Ibyo Utakwitesha-Free Trials.

Kugerageza nintambwe yo kugera kuri byinshi

Twese dukoresha internet kubera impamvu zitandukanye. Hari ukoresha internet ashaka entertainment,ushaka amakuru amwungura ubumenyi/ubwenge, hari ujya kuri internet ashaka service cyangwa kugura igicuruzwa iki niki.

Kubera ko internet ari ikibuga kiba gikinirwaho n’abantu benshi, ninako byoroshye ko umupira runaka ushobora kukugwaho utari ufite gahunda yuwo mupira.  Ndashaka kuvuga ko mbere yuko ugera kubyo ushaka ubanza kunyura kubindi byinshi.

Muri ibyo bintu bitandukanye haba harimo ibishobora kugufasha n’ibindi Bihari kugutwarira umwanya gusa. Ni gute warebamo iby’ingenzi bikubaka?

Free Trial

Iri jambo kubakoresha internet ntabwo ari rishya.

Free trials ubusanze ni iki? Kubera iki habaho free trials? Ntucikwe ni iyi nkuru icukumbuye.

Free trials kenshi zijyana n’amatangazo aranga ibicuruzwa, service ziri kw’isoko runaka, benebyo baba bifuza ko abakiriya babimenya. Muri kamere y’umuntu habamo kugira amakenga mbere yuko afata umwanzuro w’icyo agiye gukora.  Bishingiye kuri iryo hame , companies nyinshi z’ubucuruzi zihitamo kubanza guha amahirwe buri wese wabaye ufite amatsiko kuri gahunda yabo kumuha umwanya wo kugerageza, gusogongera.

Ubusobanuro

Free trial ni umusogongero mu mvugo yumvikana mu kinyarwanda.

Free trials Kenshi uzasanga zigenda zitandukana hari iziba ari iminsi 7, 14 izindi ari 30 ukwezi kose bitewe na service batanga cyangwa bifuza ko uzakurikizaho.

Uko biteye ,nuko iyo ari ikintu cyo kugura inshuro imwe, ntirenga iminsi cumi nine(14 days trials)cyangwa irindwi ,hanyuma yaba ari ikintu uzishyura buri kwezi akaba ari iminsi mirongo itatu,ukwezi kwose(30 days).

Kubera iki free trial?

Nkuko twabivuze haruguru,muri kamere y’umuntu habamo kugira amakenga, umuntu akenera kubanza kureba icyo ugiye gutakazaho amafaranga, ariko reka turebe kumpamvu nyamukuru zibitera.

Kumenya uko imikorere y’ibyo ugiye kugura.  Muri iki gihe cy’igeragaeza nibwo ubasha gukora isuzuma, ukareba agaciro, ubwiza, uko gikoreshwa hanyuma ukabigereranya n’agaciro k’amafaranga uzagitangaho. Ibi bizagufasha kuzamura imyumvire, ndetse no kureba inyungu kigufitiye. Kuba wamenya mbere Ibyiza n’ibibi by’icyo kintu bituma umuntu afata umwanzuro ushingiye ku kuri

  • Kwirinda ingaruka. Byari byakubaho kwicuza impamvu waguze ikintu? Ukumva wagizsubizayo bakakuguranira ariko bikaba bdakunda? Free trial igufasha kwirinda uko kwicuza. Nkuko turi mu gihe cy’ikoranabuhanga, hanze haba hari amakuru menshi atandukanye ashobora gutuma ufata umwanzuro uhitiyeho. Ni byiza kubanza kwirebera.
  • Ntabwo ari igicuruzwa/service gusa ugenzura,nino kureba uko banyirabyo batanga ubufasha mu gihe uhuye n’ikibazo. Ibigo/companies nyinyinshi zigira ibicuruzwa byiza ariko ushobora gusanga imitangire ya service iri hasi. Mu gihe cy’igerageza ni umwanya wo kubirebaho byose.
  • Witinya ntakintu uhomba.  Free trial nta kiguzi utanga, gusa n’umwanya. Kumafaranga ntacyo. Niba ri ntacyo uhomba kuki utagerageza ibintu?

Zimwe Muri Free Trials.

Kindle unlimited: Uburyo bwo Kubona ibitabo kuri internet (e-reading). Ubona kindle iyo washyize app ya kindle muri smartphone yawe, computer, na tablet. Kindle iha umwanya buri wese ukunda gusoma kuko ubasha gusoma ibitabo bitandukanye biri mu masomero/inzu z’ibitabo (libraries).

Watira ibitabo cyangwa ugasoma ibitabo 10 byose icyarimwe, badashyizeho itariki uzabigaruriraho cyangwa ikindi kiguzi kiyongeraho(Gutira bikorwa bikurikizwa kubantu batuye muri Amerika ahari nzu y’ibitabo ya Kindle, kubatari muri USA n’ugusoma gusa.)

Kwiyandikisha muri Kindle unlimited, iyo ukwezi ko kugerageza kurangiye bagutwara $10 kukwezi.

*

Audible: niba wifuza ibitabo bw’abanditsi ukunda, ukaba ushaka no kubyumva mu buryo bw’amajwi, Audible ni wowe yashyiriweho igira inyito z’ibitabo birenga 150,000 ushobora gukora downloading. Ibi bitabo biri mu majwi y’aba star bamenyerewe.

Iyo ukwezi wahawe kurangiye utanga $14,99 biguhesha kwinjira muri isomero rya Audible, aho uhabwa ubwasisi butuma wongerwa ikindi gitabo cy’ubuntu buri kwezi uko wishyuye. Aha hiyongeraho iganuka rya 30% kukindi gitabo wagura hagati mukwezi.

Ubu bwishyu ubuhagarika igihe icyo ari cyo cyose ubishakiye. Ushobora kugura igitabo kimwe muri uku kwezi, wasoza ukabihagarika kugeza igihe uzumva ushaka gusoma ikindi mu gihe runaka.

Rectangle: Rounded Corners: Kwinjira muri Wealthy Affiliate

Wealthy Affiliate. Free trial ya wealthy affiliate yo n’agahebuze nta gihe igira, uriga mpaka ugihe ushakira kumva watangira business yawe ihamye yo gukorera cash. Kubera iki ndikuvuga gutya. Nuko muri WA ho utangirana n’amasomo yabanze aguha ubushobozi bwo kumenya no gutangira gukorera kuri internet. Amasomo atandukanye bitewe n’ubucuruzi ukenera gukorera kuri iinternet. Ibi byose ni ubuntu nta kiguzi, bitewe nuko ushaka nikigero cyawe cy’ubumenyi ushobora kubyiga mu gihe kingana uko ushaka. Mu gihe cya free trial Wealthy Affiliate credit card isabwa!

Ibyo wakwitondera mu gihe uri gukora free trial

  • Buri gihe uko ugiye kubikora jya ubanza usome terms and conditions.
  • Niba wakoze sign up mu gihe runaka shyira reminder muri phone yawe mbere y’igihe bizarangirira kugirango izakwibutse gukuraho kuba bagucaginga amafaranga utarabishaka(cancelling subscription).
  • Reba kuburyo bwo kwishyura. Hari abasaba umwirondoro wa credit card,abanda ntibazisabe.
  • Reba niba ntayandi mananiza ajyana nayo.
  • Ese ushobora kwizera iyi company? Yego hari n’abatanga free trial y’icyuka.
Tags:

Add a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *