Kuranga-HP Stream 11 Laptop

Hp Stream 11, screen na keyboard yayo

HP Stream 11-Inch Laptop

Ibyiza byayo:

Battery yayo ibika umuriro igihe kirekire

Ugereranije n’ubundi bwoko iyi laptop ya Hp ikora neza

Iri mu isura nziza

Ikoranye office 365 personal

Inenge

webcam yawo ntabwo ifite amashusho meza

Ibiyiranga

umwihariko wa Hp Stream 11
battery yayo imara amasaha 9 yose idacometse

HP stream 11 nibwoko ki?

Hp stream 11 ni mudasobwa ngendanwa yakorewe cyane cyane abanyeshuli cyangwa se undi muntu ufite aho ahuriye n’amasomo, ikaba iboneka kugiciro cyo hasi.

Tekereza kuba ufite laptop irimo office 365 itagusaba gukora subscription! Iyi biyigira nziza cyane kubanyeshuli.

Nubwo ari machine nk’izindi zose ntabwo igaragaza amashusho neza Ariko ibi ntabwo byakubuza kuyigura ukurikije ikiguzi cyayo.

Uko iteye/design

Ubusanzwe iboneka mu moko abiri

Horizon blue na orchid magenta.

Plastic yayo iyo uyikozeho wumva imeze neza,ibi bikorohera uyikoresha mu gihe ari kwandika no kunyereza intoki kuri keyboard yayo. Ipima kg 1.28 ntabwo iremereye .

Ntabwo uzagira ikibazo cyo kuyigendana kuko iroroshye.  Ni ntoya yajya mu gakapu katari kanini. Icyo ukwiye kwitwararika nukutayishyira hamwe naho washyize imfunguzo cyangwa ikindi kintu cy’icyuma kuko bishobora kuyikobora.

Ifite amahitamo yaho ucemeka flash haba  USB 2.0 na USB 3.0 naho ushyira HDMI muruhande rw’iburyo, mu gihe aho ushyira SD card na Kensington security lock ziri ibumoso.

HP Stream 11 : amashusho n’uko isohora amajwi,

Amashusho

Tableau/screen yayo ntabwo yihariye n’isanzwe, ni 11.6 inch,1,366×768.

Ntabwo igaragaza amashusho neza cyane cyane iyo ari kumanywa,iyo uri ahantu nko munzu nibwo amashusho agaragara neza.

Ibara ry’umukara ntabwo rinoze kuko iyo ari mugicucu ubona umukara wenda gusa n’ikigina. Inguni zayo zimeze neza .

Amajwi

DTS igira audio, itangwa natwa stereo speakers tubiri turi ahagana hasi kumpera zayo. Bimeze neza kandi ivuga cyane kuburyo kuyumviraho music wumva binyuze amatwi.

Ngayo nguko aya HP Stream 11 inch. Kubashaka kwigurira iyi laptop ya make nababwira iki  ni $179.99 gusa.

 

Muduhe ibitekerezo uko mubyumva cyangwa n’ibindi bibazo bitandukanye bijyanye nibyo mwifuza ko twabagezaho.

Mugire ibihe byiza

Add a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *