Kuranga- Ibikoresho bya Fitbit

Fitbit Flex, ikoreshwa mu kungenzura  movements,ibikorwa,...
Flex mu mabara atandukanye

Fitbit ni company ikora ibikoresho;amasaha aya y’ikoranabuhanga, fitness bands , ibikoresho ushobora kwifashisha ugenzura intambwe zawe, mu gihe uri muri sport ukora imyitozo, kureba uko umutima kutera,gupima ibiro n’ibindi.

Fortibit igira ibikoresho biri mu moko 2: smart watches(amasaha akoranye ikoranabuhanga),fitness trackers: ni ibyo wifashisha kumenya ko umeze neza kumubiri(physically) n’ubuzima muri rusange(health), bagakora nibikoresho bishamikiye kuri ayo moko abiri(accessories). Company izwi cyane mu gukora ibikoresho bya fitness bands bigaragara mu ngero enye :charge,Alta,Flex na Ace.

  1. Fitbit charge: ifite ikoranabuhanga rihambaye kandi irahenda, ifite touch screen,smartphone notifications, igenzura ubuzima n’igikorwa,automatic exercise detection, kandi ushobora kuyogana(water resistance)

2. Alta HR (Heart Rate) nayo ikoranye ikoranabuhanga rirenze ikagira umwihariko wo kwerekana ibipimo by’uko umutima uri gukora cyangwa gutera,kandi ikagenzura ibitotsi. Iyo baguhamagaye urabibona,ubutumwa,na calendar reminder.

Flex band:  yo irazwi cyane mu bikoresho bikorwa bya fitbit mu guhenduka ugereranije n’ibindi bicuruzwa uruganda rukora. Ifite an automatic exercise recognition, ikerekana abaguhamagara ndetse nubutumwa bugufi wakiriye.

3. Ace fitness band: yo yakorewe abana hagati y’imyaka umunani no hejuru. Uyamabara kukuboko ukabasha kugenzura buri gikorwa ukoze, yerekana abaguhamagaye iyo iri connected kuri smartphone. Ace ntabwo wayijyana muri piscine/swimming pool ariko wakoga muri douche uyambaye ntakibazo.

Fitbit ikora amasaha ari mu moko abiri; Ionic na Versa.

  1. Ionic yasohotse muri 2017, ifite touchscreen, yifitemo GPS, igenzura ikigero cy’ibitotsi,na calorie(ni inguvu/imbaraga umubiri ukenera kugirango /uzamure igipimo cy’ubushuhe/temperature. Igipimo fatizo bacyita “joule” ), wayogana mu mazi kugera muri m50
  2. Versa : yasohotse muri 2018, yo yahinduwe ho gato kuri design ariko ibindi birimo urebye ni kimwe.

Uko ibikoresho bya fitbit bikora

Fitbit igira ikora ibintu byinshi bitandukanye ariko buri gikoresho kigira umwihariko, muri byo ubasha kugenzura no kumenya imyitozo isanzwe mu gihe wiruka,uri gukora sports wifashishije igare cyangwa mu gihe urimo kwoga.

Wakwifashisha fitbit app kugirango urebe uko ukora buri munsi,icyumweru ,uko ushaka niko ubihindura. Niba Fitbit yawe ifite GPS wabona ikarita/map/indangahantu aho wagenze,inzira wanyuzemo n’ibindi byinshi.

Fitbit devices zikoresha accelerometer zipima movements. Zifata ibipimo bya movements zikabihindura mubipimo ubasha gusoma ,uko niko ibasha kubara intambwe zawe, ingano y’urugendo wagenze,ibinure byatsitswe mu mubiri, igapima n’ubwiza cyangwa ububi bw’ibitotsi wagize!

Uwavuga ibya fitbit nibirebire,ariko tuzajya tubaha makuru mukeneye kuri buri kamwe.

Mu rwego rwo kubagezaho ibintu byiza kandi byabagirira akamaro, twabahitiyemo kubagezaho amakuru arambuye kuri Fitbit Flex band, niyo waheraho niba utamenyereye ibikoresho bya fitbit, nyuma ukagura iyisumbuyeho bitewe nibyo ukenera kumenya.

Fitbit Flex Band

Ibyiza bya fitbit flex band

  • Irahendutse ugeranije nizindi products za Fitbit
  • Water resisitance/kuba wayogana cyangwa gukorera ahantu mu mazi
  • Ikoreshwa mu kugenzura intambwe zawe,ibitotsi, ndetse na colorie mumubiri wawe

Ninde ukeneye gukoresha fitbit Flex?

  • Muri rusange byaba byiza buri wese ayitunze niba ari igikoresho kibasha kuguha ibimenyetso byangombwa kubuzima bwawe bityo bikagufasha mu kazi kawe ka buri munsi. Ariko byumwihariko ukeneye Fitbit Flex niba
  • ukora gym
  • natation/kwoga/swimming
  • wifuza kugabanya umubyibuho ukaba warihaye gahunda bikakunanira kubera ko utagira ikikwereka aho uvuye,aho ugeze, naho ujya.
  • ushaka kongera ibiro kukigero runaka
  • niba uri umuntu ukora cyane ibintu byinshi kandi ukorera ku ntego
  • utari uzi impamvu uhorana umunaniro bitewe no kutamenya uko wasinziriye
  • n’ibindi.

Ibiyiranga

  • Bluetooth 4.0
  • Wirelees data transmission
  • Battery imara iminsi 4 kugera kuri 5
  • Ntakibazo cyo kuyijyana mu mazi (water resistant)

Fitbit flex -Uko iteye n’ibiyigize

Flex in black colour

Flex igizwe n’agakomo kameze nka plastic, gafite umubyimba muto wambara kukuboko, gatanga umutekano wo kukambara rwose no mugihe uri mumazi nta kibazo gateza. Flex iri mumabara atandukanye agera kuri atanu.

Ubwonko bwa Flex buri ahajya isaha ,amagambo agaragara mu nyuguti ntoya mukarongo gatanga urumuri. Ntabwo igaragagaza byose. Nibura mu tudomo dutanu tugizwe n’urumuri tukwereka aho ugeze kuntego wihaye.

Kugirango ubone byose uko byakabaye ni ngombwa ko uyihuza na smartphone ukoresheje Bluetooth 4.0. Ariko ubwoko bwa phone zikorana ni buke  harimo iPhone 4S,iPhone5 na sumsung Galaxy S4.

Fitbit Flex igenzura movements zawe mu gihe usinziriye, yifashisha accelerometer ibasha kumva buri cyose gikozwe. Igira kandi muriyo akantu kameze nka moteur gatuma ivibura(vibrate) gakoreshwa nka reminder/alarm kw’isaha .

Ukuri kuri Fitbit Flex

Ntabwo iri kurwego rumwe n’izindi ziri kw’isoko ariko ifite ibyibanze nkenerwa. Irahendutse.

Biroroshye kuyimenyereza kuyikoresha mu buzima bwawe bwa buri munsi, no kuba nta kibazo cyo guhura n’amazi igira n’akandi kantu keza, kuko imirimo yose umuntu akora yayikorana kandi ikaramba.

Add a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *