace ubarizwamo yagerwaho n’amazi meza. Yego iyo niyo business.  Mu gufasha wibanda kuri izi ngingo: kwegereza bugufi hashoboka ushaka serivise/igicuruzwa, kugabanya umwanya afata ajya kureba iyo serivise/igicuruzwa, gushyiraho igiciro kijyanye n’ibyo ashaka, guhaza inyota y’ushaka iyo serivise/igicuruzwa (gutanga ibintu nyabyo). Mugushaka gufasha abandi biraduha

” imishinga yo gukora mbere yuko 2019 irangira”

  • muri aka kace ndabona abahatuye mu gihe cy’icyi babura amazi meza
  • muri uyu murenge nta mashanyarazi ahari
  • abatuye hano barindira umunsi w’isoko kugirango bahahe ibyo bakeneye
  • Aha hantu ni heza ariko urubyiruko rurabura aho kwidagadurira
  • hano hari urujya n’uruza rw’abantu ariko ntahantu wabona icyuma gitanga amafaranga na banki ziri kure
  • aka gace karagendwa cyane ariko nta bwiherero rusange kagira
  • ko turi mugihe ibintu biri gukorerwa kuri internet abantu bahano bakoresha iki, abatabizi bafashwa nande kandi gute?
  • isuku yo mu gace kacu ntabwo iri kukigero gishimishije
  • mu biruhuko binini usanga abana bandagaye hirya no hino
  • hari abantu kubera akazi kenshi batabona uko bategura amafunguro kandi batishimira kurira muri restaurent
  • mugace kacu ntahantu wabariza amakuru muri rusange
  • amazi y’imvura ava kumabati y’abaturanyi asenya amazu ya bagenzi babo
  • mu gihe cy’isarura usanga ibishyimbo, amasaka,ibigori bigura make nyuma y’amezi make bigahenda

ibiyo ni bimwe mu bitekerezo bwo gukemura ibibazo by’abandi, wibuke ko uko utekereza kubandi ari nako nabo baba bagutekerezaho ni uko bimeze.

Kubyerekeranye nuko umuntu yunguka mumushinga, iyo watanze icyo abantu bakeneye nta mpamvu yo kutagushimira, inyungu ingana n’ikigero wakemuyemo ikibazo cy’umuntu ukugana. Ngo burya NGO ICYO UMUNTU ABIBYE NI CYO ASARURA.

Impamvu iri inyuma yo kunanirwa

Umuntu ananirwa kubera ko yabuze cya kintu cy’ibanze aribwo busabanuro bwa business, nanone se yaratangiye neza ariko ntasobanukirwe ko abantu bakenera ibirenze. Aha ikiba gisabwa nuko watekereza mbere ikirenze kubyo ukora uyu munsi wibaza utise nimara kubagera kunyota yabo mfasha hazakurikiraho iki? Iyo utabishoboye bitegereza ko hari undi muntu uzaza akaziba icyuho.

Kuby’iyi mpamvu yuko abantu buri gihe bahora bashaka ibirenze, ni amahirwe menshi kumuntu watangiye ubucuruzi gukomeza gukora, hibandwa kucyo abantu bazakenere mu minsi iri mbere. Ubucuruzi bukagenda buzana udushya ari nako butera imbere mu gufasha abantu.

Icyo ukwiye kumenya

Burya nutangira ubucuruzi/business ukabona iri kugenda, icyo ni ikimenyetso cyuko watangira n’izindi.

Wiguma kuri business imwe, abantu bakeneye ubufasha ni benshi kandi mungeri zitandukanye wirebera. Abantu barababaye, gira agahinda kubw’abandi ushake icyo wabafasha, icyo nyine ubafasha nibwo busobanuro nyabwo bwa BUSINESS twavugaga.

Ese wowe business uyumva ute? dusangije ibitekerezo byawe wandika uko ubibona ahagenewe comments/inyunganizi. Tunezezwa no kumva uko mubitekerezaho.

4 Comments

Add a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *