Ikofi ntakirimo -Shaka icyo gukora!

Buri wese akenera kubaho kandi neza, ariko nanone siburi gihe icyo cyifuzo kigerwaho. Umuntu atangira kumenya ubwenge atekereza guhindura cyangwa kubaho birenze uko ameze, ibi biba muri buri wese. Iyo umuntu atabigezeho ibyo byose bibazwa nde?

Nta wakwirengagiza ko imibereho myiza abantu bifuza igira aho itangirira, ntabwo ibintu biza ngo paaaa ngo byikubite aho nkuko umuntu yakanda kuri buto ibintu bikikora. Tuvuge ko nabyo bishoboka da ,ariko twibuke ko mbere yo gukanda kuri buto hari umuntu watekereje guhuza iyo buto nicyo ikorana nacyo.

Igihe we yabikoraga ntabwo byari ako kanya, byamutwaye ikindi gihe cyo kubishyira kumurongo, kumenya ikibanza, kumenya igikurukira, kurema isano hagati y’ikintu n’ikindi…

Niba ari uko bimeze kubintu, wagirango hari itandukaniro rihari no kumibereho y’abantu isanzwe yaburi munsi ! Ndatekereza ko nta tandukaniro rihari. Burya icyo bisaba gukora ubwato ni nacyo bisaba gukora indege, icyo bongeraho gusa n’ubumenyi bw’aho bizagendera.

Mu buzima umuntu akenera amafaranga. Ibyo twifashisha byose umunsi kumunsi babariye mu gaciro k’ifaranga. Buri wese agendana amafaranga!!! Yego none se imyambaro twambara agaciro kayo ntikari mu mafaranga! Rero nta muntu utagira amafaranga kuko buri wese, nibura iyo asohotse munzu iwe asohokana nibura ibihumbi 100,000 frw ndavuga uwo muri Kigali akubiye mubyo yambaye cyangwa yitwaje.

Reka mbikwereke: urugero rw’umusore.

  1. Phone nibura 60.000 (hatarimo screen protector, cover)
  2. Ipantantalo (Jeans) 15.000
  3. T-shirt 5.000 na pullover 20.000
  4. Inkweto zo hasi ihendutse 12.000
  5. Ntabwo mbariyemo isaha yo kukuboko, hat (ingofero)…. Ubwo se yose hamwe ni angahe? frw 112.000 frw!!!

Noneho urirebera ko nawe wibwiraga ko nta mafaranga ufite, byaterwaga nuko ubona ibintu. Siko bimeze se? Nkuko nta muntu muzima wasohoka munzu yambaye ubusa ninako bigoye kubaho neza ntamafaranga umuntu atunze.

Nifuje ko turebera hamwe nibura ibintu 5 umuntu yakwitoza kugirango agere aharuse aho ari uyu munsi.

  1. Wekwibeshya. rwose wikwirarira emera igihe urimo, nurwego uruho uyu munsi, ibere umunyakuri wowe ubwawe ndetse no kubandi. Ni igihe cyo kuba wowe, ukamenya ko ubwo buzima ni ubwawe ko ahubwo ukwiye indi mitekerereze mishya yagufasha kuva aho ngaho uri, reba uko ukoresha amafaranga cyangwa uko wizigama.

2. Tera intambwe ujya mbere. Iyo ubonye ko uri mukibazo cy’ibura ry’amafaranga, nicyo gihe cyo kugira icyo ubikoraho vuba. Fata agatebe , reba uko ukoresha amafaranga ubona, buri kintu gihe izina , ba umunyakuri uko ukoresha amafaranga. Nibiba ngombwa ugire ibyo uzibukira(ureka). Bikore ubu uri kubyumva. Gira ibyo ukuramo ntabwo ari igitangaza, kandi ntugire ubwoba bikore nonaha.

3. Saba ubufasha. Byaragaye ko uko umuntu yihererana ikibazo ari nako kigenda kirushaho kuba ingutu, kinini kikagera naho kimurenga, ariko siko byagakwiriye kuba, abantu bariho kugirango bafashanye nta muntu wibereyeho ubwe, umuntu abereyeho mugenzi we. Gusaba ubufasha ntabwo ari uguca inka amabere ni ikintu gisanzwe cyakabaye icyo gushyigikirwa ndetse cyane.

Ubufasha umuntu asaba bushobora gutandukana bitewe n’icyo ubusaba agambiriye ariko byaba byiza, ubufasha busabwa buri bufashe ubusaba kwiyungura kukigero runaka. Bityo rero wasaba abavandimwe, inshuti, abo mukorana kugufasha uko wakongera ubumenyi bwawe mu mwuga wifuza. Cyangwa kwiga ibindi bintu bishya byazagufasha kuba wabona imikoro.

Muri iki gihe hari ubumenyi bwinshi umuntu yakwihuguramo, ejo cyangwa ejo bundi bikamugirira akamaro. Kenshi nuko abantu babifata nk’ibyagaciro gake. Ariko niba wisanga nta mafaranga ufite kenshi ukeneye ubumenyi bwihariye. Ndakugira inama yo gutangira kwihugura mu bucuruzi bwo kuri internet, kuko ni ubumenyi bufite guarantee, niho isi iri kugana ntahantu wabicikira. Hari website waheraho z’ubuntu, wamara kubigiraho ubusobanuro buhagije ukabibyaza umusaruro. Tangira hakiri kare. Nanjye naha nahereye.

4. Kuzigama hagati ya 10 na 20% ubu. Hatitawe kuyo winjiza cyangwa uhembwa gira umubare ubika igihe cyose cash zikugeze mu ntoki, mbere yo gukemura ibikubabaje banza wihembe ubwawe. Kubera iki nkubwira gushyira kuruhande umubare runaka? Ayo niyo avamo igishoro. Kandi ubu wasanga nibyo uri guhura nabyo uyu munsi ari uko udafata umwanzuro wo kwizigama!

5. Kwityaza. Va mugihe cyo kumva umerewe neza cyangwa ntacyo wakora ufate igihe cyo kwiga, fata igihe cy’amahugurwa runaka. Ibaze iki kibazo” ni ubuhe bumenyingiro nakwiga nonaha?” ni ubuhe bushobozi nakwiyubakamo? Ni uwuhe mwuga nakurikira bikanyorohera guhita ntangira?

Dore bumwe mu bumenyi burimo kuzana amikoro muri iki gihe bita Digital age: Blogging, website creation,image/ video editing.

Kwityaza ni ingenzi niba ushaka kongera amikoro cyangwa ujya wisanga ntayo ufite.

Add a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *