Kugabanya icyuho hagati y’ibiva n’ibijya hanze y’igihugu

U Rwanda igihugu cy’imisozi igihumbi, U Rwanda rw’ibiyaga, Rwanda rw’amahoro, Rwanda rw’abanyarwanda ,Rwanda rwatubyaye,Rwanda rwizaa…

Aya namwe mu magambo y’indirimbo y’umuhanzi ataka u Rwanda. Koko u Rwanda ni rwiza, buri wese arabibona. Mu iterambere u Rwanda rukomeje gukataza mukwishakamo ibisubizo bw’ibibazo rufite.

Mu myaka 25 ishize u Rwanda rwihaye gahunda yo kuba ahantu habereye ishoramari n’ubukerarugendo kw’isi.

Muri iyi minsi u Rwanda rutewe ishema no kuba ruri mubihugu byambere byoroshya kandi bikorohereza  abakora ubucuruzi ndetse no gutanga umutekano usesuye kubarugenda baturuka imihanda yose.

Ibi biterwa nuko mu myaka ishize u Rwanda rwagaragaje ingingo zikomeye zikurikira

  • ubukungu bwiyongeraho nibura 8% buri mwaka
  • umusaruro w’umuturage ku mwaka wavuye ku $774 muri 2017 ugera ku $787 muri 2018
  • Iterambere mu nzego zitandukanye; urwego rwa service ni rwo rufite umugabane munini wa GDP(Gross Domestic Product) ungana na 48%, ubuhinzi 29%, n’urwego rw’ingana rufata 16%.

Nyuma yo kubona ko u Rwanda rutimiza ibintu byinshi mu mahanga, wareba ku rundi ruhande ugasanga ibyo twohereza biri hasi cyane, ibi bituma haba icyuho kinini mu byinjira n’ibisoka mu gihugu (balance deficitaire).

Leta yashatse kureba uko yagabanya icyo cyuho itangiza gahunda ya Made in Rwanda muri 2015.

Niba wajyaga wumva made in Rwanda ntusobanukirwe, twakuzaniye amakuru wari ukeneye  kumenya kuri gahunda ya Made in Rwanda. Urasobanukirwa amahirwe arimo, turakubwira uko yaje ,uko ihagaze n’ibindi byinshi.

Reka no gutwara umwanya munini;

Made in Rwanda ni imwe mu ngamba leta yafashe yo kongerera ubushobozi bwo guhangana kw’isoko ry’ibiciro n’ibindi bicuruzwa bikorerwa hanze y’u Rwanda.

Igamije kongera ubukungu bw’igihugu hifashishijwe guteza imbere ibikorerwa imbere mu gihugu.

Urwego rw’abikorera nirwo rubifite mu nshingano zayo zose haba mu bikorwa ndetse n’ibindi biganiro mbwirwa ruhame bigamije kuyumvikanisha.

Ibigo bya Leta nka Rwanda Development Board(RDB), Rwanda Standards Board(RSB) na MINECOFIN nka minisiteri  biri mu biza kw’isonga mu gukurikiranira hafi iyi gahunda mu buryo ubwo ari bwo bwose kugirango igere ku ntego zayo.

Nubwo ibyo byose biriho abantu benshi bakomeje kwinubira igiciro bavuga ko kiri hejuru ugereranije n’ibindi bikorerwa ahandi, ariko ababishinjwe bo bakemeza ko ari ikibazo cy’imyumvire kiri muko babona made in Rwanda bumva ko nta bwiza, umwimerere ibikorewe inaha bigira, bitaramba kandi ibiciro bikaba biri hejuru.

Mu rwego rwo gukomeza kuyinoza Leta y’u Rwanda yashyizeho itegeko/ingamba irebana nuko ibyo byose byagabanuka cyangwa bigakurwaho burundu, bityo ibikorerwa imbere mu gihugu bikitabirirwa.

Mu bushakashatsi bwakozwe na Ministere y’inganda n’ubucuruzi mumpera z’umwaka wa 2016 bwagaragaje ko ikibura kugirango abantu bagure cyane ibyiwabo ari amakuru make,cyangwa  ntayo kuri Made in Rwanda, ubushakashatsi busoza busaba ko hakomeza ubukangurambaga mu kumenyekanisha inyungu zo gukoresha no kugura bikorerwa imbere mu gihugu.

Ni bande barebwa na Made in Rwanda.

  1. Producers:abakora ibikoresho bitandukanye,abahinzi n’aborozi, inganda ntoya n’inini, abanyabugeni n’ubukorikori,abahanzi bari mu nzego zinyuranye
  2. Consumers: ni abaguzi(njye na we), buri wese utanga ikiguzi mu gihe ashaka icyakorewe imbere mu gihugu
  3. Promoters: ni buri wese ugira uruhare mu kumenyekanisha,gutangaza amakuru ajyanye na Made in Rwanda,ishobora kuba igitanzamakuru,ibiganiro, amatangazo yamamaza n’ibindi.

Kubera iki iyi politiki ya MIR yagiyeho?

Nkuko twabibonye yashyiriweho gukomeza no gushyigikira gahunda ya y’igihugu yo kuba igihugu gifite ubukungu buri hagati middle class income country muri 2024 na kuba High class income country muri 2050.

Ubukangurambaga bwakoze umurimo ariko bigaragara ko cya cyuho nubundi kikirimo dore ko muri rapport ya 2017 yerekanye ko ibyinjira mu guhugu byagabanutseho 4% gusa.

Imyimvire y’abanyarwanda yakomeje kugenda ihinduka, ibi bikaba bitanga amahirwe kuri babandi bifuza kwongera imbaraga mubyo bakoraga hibandwa mu kunoza qualite y’ibyo bakora kuko isoko rigenda ryaguka mu gihugu.

Icyanyuma nuko abakora Made in Rwanda(producers) bakomeje guhura n’ikibazo cy’ibiciro by’ibyo bakoresha ibi bibagiraho ingaruka zuko bituma badahangana kw’isoko kuko ibiciro byabo bisa nkaho biri hejuru. Kugirango iyi politiki igere ku ntego yubakiye ku nkingi 5.

Inkingi za “Made in Rwanda”

1. Ingamba zihariye kuri buri rwego( sector specific strategies):harimo gusesengura byimbitse kubikorerwa muri buri rwego kugirango barebe uko ibihari byakongerwa agaciro. Byahereye mu rwego rw’ubuhinzi no gutunganya ibikomoka kumatungo, inganda zikora ibijyanye n’ibikoresho by’ubwubatsi. Kandi birakomeza no kuzindi nzego.

2. Kugabanya ikiguzi cy’ibigenda kugikoresho (cost of production): kubura kwa bimwe mu bikoresho nkenerwa by’ibanze mugukora ikintu runaka ni imwe mu mbogamije ituma ibiciro by’ibikorerwa imbere mu gihugu bijya hejuru.

MIR mu bushakashatsi yakoze ku gice cy’inganda bazanze hafi ya zose zidatanga umusaruro 100% z’ubushobozi zifite, ikibazo nyamukuru cyagarutsweho ni ibura cyangwa ibiciro bihenze bya law materials(ibikoresho by’ibanze). Basabye ko leta yareba uko yakorohereza ba nyiringanda  kuba babona ibyo bikoresho by’ibanze kuburyo bworoshye, ibi bikaba byagira ingaruka nziza kw’igabanuka ry’ibiciro kubikoresho byakorerewe imbere mu gihugu.

3.Kunoza ubwiza(improving quality): intego y’iyi nkingi nuko ibikorerwa mu Rwanda bigomba kumenyekanira cyangwa kurangwa nubwiza,kuramba haba imbere mu gihugu no hanze yacyo.

4. Promotion backward linkages:inganda nyinshi z’abanyamahanga ziri mu rwanda kndi zikora ibintu bitandukanye,uko niko leta yifuza ko nibura mubyo izonganda zikoresha mu gukora umusaruro wazo, zajya zifashisha bimwe mu bikoresho by’ibanze biboneka imbere mu gihugu.

5. Guhindura imyumvire: abantu bibwira ko ibikorerwa hanze aribyo biba ari byiza kurenza ibikorerwa imbere mu gihugu, ariko ibi bihabanye nukuri. Kugirango bive mu mitwe ya benshi hariho gahunda kandi izakomeza yo gukomeza gukangurira bantu gukoresha ibw’iwacu.

Hakaba hariho ko ibicuruzwa byagira ikirango kihariye cyerekana ko icyo kintu cyakorerwe imbere mu gihugu. Kizajya gishyirwa kugicuruzwa cyapimwe nikigo cy’ubuzirange bityo bizongera icyizere abantu baha ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda.

Ikindi Leta yashyizemo imbaraga nuko mugutanga amasoko ya leta  cyangwa ibikorwa byo kujyemura hazajya hitabwa mukureba ibikorerwa imbere mu gihugu. bikaba ari muri uru rwego Ministeri y’ubucurzi n’inganda yashyizeho urutonde ry’ibintu biboneka mu Rwanda kugirango hirindwe gutumiza ibintu hanze kandi hari ibimeze kimwe mu gihugu.

Ikindi nkuko bizwi amikoro ya  ba rwiyemezamirimo akenshi aba ari make, akaba ariyo mpamvu bavuze ko ikibazo gikunze kugaragara cyo kwishyura btinze cyakemuka hanyuma amafaranga yabo bakayabonera igihe bityo bikabafasha gukomeza gahunda zabo neza.

Ibigenderwaho kugirango igikoresho kitwe ko ari Made in Rwanda

1. Kuba igicuruzwa gikorwa nikigo cyanditswe mu Rwanda ndetse cyarahawe uburenganzira bwo gukora

2. Kuba izina ry’igicuruzwa ubwaryo ndetse n’andi mazina ashobora gukoreshwa acyamamaza yarandikishijwe nk’umutungo kamere mu bwenge(intellecual propert) w’ugukora

3.  Aho bishoboka,igicuruzwa gisabwa ikirango cya made in Rwandakigoma kuba cyujujeibisabwa n’amabwiriza agena inkomoko nkuko akurikizwa mu Rwanda

4 .Aho bishoboka igicuruzwa kigomba kuba cyarahawe ikirango cy’ubuziranenge S-Mark mu rwego rwo guhamya ko cyujuje ubuziranenge kandi ko ntangaruka cyagira ku muguzi

5. Aho bishoboka igicuruzwa kigomba kuba cyarahawe ikirango cy’ubuziranenge S-Mark,igicuruzwa kigomba kuba cyujuje ibisabwa n’amabwirizwa y’ubuziranenge cyangwa ibisabwa n’amategeko ngengamikorere akireba.

 

Inyungu kuri ba rwiyemezamirimo yo kubona ikirango cya Made in Rwanda

  • Ni ikirango kirinzwe hifashishijwe ikoranabuhanga
  • kizafasha kurwanya abigana ibicuruzwa by’abandi
  • guhamya umwimerere w’igicuruzwa
  • ikimenyetso cyo kwamamaza igicuruzwa
  • kongerera amahirwe y’igicuruzwa mu mapiganwa y’amasoko ya leta

Amahirwe ari muri gahunda ya Made in Rwanda

Uretse kuba Made in Rwanda ari igisubizo kuri gahunda ya Leta yo kugabanya icyuho kigaragara mu byoherezwa hanze n’ibitumizwa yo, made in Rwanda kandi itanga akazi ndetse ba rwiyemezamirimo batangiye kuyibyaza umusaruro, urugero rwa hafi ni uyu mushinga :

* Made in Rwanda Market

Ni umushinga watangiye kumugaragaro 2/07/2019 kuri Marriot Hotel, ukaba ufite gahunda yo gutangiza ubukangurambaga yise ” Made in Rwanda hafi yawe” mu rwego rwo kwegereza abantu ibikorerwa mu Rwanda no kwita kw’ireme ryabyo.

Mu ntego nyamukuru za Made in Rwanda market harimo kwita kubacuruzi cyane bo mucyaro bafashwa kumenyekanisha ibyo bakora.

*Promoters (abamamaza, abamenyekanisha ibicuruzwa)

Andi mahirwe ari muri MIR ni kubifuza kuba baba abahuza hagati y’abakora ndetse n’abaguzi ba made in Rwanda.

igikenewe: kurema imbuga zafasha abantu bifuza ibintu bya made in Rwanda kubibona batavunitse,

Abamamaza bakora bate?

Ni umuntu ubikora kinyamwuga,akerekana ibicuruzwa bitandukanye. Munshingano ze harimo kugaragaza uko igikoresho gikora,akagerageza gutanga amakuru ajyanye n’ibibazo byinshi umukiriya yibaza mbere yuko afata umwanzuro wo kugura.

Habaho na online promoters;nkuko byumvikana rero bifashisha internet kugirango bamenyekanishe service, igicuruzwa/igikoresho, uruganda….

Ni gute waba online promoter?

Biroroshye, biri mu buryo 2  mu byiciro bitandukanye

1. Hari udafite ubumenyi na buke ku ikoreshwa rya internet nuko waribyaza umusaruro,

Uyu akeneye kubanza kugira ibyo asobanukirwa by’ibanze kw’igura n’igurishwa ryo kuri internet, kumenya uko bahitamo ibyo kwamamaza, muri make akeneye kugira ubumenyi bw’ibanze.

Kanda hano niba wifuza gukurikirana inyigisho zitangwa kubuntu na Wealthy affiliate.

2. Usanzwe afite ubumenyi cyangwa se usobanukiwe n’imikorere ya online marketing

Ukaba wifuza gutangirana  na website yawe,ifite domain name,harimo  na hosting.

kuri  promotion y’ukwezi kwa mbere, wishyura make cyane ugereranije n’ibinzwe ku $19,ukwezi kubanza.

kanda hano kugirango nawe utangire gukora ubucuruzi nka promoter

Muze dufatanye kwamamaza no kwitabira gukoresha iby’iwacu.

Ntimucikwe naya mahirwe ,tangirana  na gahunda ya MIR!

Ufite ikibazo cyangwa igitekerezo watwandikira.

Amahirwe masa !

Add a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *