Kuranga- Machine y’Ubwenge ya MacBook Air

Umuntu  wese ukunda gukoresha ibikoresho bya Apple, anezezwa no gukoresha ibintu byiza. Apple ni uruganda rwagafashe ruzwiho ibikoresho by’umwihariko mw’ikoranabuhanga rihambaye, ukoresha Apple agaragara mu bandi nkurenze! Nibyo koko umunyarwanda yabiciyemo umugani ngo ibisa birasabirana.

Ndakurangira iyi MacBook Air niba ukunda ibintu bisobanutse!

Igiciro n’ibisanzwe kubikoresho byihariye nka MacBook Air.

Retina display na Thunderbolt 3

Ibi byo ni agahebuzo, Air yahawe  Retina class (22560×1600 pixel), Touch ID fingerprint recognition kumpamvu z’umutekano na Thurnderbolt 3 ushyiriramo umuriro zifite speed yihuta cyane(40Gbps) na USB-C yo gucomekaho izindi devises.

Isura

Nubwo iyi version iri mu mabara asa nayayibanjirije, ibindi by’imbere indani byose ni bishya biri 100% aluminium kandi iri mu mabara ya Gold,Sliver na space grey.

Ikoze nkizisanzwe kuri design, ariko screen yayo ya 13.3 inch imeze neza cyane, kubyerekeranye n’amashusho, biyitera kugaragara neza

High security na Siri

Macbook Air ikoranye ubuhanga mu byerekeye nuko uyikoresha kuko igira High security Touch ID, igakoresha uburyo bushyashya bwa T2 security chip ituma ugenzura sites zikugerera muri machine, bivuze ko buri kintu cyinjiye kuri machine yawe kiba cyujuje ubuziranenge.

Touch ID sensor, ukoresha igikumwe mu gihe cyo kuyifungura kandi irihuta aho kugirango ukoreshe password. Iroroshye kujya mu yindi user profile. Ka sensor kari hejuru mu Nguni y’iburyo, kure mu gihe uri kwandika.

Keyboard

Air  ni version nshya, yoroshye gukoresha mu gihe uri kwandika ntukeneye gukanda cyane kugirango wandike inyuguti gusa n’uknyerezaho, ibi biyiha akarusho kuko ntumenya niba uri kwandika n’ukunyereza intoki gusa.

Amatushe yayo afitemo urumuri muri background igiye uri kuyikoresha ahatari urumuri rwinshi amatushe azanamo urumuri biryo bikoroshya uburyo bwo kwandika.

Touchpad

Touchpad ya Air imeze neza kandi ifite umwanya munini kuburyo byorohera ikiganza, ntibigorane mu gihe uri kwandika cyangwa ukoresha ubundi buryo.

Touchpad

Processor na RAM

Processor yayo Ni intel Core i5  (8th generation). 1.6GHz Dual core processor, hamwe na Turbo Boost igera kuri 3.6 GHz.

Uburyo bwa processing bumeze neza.

Mackbook Air igira Intel UHD , RAM ya 8GB.

Facetime friendly

Uburyo bw’amashusho ya video bumeze neza  720p Face time HD camera na twa microphone dutatu  bituma amajwi amenyekana neza mu gihe uri gukoresha siri. Speaker zayo zivuga neza na bass nziza ntabwo ukenera gucomekaho izindi speaker kugirango wumve neza mu gihe uri wenyine.

Battery

Nubwo Apple ikiri mu mishanga yo kuzageza kw’isoko laptop ,tablets, nibura zimarra umunsi wose, mu nzira yabyo hari iyi Macbook Air iguha nibura amasaha 12, washyizeho connectiom ureba video, n’urumuri rwa screeenruhagije kuri 75%.

Ariko iyo uri ahantu nko munzu cyangwa hadakenera urumuri cyane n’igihe screen wayishyize kuri low display brightness ushobora kuyikoresha umunsi wose.

Connection

Ikibura muri iyi MacBook Air ni USB 3.0 na SD card slot, ariko igira Thunderbolt 3 ports zifite speed iri hejuru.

Uburebure n’uburemere

Mu bisanzwe Air iroroshye ntabwo iremereye, ipima amagarama 1237(g), udashyizeho umugozi w’umuriro uyongeraho amagarama 177(g). ni nziza kubantu bakunda bahora mu ngendo. Kuba uburyo bwa USB 3.0 bwarasimbujwe ubundi buryo bwo gucomeka bwa USB-C, ibi bituma Air inanuka ikagira uubyimba muto kurenza izayibanjirije.

umubyimba wayo

Add a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *