Isura ya Website, Ibice Biyikoze!

 

Website itagira Header

 

Ese ubundi website bivuze iki? Mu kinyarwanda ntabwo ubusobanuro buranozwa neza ariko ni urubuga rukoresha ikoranabuhanga.

Ubusobanuro buva munkoranyamagambo/insobanuramagambo/dictionary batubwira ko website ari urupapuro rumwe cyangwa nyinshi zanditswe mu buryo bw’ikonabuhanaga zifite amakuru runaka yihariye atangwa n’umuntu kugiti cye cyangwa ikigo,ishyirahamwe,itsinda iryo ari ryo ryose. Izi nyandiko zirangwa nicyo bita Uniform Resource Locator(URL).

Nubwo tuyibona tukishimira gusoma ibiyiriho ariko siko byose dusobanukirwa nuko bimeze!  Ubusanzwe website ni umusingi w’ikintu cyose gikorerwa kuri murandasi.

Uretse iterambere ry’ikoranabuhanga website ntabwo abantu bari bazi akamaro kayo, ariko uko iminsi igenda yicuma iri kugenda iba iyibanze akaba ariyo mpamvu twifuje kubagezaho ubumenyi bw’ibanze kw’ikoreshwa ndetse nuko wabyaza umusaruro iri koranabuhanga. Gutunga Website ni business!

Website igira amasura abiri

Isura yambere nigaragarira buri wese mu gihe yagiye kuri internet afite icyo ashaka

Igice kindi nicya administrator/user akoresha yandika cyangwa ategura ibiri bujye kumugaragaro (backend of website).

Uyu munsi reka twibande kubice bigaragarira buri wese

Header

sidebar1. Website logo

Mu bucuruzi ukenera kugira umwihariko. Kubera iki ? Website /business uyishyiraho mu rwego rwo gukemura ikibazo cyagaragaye. Logo ni ikirango cyawe, cyangwa igitandukanya business yawe niy’abandi. Ikwiye kuba ihariye, isobanutse mu gihe umuntu ayirebye. Logo ikwiye kuba yunganira uruganda muyandi magambo ifite ubusobanuro bujyanye nicyo website yawe ikora.

2. Header

Header ni igice kiri kugasongera ka website yawe, kiba kigizwe na logo, menu. Header ijyaho amakuru y’ibanze yerekana cyangwa asobanura website. Header iri mu kintu cya mbere abasura website yawe batungukiraho bityo ikwiye gutanga amakuru akurura uyisuye.

Nubwo bimeze bityo ntabwo ari itegeko ko buri website igomba kuba imeze gutyo kuko ahari n’izitagira header, ko hari igihe ushobora kubona atari ngombwa ukaba wayihorera.

Kugirango wirinde amakuru menshi usoma hirya no hino header yawe ikwiye

  • kuba  Iyoroheje : wibigira ibintu bikomeye
  • Gukoresha amagambo make, singombwa gushyiraho amazina ya business,title,tagline,mission statement n’ibindi…

3. Menu

Menu ishyirwa ahantu byoroshye kuyigeraho kuko ariho haba hariho ibyo abantu bakeneye kumenya kubyo wandika cyangwa utanga nka service. Menu yorohereza ukoresha website kujya kubice bitandukanye bya website. Ikaba ikunze kwitwa Navigation Menu.

Bimwe bijya kuri menu ni ibi bikurikira: about me/about page/abo turibo,ibicuruzwa/product,services,testmonials,contact etc,

Kubijyanye naho ijya, ni amahitamo y’umuntu . Wayishyira kuruhande rw’ibumoso, wayishyira kuri ahagana hasi kuri website biterwa nuko ubishaka.

4. Body

Body ya website ni igice kigizwe n’ibyo wandika (content). Buri page igira inyandiko(amakuru) atandukanye niyindi.

Muri body hajyamo, amagambo birumvikana,amashusho,links,nibindi byose wakwifashisha kugirango inkuru utanga zirusheho kumvikana kumuntu uri kuzisoma. Niyo gice kinini kuri website.

5. Highlighted content

Highlighted content ni amagambo aba ari murindi bara ahanini agamije kuyobora umusomyi kuyindi nkuru ifitanye isano nibyo ari gusoma. Highligted content zunganira umwanditsi kuyobora umusomyi mu gufata umwanzuro runaka bitewe n’ubwoko bwa website. Iyo content ivuga kukugura iyi link yereka umusomyi igikurikira.

Intego ya website ni ugusunikira umusomyi kugikorwa runaka. Kuba uwasuye yagura ticket y’urugendo, yagura igicuruzwa, yakwiyandisha .Izi ni zimwe mu ngero za highlighted content, akaba ni intego za website.

6. Internal links

Internal link ni uko uwandika agenda ayobora usoma  kugirango amugeze kucyo ashaka. Niba wanditse post haba harimo links ziganisha kuri post wakoze ubushize cyangwa ukabayobora umusomyi kuri page ifite CTA (Call To Action). Byose bikorwa kugirango intego za website zigerweho; kugurisha,guha umwanya umusomyi kugira icyo akora kuri website. Urebye ni kimwe na highlighted content.

7. Footer

Footer ni igice  gihera kuri website nkuko twavuze haruguru kuri header.  Footer ijyaho za links wifuza ko abasomyi bakurikirana,copy right n’umwaka. Ushyiraho ibyo ushaka ubona ko bifasha abagana website kugira amakuru y’ingenzi babifuza.

footer

8.  Social link

Social links ni ibimenyetso biba kuri site kugirango byorohereze abasomyi kuba basangiza abandi icyo babonye cyabafashije. Iyi social link ni ingenzi kuri website kuko ukenera gutangaza bimwe mubyo ukora ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye nkuburyo bwo kwongera traffic kuri site.

social link

9. Sidebar

Side bar ni agace ka website kari kuruhande,rw’iburyo cyangwa ibumoso bitewe na theme ukoresha. Iki gihande gikunze kujya amatangazo yamamaza kuko akenshi iki gice kibangikanye n’igice kirimo inyandiko/inkuru/content. Niba website ushaka kuyibyaza umusaruro iki gice nicyo wifashisha ushyiraho code z’ibicuruzwa by’abo wamamariza.

Ubu umaze gusobanukirwa ibice bigize website, nawe watangira iyawe.

Siterubix yagufasha kwimenyereza mu gihe utarasobanukirwa, ni ubuntu!

Add a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *