Kuzuza Green Card 2021 ufite Passport Ntabwo Ari Itegeko

Nta Tegeko Ribuza Abantu Gukina Green Card Ryasohotse

Icyinyejana cya 21, icyo mucyongereza bise”Information Age“,ni igihe aho abantu bagendera ku makuru babonye yaba ayukuri cyangwa ibinyoma.

2/10-05/11/2019 ukwezi kumwe gusa gutangwa n’igihugu cy’ikigihangange kwisi cya Leta zunze ubumwe z’Amerika kugirango abashaka kuba abenegihugu biyandikishe.

Kuko ari igihugu cyimaze imyaka itari mike, gifite iterambere n’ibindi bintu abantu bagenda bakurikiye no kubera uko itangazamakuru ryabo ryubatse usanga buri wese yifuza kugera muri iyo si itandukanye n’aho umuntu yavukiye.

Umukino wa Green card, buri wese wujuje imyaka 21 yawukina, kandi ibisabwa biba ari bimwe kuri bose. Iyo wujuje ibyo bagusaba application yawe irakirwa, ahasigaye hakaba gutegereza ya mahirwe y’umuntu.

Turacyari mu kwezi ko kuzuza, abantu benshi babonye amakuru atandukanye,benshi barabyisomeye,abandi barabibwiwe,bikaba byarabaye n’impamvu imwe kuri bamwe kubireka.

Inkuru ikomeje kutavugwaho rumwe, niy’uko udafite passport atemerewe kuzuza green card. Ese nibyo koko? None se ubundi mbere yuko haza ubu buryo bwo kuzuzamo passport byagendaga gute? Hari icyaba kibyihishe inyuma?

Amakuru menshi abantu bafite aturuka mu binyamakuru bikora ubucuruzi,bivuze ko ubusobanuro by’uwandika inkuru bujyana n’impamvu ayanditse.

Nkuko tubizi twese iyi ni tombora/loterie/lottery. Ibivamo nyuma yuko ukoze application n’amahirwe. Ariko reka tubanze turebe aho bihera kugirango ugere kucyiciro cya nyuma cya Check status.

Ubusanzwe ubanza gutanga umwirondoro wawe: amazina,aho wavukiye, igihe wavukiye, irangamimerere, urwego rw’amashuli wize,ifoto ifite ibipimo bya American photo size(2inx2in), aho ubarizwa uyu munsi,email, nomero ya telefone. Ni amakuru y’umuntu wuzuza kugiti cye.

Mu makuru ajyanye n’irangamimerere iyo wujuje ko ufite uwo mwashakanye, haza page aho umwuzurizamo nawe ;amazina,igihe yavukiye,aho yavukiye,ifoto. Ibi ninako bigenda kumuryango ufite abana bari munsi y’imyaka 21.

Green card 2021, yabanjirijwe n’amakuru yaciye abantu intege bacyumva yuko bisaba passport kugirango wuzuze. Nkuko abantu bari babitegerezanyije amatsiko urubuga rwabo rugifunguka abantu bihutiye kureba niba koko passport isabwa.

Ibyo ni ukuri ariko igisabwa byumvikane neza n’umwirondoro wo kuri passport,nimero yayo ,igihe izarangirira n’aho yatangiwe. Ntabwo ari ukuyerekana.

Kubera iki mvuze gutyo!

Kuvuga umwirondoro wo kuri passport no kwerekana passport ubwabyo ni ibintu 2 bitandukanye. Dufate urugero rworoshye umuntu akubwiye ngo mbwira umwirondoro uri kuri ID yawe, nundi akakubwira ngo nyereka ID yawe, muri izo mvugo ebyiri ninde ukomeje ibintu?

Igisubizo reka nkigusigire nk’umukoro. Kuvuga ku kintu no kucyerekana biratandukanye rwose.

Dore Impamvu Passport Atari Itegeko Kuzuza Green Card 2021

  1. Iyo biza kuba ari itegeko ntabwo bari gushyiraho ubundi buryo bwo kuzuza. Nkuko form ibigaragaza hari Part A, yuzuzwa nufite passport, hakabaho na Part B, aho utikinga ugaragaza ko nta passport ufite.
  2. Nta attached documents basaba muri DV lottery kuva yabaho. Kuzuza green card bitandukanye no gusaba akazi. Nta zindi criteria bagenderaho zirenze umwirondoro w’uwuzuza.
  3. Indi mpamvu ya nyuma yerekana ko passport atari itegeko nuko kimwe mu bigaragaza ko application yawe yakiriwe, ni confirmation number. Iyo wujuje ntubone confirmation number uba utujuje.

Confirmation number,igira imibare ivanze n’inyuguti itangizwa n’umwaka wakoze application, iy’uyu mwaka iri gutangizwa na 2021…………Confirmation number niyo yerekana ko uri mubanyamahirwe bategereje icyiciro cya nyuma cya check status.

Uretse uyu mwaka ko bongeyemo uyu mwirondoro wo kuri passport, nubusanzwe mbere mu myaka ishize nta ID bisabaga, ahubwo nuko abafasha abantu kuzuza baba bashakaga kwandika umwirondoro nyawe uri kw’indangamuntu kugirango hatazaba kunyuranya amakuru mu gihe watsinze bari kugusaba ibyangombwa.

Mumateka yo kuzuza DV lottery ntaho bigeze basaba ibyangombwa, bashaka umwirondoro, icyo bagusaba kwerekana ni kimwe gusa ni IFOTO kuko niyo ukora uploading. Ibindi ni amakuru ahabanye n’ukuri.

Amakuru ya nyuma ukenera mu rugendo rwa Green Card, aboneka guhera mu kwezi kwa gatanu , ayo ntayandi nuko nyuma y’application urindira umwaka utaha mu kwa gatanu kugirango ukande kuri Check status, ukamenya niba urugendo rutangiye cyangwa bigusaba gusubira inyuma na none. SELECTED OR NOT SELECTED

Ngirango wiyumviye neza ukuri kuri terrain/field, niba utaruzuza ntucikanwe nayo mahirwe niba wifuza kuzuza. Nta passport bisaba mbisubiremo n’umwirondoro wo kuri passport bashaka.

Ukuri ni uko. Ahasigaye n’umwanzuro n’amahitamo ya buri wese.

Amahirwe masa

Kurikira iyi link niba ukeneye ubundi busobanuro

Add a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *