Inkomoko y’ibisubizo- Ese ibaho?

Umuntu iyo yitegereje impande ze zose ahasanga ikintu kirenze kimwe runaka, kandi icyo kintu kiba gifite umumaro wacyo, uwagishizeho , n’impamvu kiriho! Iyo ukomeje ,kubitekereza usanga icyo kintu ubona ari igisubizo runaka kukibazo cyagaragaye. Ingero zifatika

  1. Imyenda twambara, ese wari wibaza impamvu y’imyenda twambara?buri wese mucyumba cye uhasanga varise cyangwa se garde robe yuzuyemo imyambaro itandukanye bitewe n’ibihe abantu barimo, uzasanga imyenda yo mugihe cy’izuba itandukanye niyo mu gihe cy’imvura, n’ibindi… ni iki cyihishe inyuma yuko umudozi cyangwa umunyamuderi atekereza gukora umuderi runaka? igisubizo kiroroshye nuko hari ibyo ashaka gukemura, umuderi ni igisubizo cy’ikibazo kiba cyagaragaye mu myambarire!
  2. umwanya watubana muto, kuko ibyo dufite byose igitera nyiri kubikora ni ugusubiza ikibazo runaka, twavuga telephone ngendanwa , amasaha, imodoka, ubwato, n’ibindi n’ibindi

Iterambere cyangwa se impunduka tugenda tubona mu ngeri zitanduka z’imibereho y’ikiremwa muntu zifite inkomoko mu gushaka kumenya hagendewe kukibazo cyibajijwe cyangwa cyagaragaye .

Rero nkuko tubizi buri kintu cyose kigira aho gihera ntakabuza ko inkomoka ihera mu kwibaza ibibazo hanyuma uko gushaka kubikemura bigatuma tubona n’amaso yacu ibisubizo bibaho.

Akamaro ko kubaza no kwibaza ibibazo

Ntabwo turi bubivuge byose ariko reka turebe ibi bikurikira

  1. Bidufasha kugira ibyo tuvumbura
  2. bifasha guhitamo umwanzuro mwiza bitewe nuko umuntu yibaza akareba ingaruka zibyo agiye gukora hanyuma akagereranya
  3. bifasha kwirinda no kugwa mu makosa
  4. iyo bikozwe neza byongera kwigirira icyizere.

Uburyo bwo kwibaza ibibazo nibwo nkomoka ya buri kimwe burya tubona, niyo mpamvu abantu bafata imyanzuro runaka nuko hari ikibazo kiba kibajijwe bakagishakirwa umuti. Ese wari wumva ubushakashatsi bwakozwe hatagendewe ku kwibaza ibibazo (research questions/questions de recherche)? Uko biri kose kugirango umuntu agire aho ava kandi atere intambwe imbere bimusaba kugira amakuru y’ibyo afite no gushaka ayo ayo yifuza kumenya.

Niyo mpamvu uzasanga leta z’ibihugu zikomeye ziba zifite ibigo by’ubushakashatsi bitandukanye ndetse izo Leta zigashyiramo akayabo k’imisoro y’abaturage babo , muri iki cyiciro ni naho tubona amashuli makuru na za kaminuza zikomeye.Ubushakashatsi ni ngomba buri wese akeneye kwigenzura , akibaza ibibazo akanabishakira ibisubizo. Nguko uko ibintu bigenda bihinduka bitewe nuko abantu bashyize imbaraga mu gushaka ibisubizo bigendeye kubushakashatsi buhera mu kubaza cyangwa kwibaza ibibazo.

Nguko uko imibereho yacu igenda itandukana bitewe nuko dukemura ibibazo twibaza buri munsi n’inzira tunyuramo ngo bibonerwe ibisubizo.

Mugire Ibisubizo.

Add a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *