Kuranga -Amazon Audible

Amazon audible ni uburyo bwo gusoma ibitabo ukoresheje amajwi .

Gusoma igitabo mu majwi

Aya mahirwe atangwa n’iguriro mpuzamahanga rimaze kubaka izina mw’isi yose AMAZON. Abahanga mu byerekeranye n’imikorere y’ubwonko bw’umuntu berekanye ko ushobora kurema isi yawe muri wowe bitewe ni icyo ushaka kugeraho mu buzima.

Bagaragaza ko icyo ugaburira ubwonko bwawe kenshi birangira bibaye ubuzima umuntu abaho buri munsi. Ibyo wumva kenshi birema ibifatika mu buzima busanzwe.

Niba wifuza kuba umuhanzi mu muziki, bigusaba kugira uwo uhitamo ugakurikirana amateka ye hanyuma ukiga nuko akora, ibi bigusunikira kumva kenshi indirimbo ze, style akoresha, imyitwarire ye kuri stage n’ibindi.

Uku kugenda umwiyumvamo birema muri wowe, undi muntu ushaka kubona.

Ibi rero ntabwo bipfa kwizana ahubwo numwanya uba warahaye uyu muhanzi muri wowe,hanyuma ubwonko bugafatiraho mu rwego rwo kurema ishusho ushaka. Audio iri mubintu bifasha abantu guhindura ubuzima bitewe nibyo bumva.

Niba ukunda gusoma ibitabo bya business, kumenya uko abandi babigenze ngo bagere aho bari ubu, kumva no gukurikirana uwo ufata nk’icyitegererezo kugira app ya Audible muri phone yawe yabigufashamo mu gihe ugira umwanya muke wo kwicara ngo usome.

Abakunda gukurikirana inkuru z’urukundo zitandukanye, ingeri nyinshi muri buri rwego wabisanga kuri audio. Wakoresha audible mu gihe uri gukora gym, uri kugenda kumaguru nahandi henshi…

Audible ni iki?

Amazon Audible ni ukuntu umuntu yishyura buri kwezi kugirango yiyumvire cyangwa atunge ibitabo mu buryo bya audio. Ibi bitabo ubigeraho binyuze mu kuba ufite app ya Audible. Buri uko wishyuye buri kwezi niko ugenda urushaho kugira inzu y’ibitabo biri audio, kandi buri bitabo byose waguze ukoresheje app nibyawe burundu.  Gusoma n’isooko y’ubwenge n’ubumenyi. Kandi umuntu wese akeneye gusoma.

Ese Audible ikora ite?

Audible ihera kuminsi mirongo itatu y’ubuntu, igitabo kimwe cy’ubuntu. Buri kwezi uhabwa free credit ijya kuri Audible account yawe, ushobora gukoresha ugura audiobook imwe. Iyo wabaye member w’ukwezi, buri uko wishyuye buri kwezi uhabwa credit ifite agaciro k’igitabo kimwe.

Iyo igihe cy’ubuntu kirangiye, Amafaranga ya buri kwezi akurwa kw’ikarita yawe mu gihe utahagaritse account yawe. Iki akaba ari cyo kibazo abantu benshi batajya bishimira kuri bene izi companies zitabanza kubaza umuntu niba yifuza gukomeza. Bo icyo bakora nukuyavana ku ikarita yawe mu gihe utabihagaritse.

Ibiciro bya Audible

Wabona Audible  mu minsi 30 yo kugerageza (30 days free trial) ugasaba indi audiobook y’ubuntu. Ni ngombwa gukoresha credit card  kugirango utangire free trial.

Nyuma y’iminsi 30, ni $14.95 buri kwezi,ariko ushobora no gusesa ubu buryo ntakibazo igihe ushakiye.

Iyo wishyura buri kwezi, ubona amahirwe aguhesha kugura audiobook ukayibika. Ariko uri Prime member wa Amazon ubasha kubikoresha kubuntu.

Impamvu gukoresha Audible ari byiza (inyungu)

  1. Usoma ibitabo byinshi, mu gihe ubishakiye

Audible app iboneka kuri phone,tablets, no kuri desktop. Ushobora gukora downloading kuri android na iOS devices.

Waba ukoresha phone za android, tablet audible app ikora neza cyane.

  • Audiobook yawe ya mbere ni ubuntu

Iyo wiyandikishije muri amazon Audible membership, ukwezi kose kuba ari ubuntu.

  • Mu gihe utakunze audiobook urasubizwa.

Niba wibazaga ngo ese nguze audiobook sindyohere birashoboka ko nayihindura? Igisubizo ni YEGO baraguhindurira

  • Wakumva abanditsi bakunzwe bavuga kubitabo banditse.

Ibitabo biri audio (audiobooks) birenga ibihumbi 200 biri kuri Amazon Audible

  •  Ushobora kumva ibitabo waguze byawe uri offline
  • Iyo wishyuye ay’ukwezi ushobora kumva igitabo gihenze ,kandi nta yandi wongeyeho.

Inenge ya Audible

Nk’umuntu wiyandikijshe, kandi mu kwiyandikisha ukoresha ikarita ya banki bivuze ko mu gihe cyose utaragarika account yawe amafaranga agukurwaho. Iyi niyo nenge mbona kuri Audible.

Ibi bitabo biri mu rurimi rw’icyongereza gusa.

Hanyuma rero,

Kuba wahitamo ubu buryo bwo gusoma ibitabo wifashishije audio ni bwiza kandi bucungura umwanya w’umuntu kuko ushobora kuyumva uri no gukora akandi kazi gasanzwe, uri mu rugendo cyangwa nahandi hantu hatandukanye.

 Ikindi mu gihe utaramenya neza imikorere ya Audible wahera kuri iyi minsi mirongo itatu ukumva niba ubu buryo hari icyo bwagufasha. Wibuke gukora downloading ya app muri telephone yawe, ibisigaye nukujya muri settings ugahitamo ibyo ushaka. Kubwanjye ndumva utabura gutunga iyi app muri telephone yawe. Audible n’ikoranabuhanga rigezweho ryo gusoma ibitabo.

“As an Amazon Associate, I earn for qualifying purchases”

Tangira iminsi 30 y’igerageza kubuntu!

Wakwisomera igitabo kiri guca ibintu ubu cyitwa Becoming cya Michelle Obama.

Number one New York Times best seller ,

Oprah’s book Club Pick 

NAACP Image Award Winner.

Ibyo wibaza kuri Audiobook.

  • Ese ububiko bw’ibitabo byanjye bubahe?

Ububiko bwa Audible bw’ibibitabo byawe buba muri “cloud” mu mvugo ikoreshwa. Wakora downloading kuri phone yawe,mudasobwa ukazumva utari kuri internet (offline).

  • Nibitabo bingahe mbona iyo maze gukora sign up?

Ubu umubare uhari ni igitabo kimwe gusa.

Add a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *