Isoko Ryarimuwe!

Buri wese akeneye website nawe urimo!

Mu buzima busanzwehari ibyo tugenda tubona ko biri kugenda biba iby’ingenzi mu mibereho yacu ya buri munsi, mbere kutagira phone byabaga ari ibintu byoroheje. None ushobora nko kubwira umuntu ngo nibura amare amasaha abiri nta phone imuri iruhande, akakubwira ko waba uhagaritse ubuzima bwe.

Ibi mu mwaka w’2000 kuzamura ntabwo byari bikaze,kuko MTN Rwanda yatangiye gukora muri 1998. Ariko uyu munsi kugira phone ni ikintu cy’ingenzi. Hari umuntu wigeze utekereza ko byagenda nkuko bimeze ubu?

Dukuyeho ko hari ahantu mucyaro wenda hataboneka internet kuburyo bworoshye, hari umuntu hashira icyumweru ataguze bundle za internet kandi afite smart phone? Ibyo biterwa n’iki? Nuko hari byinshi byinjiye mu mibereho yacu bikaba ibyangombwa.

Mu myaka itanu iri mbere ni iki kizaba ari icyangombwa? Ntabwo mpanura ariko ndareba kandi nkagereranya, mu myaka itanu iri imbere kugira website bizaba ari ngombwa. Ubu amakuru niho abantu basigaye bayakura ikindi kintu ntabura kukwibutsa nuko gahunda y’u Rwanda yo gukomeza guteza imbere imibereho y’abanyarwanda ishingiye kw’ikoranabuhanga n’ubumenyi.

Mu nkuru yakozwe na RBA iragira iti “Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho no guhanga udushya(innovation) ivuga ko abagerwagaho na murandasi mu Rwanda muri 2011 bari 7% gusa  mu gihe muri 2019 bageze kuri 52%

Imibare y’iyi Minisiteri kandi igaragaza ko  muri 2010 abari batunze telefone ngendanwa bari 33% gusa mu gihe muri uyu mwaka wa 2019 barenga 80.5%.”

Ngirango noneho uri kumva icyo ndi kuvuga. Business wumva zose bizaba ngombwa ko zigira websites, abantu bikorera nabo nuko, abahanga imirimo bazajya babikorera bifashishije ikoranabuhanga…ahahhh.

Niba wibaza ngo akamaro ka website ni akahe, ese njyewe nkeneye website? Twagukoreye inkuru iri buguhe impamvu nyamukuru zikurehereza kugira website.

Wumve ko website ari isoko(market place) ni uko batabivuga muri ayi nyito kubera impamvu nyinshi.

Impamvu 10 ukeneye gutunga website

1. Kwitegura ejo hazaza. Mu gitabo Selling yourself Through life, umwanditsi yavuze ko kugirango ugere kucyo wifuza ukeneye kugira icyo ugurisha, muri make igihe turimo ni igihe cyo kugura no kugurisha, ugurisha iki? Niba ufite ubumenyi mu ikintu runaka ntahandi abantu bazabimenyera uretse kuba wabitangaza, ukabishyira ku mugaragaro aho buri wese abibona bityo ubonye ko agukeneyeho iyo service akugereho.

Uzakenera platform igaragaza uwo uri we nibyo ushoboye gukora, mugenzi wanjye hari igihe ibya CV na application letter bizaba bitagikora! Ndababwiza ukuri.

2. Kwamamaza kugiciro cyo hasi. Ku muntu ufite ibyo akora biramusaba kubaka aho azajya atangariza amakuru yubucuruzi bwe aho buhagaze. Abakugana bakeneye kumenya nouvel arrivage, produit  nshya wabazaniye. Bakeneye amakuru yuko ibikoresho ubakurira mu bushinwa babikoresha…

3. Ntabwo bihenze nkuko ubyumva. Iyo bigeze ku kintu cyo gusohora amafaranga buri wese arifata, hakiyongeraho ikindi kibazo cyuko website nta muntu bari babona yakijije kuko ni ikintu gishya! Ariko imyumvire yari ikwiye guhinduka umuntu akumvako amafaranga akora andi mafaranga. Kugirango ibintu bitange umusaruro nuko habanza gushora imari.

  • Ntabwo ukeneye gukodesha cyangwa kwishyura IT professional, Wowe ubwawe wakwikorera akazi ka website.
  • Wikwibaza kuri web design, nubwo ari byiza ariko abantu bakeneye ubufasha ntibitaye uko iteye. Web design ni ikintu umuntu agenda akora buhoro buhoro.

4. Igihe cyiza cyo gukora umunsi wose udahagaritse akazi, 24/7.  Ubucuruzi busanzwe bukora nibura amasaha 8 kumunsi, ni ukuvuga guhera kuwa mbere kugera nibura kuwa gatandatu saa munani. Igihe turimo umuntu akwiye gutekereza kuri business ikora iminsi yose hatabayeho guhagarika akazi. Iminsi yose abantu bakenera service,bakenera ibicuruzwa.

5. Gucungura umwanya w’ibibazo bikunze kubazwa. Wenda uyoboye company runaka, cyangwa hari ibindi bikorwa uhuriramo n’abandi bantu, niba buri gihe usanga bakubaza ibintu bimwe, website igufasha gusubiza ibyo bibazo mu mwanya wawe. Wongera page kuri website abakugana bakabisoma

6. Abantu batanga amafaranga menshi kuri internet(spending). Mu bushakashatsi bwakozwe na DigitalCommerce360 muri 2016, muri America honyine ubucuruzi bwo kuri internet(online) bwatwaye miliyari 105 zirenga z’amadolari mu gihembwe cya mbere cy’umwaka, aho nibura buri mwaka ubu bucuruzi bwiyongeraho 16.8%. Nkuko bigaragara ubu bucuruzi nibwo bugezweho.

7. Gutunga website byerekana ko usobanukiwe ibyo ukora. Website ntabwo wabyuka igitondo kimwe ngo uyubake. Kuba wayihaye umwanya ukayubaka biyihindura ikintu cy’agaciro. Kuyigira nukwerekana ko ushoboye. Nukugaragariza abakugana ko uri uwo kwizerwa. Ibi bifite ingaruka nziza kubucuruzi waba ukora ubwo aribwo bwose.

8. Inzira yo kubona amafaranga binyuze mubyo ukora. Iyo utunze website wayikoresha mu buryo bwinshi buguhesha amafaranga. Hamwe na website yawe wakorera cash binyuze mu kuba affiliate marketer, freelancer,kunyuza amatangazo yamamaza kuri website yawe ukorana na Google Adsense, Viglink, Media net…

Uko Bakorera Amafaranga Kuri Website

Inyungu ziva muri affiliate marketing (Ishusho ya Wealthy Affiliate)

9. Website ni umutungo ubyara inyungu (Asset). Wari uziko se buri mwaka abantu batagira umwanya wo kubaka website bagura iz’abandi! Yego, iyo umaze kugira ubumenyi buhagije bwo kubaka audience, nibura buri mwaka wagurisha website imwe. Eeeh Iyi Ni Sure Deal.

Website Ni Agaseke Gapfundikiye Gatera Amatsiko

Ushaka kugura ukundi.com dore ayo wampa lol!!

ukundi.com is ranked by Alexa
Iki cyari igiciro mu kwezi kwa 8&9. Igiciro gishobora kwiyongera cg kikagabanuka bitewe na Audience wakiriye mu kwezi.

10. Kuba udafite website nonaha n’impamvu yacumi yo kuyitunga!

Gutunga website n’itangiriro ry’ibyiza

Kugira website ni ukureba kure dukurikije umuvuduko w’iterambere mw’ikoranabuhanga n’itumanaho. Ntago byakabaye biguhangayikisha kuba utayifite kuko n’uburyo bwo kuyitunga nabwo bwarabonetse kandi bitagusabye ubumenyi buhambaye,cyangwa ngo bigusabe kwimaraho duke wari ufite!

Ubu wakwiga amasomo ya online entrepreneurship certification Wigiramo uko wakubaka website uhereye kubumenyi “o” atangirwa muri Wealthy Affiliate, kandi atangwa kubuntu!

Bootcamp, iguhesha kuba member muri Wealthy affiliate hanyuma ukabona domain name, hosting, technical support, security, Access to 24/7 success stories from community etc.

Wisigara inyuma,gendana n’ikoranabuhanga ariko urushaho kuribyaza umusaruro.

Nawe Wakwibera B O S S

Add a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *