Icyuho muri jye – Inkomoko yo kuba Rwiyemezamirimo

Ndibuka nkirangiza kaminuza, nta kazi nahise mbona cyangwa ikindi kintu cyo gukora. Umunsi wambanaga muremure kuburyo utabyumva, amasaha nabonaga atagenda, icyumweru cyajyaga kurangira numva ari nk’ukwezi.

Iyo ntajyaga kudepoza nashakaga iyo njya nkaba ndeba ko bwakwira,byari bigoye. Mbega!! Uko iminsi igenda yicuma niko ntabonaga ka kazi nashakaga nkahorana ikizere kidafite aho gishingiye.

Maze kubona ko wa mugani w’abanyarwanda ikizere kiraza amasinde kandi akimihana kaza imvura ihise, natangiye gutekereza ukundi nabaho nkabona ibyo nshaka ntarindiriye akazi. Kuri jye umushahara ntabwo wari ikibazo kuko icyo nifuzaga nicyamvana mu rugo kwirirwa nicaye ndeba filime zitari bugire icyo zimpa.

Nateye intambwe ngana imiryango itegamiye kuri leta (NGOs) itandukanye ifite aho ihurira n’ibyo nize ngo nibura ndebe ko yampa stage y’ubuntu,nabyo birangira byanze!

Ntari nasobanukirwa,

Dore uko ikibazo cyari giteye; nibwiraga ko icyuho(gap) kiri hanze kw’isoko ry’umurimo,ariko ntabwo ari ko kuri, oya rwose kwari ukwibeshya. Ahubwo njye ubwanjye nisanzemo icyuho kinini cyane. Uko nagerageje kugenda nkiziba ninako ibintu byagiye bihinduka bihinduka gake gake.

Nateye intambwe,

Byatangiye nitabira amahugurwa yari yateguwe n’umujyi wa Kigali kubufatanye na Maison des Jeunes Kimisagara byatewe inkunga n’ikigo cy’abadage GIZ. Amahugurwa atangwa na CEFE.

Aha niho nahumukiye numva ko n’ibindi bishoboka ko umuntu yakwikorera yifashishije amahirwe amukikije cyangwa se ubumenyi runaka yifitemo. Amahugurwa yamaze ibyumweru bibiri akirangira nahise negura camera ntangira umurimo wo gufotora.

Ntabwo nabimazemo igihe kinini ariko byampaye gutinyuka. Guhera icyo gihe kwikorera byabaye intero n’inyikirizo muri jye. Ni inzozi kandi ni urugendo ngendamo nezerewe buri munsi.

Biracyashoboka,

Nakwerekaga ko utari wenyine, ibyo unyuramo hari abandi babinyuzemo birangira babivuyemo. Umunsi wa none ntabwo nkibura icyo gukora ahubwo amasaha agize umunsi yambanye makeya!

Ukuri ni uku,

Hari ubumenyi (skills) nize.

Wowe se bimeze gute?

Niba nta kazi ufite urakomeza ugategereze wicaye?

Ntabwo bikwiriye, mu gihe utegereje gerageza ibindi ,shaka, ihugure mubundi bumenyi. Ubwo bumenyi(skills) nibwo bugenda buziba cya cyuho kiri mu muntu.

Ufite akazi,ukora amasaha umunani ku munsi, andi masaha asigaye uyakoramo iki? Niba udateye intambwe ngo utangire gutekereza kuwo waba we ubuzima buzakomeza ari bumwe kandi ndabizi ingaruka zivamo nta muntu numwe zishimisha.

Niba wifuza impinduka ibaze ibi bibazo 3, nurangiza ubwisubize.

1. Ese mpagaze he ubu nonaha?

Niba ari ikibazo cy’amikoro, ubu uri gukorera angahe?

2. Ndashaka kugana he/ kure kungana iki nshaka kujya?

Urumva ushaka kwiremamo nde/ ufite uwuhe mwuga? urashaka kubona amikoro angana ate?

3. Ni izihe mbogamizi zimbuza kugera kucyo nshaka?

Ni iki kikubuza kugera ku ntego? Ni iki kiri kukubuza kubona amikoro?

Ni igihe cyo gufata umwanzuro

Wikwibaza ibindi birenze, amahugurwa atanga ubumenyi(skills) arahari. Ni amahugurwa yagufasha kurema uwo wifuza kuba, kandi bikakongerera amikoro,bikarushaho no kukuzanira umunezero kuko uba ugeze aho wifuzaga kujya cyangwa ukora ibyo ukunda.

Ibanga nakubwira nuko kugirango ubone amafaranga (amikoro) ushaka , ubanza kwiremamo ubushobozi muri wowe aribyo nise kuziba icyuho hejuru.

Inzira zaba nyinshi ariko itanga umusaruro ufatika niyi yo kwiremamo ubushobozi.

WEALTHY AFFILIATE, itanga amahugurwa yo kuri internet agufasha kuba rwiyemezamirimo w’umwuga. Hamwe na WA waba nibura kimwe muri ibi bikurikira,

  • Expert in SEO, kuko wigiramo gukoresha Jaaxy nka tool ya keywords search, wiga uko abantu bashaka ibintu kuri internet,kumenya no gusobanukirwa amagambo bandika muri google,bing na yahoo bashaka service/product.
  • Affiliate marketer, kuko bakwigisha uko wakorana na companies ziba zishaka abantu bazamamariza mukagabana inyungu mu gihe ubohererejeho umuguzi.
  • soma iyi nkuru niba wifuza kumenya ibindi kuwo wifuza kuba.

Ibyiza bwa Wealthy Affiliate

  1. Ni imwe muri platform zo kuri internet zikora neza. Niho honyine baguha domain name ukayigura rimwe mumwaka mu gihe ahandi bakwishyuza buri kwezi.
  2. Webhosting nziza cyane kandi ijyane n’igihe tugezemo
  3. Amasomo agufasha kurema uwo wifuza kuba
  4. Uburyo bwinshi cyane bwo gukorera amafaranga muri gahunda zabo zitandukanye
  5. ¬†Wealthy affiliate igira amahugurwa atangwa kubuntu mu gihe utarafata umwanzuro, videos…
  6. Regular live events
  7. live chats
  8. Umuhana mwiza (community)

Icyo abantu bayinenga

1. Kugira amasomo menshi atwara umwanya munini

2. Gahunda y’ubuntu imara igihe gito

3. Bisaba kwishyura kugirango ukomeze amasomo kurundi rwego mucyo bise WA bootcamp.

Tangira nonaha 

Ushaka kwinjira muri Wealthy affiliate
Irerekana amahitamo kumuntu utangira n’uwifuza gukorera amafaranga

Add a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *