Kuranga-Samsung Galaxy S10 (Isobanuye)
Galaxy S10 ni Samsung iri mu bwoko bwiza cyane, ifite screen/tableau nini ishobora kujyaho ibintu byinshi,bitandukanye nizindi phone zubu ubanza kujya kuyindi slide kugirango ubone icyo ushaka.
Galaxy S10 ipima mm70.4 z’ubugari na mm 149.9 z’ubuhagarike cyangwa uburebure, ibipimo byayo nink’ibya Apple’s iphone XS, ikaba ari ntoya ugereranije na Galaxy S10+,Huawei P30 Pro na OnePlus 7Pro.
Iri muri smartphones zoroshye ziri kw’isoko, kuko ipima uburemere bungana na g157 ikaba iri munsi ho g18 kuri S10+, kandi ikaba itaremereye wongeye kuyigereranya na OnePlus 7Pro kuko yo iri munsi yayo ho g49 zose.
Ubunini bwayo n’uburemere buyishyira mu myanya ya mbere muri phones nziza utwara mu mufuka ukumva nta kibazo. Galaxy S10 ibereye ijisho, imbere hayo ni ikirahure, yewe n’inyuma naho nuko ariko byose bigahuzwa n’ubuso buyizengurutse bw’icyuma kumpande. Kuri screen hejuru iburyo niho hari selfie camera.
Kuyifungura ukoresha fingerprint (igikumwe). Ikindi kidasanzwe n’aho ucomeka écouteur(headphones), ni hasi. Bitandukanye n’izindi smart phone zasohotse muri 2019.
Phone ya Galaxy S10 ni water resistant(yihanganira amazi) kuri IP68 standards, mubujya-kuzimu bwa m1.5 mu gihe cy’iminota mirongo itatu(30 min); S10 iguye mu mazi nko muri piscine/swimming pool, uyikuramo ukayihanagura ikumuka, igakora nk’ibisanzwe.
Umwihariko wayo/Ibiyiranga/Specifications
- Screen : 6.1in QHD+AMOLED (550ppi)
- Processor: Samsung Exynos 9820 or Qualcomm Snapdragon 855 bitewe n’igice uherereyemo kw’isi(America, UE,..)
- RAM: 8GB
- Storage: 128GB+micro SD card
- Operating system: one UI ya Android 9 Pie
- Camera: rear triple camera,imbere 10MP selfie camera
- Connectivity: dual sim,LTE,wifi,NFC,Bluetooth 5, wireless charging,GPS.
- Dimensions: 149.9×70.4×7.8mm
- Weight:157g
Battery yayo imara uwanya munini, mu gihe warebye videos, kohereza no gusububiza emails, gufata amafoto, kumva umuziki,… Wayikoresha umunsi wose umuriro utarashiramo ariko iyo utayiha agahenge battery ikora amasaha 8-9.
Kuyishyira ku muriro nibura kugirango ibe yuzuye bitwara nibura hejuru y’isaha, kuko kw’isaha haba hamaze kwinjira 77% ukaba wakongeraho indi minota igera kuri 35 kugirango ibe fully charged. Wakoresha kandi wireless charging kugera kuri 15 w na Qi charging matt, wakoresha kandi wireless power sharing, cyangwa ugahindura phone ikaba yatanga kumuriro uhereza iyindi device ukoresheje ad-hoc wireless charger.
Samsung One UI
The Samsung Galaxy S10 ikoresha uburyo bushya bwa One UI ya Android 9 Pie. Iyi one UI irenze kuri kuri versions zayibanjirije kubyerekeranye na software za Samsung nkuko zizwi, aho bibanze cyane gukora screen yagutse yo gukoreraho.
Menus,buttons, n’ibindi wifuza gukora, bimeze neza kuburyo byorohera igikumwe kukiganza cyawe kibishyikira ntamananiza.
Uburyo bwayo bukoresha amajwi bwa Samsung Bixby assistant burakora , ariko ntabwo ari bwiza cyane kukigero nk’icya Google assistant(Alexa), biragorana kumva icyo ivuze. Ikiruta nuko utakoresha ubu buryo.
Ultrasonic fingerprint scanner
Fingerprint igaragarira muri screen,ukoresheje ijwi risoma rigdes(ni twa tuntu tumeze nk’imirongo turi ku gikumwe) zawe. Fingerprint scanner iri muri screen, ugereranije ubushozi bwa sensors ntabwo yihuta cyane.
Camera
Triple rear camera ya Galaxy S10 ni imwe muri system nziza iri kw’isoko.
Camera 12 megapixel, telephoto camera 12 megapixel na ultrawide angle camera ya 16 megapixel. Zoom yayo ihera kuri 0.5- 2x no ku 10x iyo ukoresheje hybrid zoom.
Ahantu hari umucyo camera ikora ifoto neza cyane, mu mabara meza kandi kubuyo bya autofocus. Naho iyo urumuri ari ruke nabwo ntakibazo ifoto iza ari nta makenwa ugereranije n’izindi phone z’abakeba ziri kw’isoko.
Ultrawide angle camera irashimishije kuko ifite live focus mode,ifata ibyo ushaka ukoresheje blur muri background,ukaba wanakuramo amabara udashaka. Ushobora kandi no gufata ifoto ufashe ugahita uyishyira kuri Instagram ukoresheje camera mode yabigenewe by’umwihariko . Video ifatwa niyi camera ntacyo wayinenga.
Ibiciro
Samsung Galaxy S10 igura $699.99 ifite 128GB ya storage.
Iboneka mu mabara atandukanye
Amashirakinyoma
Samsung Galaxy S10 ni nziza rwose muri phones ziri gusohoka. Ifite screen nziza ituma ukora ibyo ushaka kumutuzo. Screen yayo igufasha kureberaho video kandi ikindi cyiza ntabwo igushyuhira mu kiganza nkuko bisanzwe kuzindi.
Camera, software, nibyiza pe, ultrasonic fingerprint scanner ikora neza. Kubyerekeye na battery byo ntabirenze, kuko bisaba kuba wayicaginze mbere yuko uva mu rugo bitaba ibyo witabaza power save mode kugirango ize kukugeza nimugoroba ugarutse imuhira.
Rero niba wifuza phone nziza kandi ntoya ifite irindi terambere ntayindi nakurangira atari Samsung Galaxy S10 Factory Unlocked Phone with 128GB – Prism Black” target=”_blank”>SAMSUNG GALAXY S10