Haranira Guhinduka Inzobere-Expert

 

Biragoye kumenya impamvu nyayo uyu nuyu yageze kubyo ashaka undi yagerageza bikanga,mu buzima turimo buri gihe hazabamo abameze neza n’abandi babayeho ubuzima badashaka, tuzabona abageze kure ariko tubona n’abari hasi.

Nubwo abana baba bavuga k’umubyeyi umwe, iyo bakuze imibereho yabo iratandukana,uko biri kose ntawaremewe kubaho ubuzima nk’ubwundi,buri wese n’umwihariko ariko ntabwo nemera ko hari umwihariko wo kubaho nabi!

Wabaho nabi bitewe nuko wabisanze, amateka akakuremera imibereho kuko byinshi bibaho umuntu akiri muto atarasobanukirwa uko ibintu bigenda. Kuva kumyaka 2 abana basigaye batangirira amashuli y’inshuke kugeze nibura kumyaka 23 k’umwana wize neza aba asorejeho kaminuza, icyo gihe uwo musore/inkumi aba asa n’aho yakuriye.

Noneho iyo asohotse hanze nibwo atangira kubona ibintu bitandukanye byaba byiza cyangwa bibi,ibikomeye n’ibyoroheje byose bimigeraho. Bitewe nibyo yakuze yumvana ababyeyi, ibyo yiboneye we ubwe ibyo byose biyobora amahitamo y’imibereho ashaka kubaho.

Urugendo rwo kurema amateka ye bwite rugatangirira aho, nawe aba ashaka kwereka sosiyete abamo ko nawe afite agaciro,ko hari icyo yayimarira binyuze muko atekereza n’ibyo ashoboye gukora.

Hari ibyemera, hari nibyanga rwose,ariko ntabwo ubuzima bujya buhagarara ngo nuko hari ibyanze, burakomeza.Igihe kiragenda akava mu busore/ubukumi akubaka umuryango. Uwo muryango bivuze kugira inshingano.

Ugira inshingano nuko aba yaratekereje mbere ikizava muri ibyo agiye gukora, aba areba umusaruro uzabivamo mu gihe runaka, hari ibyo yiyima uyu munsi areba inyungu mu myaka iri imbere.Hari umudendezo,uburenganzira ashyira k’uruhande kugirango yuzuze za nshingano.

Ndabizi ukoresha internet mu buzima bwa buri munsi, ntabwo bwakwira nibura udafunguye data kuri phone ngo ugire ibyo ureba,usome amakuru. None wibwira ko ibyo byose ari umuntu ugukunda ubiguha? Ibyo wasomye, amakuru y’aba stars ba hollywood,nollywood,cinema nyarwanda n’abandi,uyabona kuko hari umuntu watekereje kuyakugurisha waba ubizi cyangwa utabizi urakonsoma kandi we akunguka!

Kuba wajya kuri youtube akareba videos zasohotse ntabwo ababikora bitaye kuri wowe ubireba bitaye kucyo bakura mubyo bagushyiriho kureba,ndashaka kukubwira ko ntawe ukwitayeho bo bari mu bucuruzi!

Ntabwo ndi kukubuza kubireba no gusoma amakuru ahubwo ndi kukubwira ko nawe wakora ibyawe, ufite umwihariko wawe wasangiza abantu benshi kandi bikabagirira akamaro, wafasha abantu wowe udatekereza ko wabageraho. Ibyo ukunda n’ibyo wanga bikugira udasanzwe,bikugira umuntu w’umwihariko!

Hamwe ujya ntiwishimire service uhaboneye biguha amahirwe yicyo wowe wakora aho kugirango ugende witotomba, wagira icyo ubikoraho. Inzira niyo benshi bakomeye banyuze, nawe wakubaka amateka yandi binyuze aho.

Mu Rwanda dufite amahirwe yo kuba wakorera ubucuruzi kuri internet, kuko ikoranabuhanga rishyizwemo imbaraga cyane kandi iterambere riri kwihuta, abantu benshi barushako kugenda barugana ari benshi bafite ibyo bibaza byinshi ariko wenda ntibabona uko babibaza umuntu kuko umwanya aba ari muto!

Wowe wagize amahirwe yo kwiga neza uzi neza kuvuga rumwe mundimi zikoreshwa mugihugu, wari uziko uramutse wanditse  kubyo wumva umuntu usuye u Rwanda bwa mbere ashobora kwibaza,amakuru y’ibanze ashobora kuba yamenya iyo ar’ingingo yatuma ushinga website/blog! Ubwo ukabamo winjira mu yandi mateka! urabona, ibintu birashoboka.

Hari ibyo uhuguyimo ubu, bikugize busy, abantu nyine bakuzi kuribyo, wari uziko wahinduraho gato ukongera agaciro mumibereho yawe! Tekereza kw’ikoreshwa ry’ikorababuhanga rigera kubantu benshi.

Erega ikigero ugezemo kikwemerera gukora ibirenze uho ugera mu bisanzwe,ndashaka kuvuga votre presence phyique! Ibitekerezo,ubufasha; ubunararibonye bw’ibyo wanyuzemo/unyuramo bitegerejwe n’abantu benshi.

Turi mugihe aho abantu bakeneye abandi cyane, baragushakaho inama,ibitekerezo,ubufasha,ubunararibonye,ubuhamya, ariko nawe kurundi ruhande ubakeneyeho amikoro (win-win system).

Kugirango ubuzima bwawe ubwongerere agaciro biragusaba ikiguzi muburyo 2

1.  Gutanga umwanya wawe; ukeneye kwiga icyo abantu bakeneye,kumenya aho bantu bababara kugirango umenye uko ubafasha,ukeneye kumenya ikigero cyabo,ukeneye kumenya icyo waheraho kugirango utangire, ukeneye gusobanukirwa icyo bashaka batakikubwiye, n’ibindi…

2. Amikoro/ubushobozi bwo mumufuka. ; wigeze wibaza impamvu amakuru twumva ku ma Radio atandukanye ari ubuntu???!! Nuko ari rusange. Ariko iyo ushaka kwiga ikintu runaka utanga ikiguzi,kubera iki ? Ni umwihariko. Kugirango ubuzima bwawe ubwongerere agaciro bisaba amikoro kuko ntabwo ari rusange.

Ni iki muri iyi minsi umuntu yakwiga cyamufasha kwongerera ubuzima bwe agaciro, mu gihe turi kubona umubare mwinshi w’abarangiza amashuli ariko babuze icyo bakora?

Niba ufite inyota yo kwiga gusa, ibyo birahari byinshi, ariko niba ufite ishyaka ryo kongera agaciro ubuzima bwawe, ibyo kwiga biraba bike kandi ntibiboneka hose. Ni kenshi abantu batambwira abandi igituma bo babayeho neza. Iyo bigeze uko umuntu akorera amafaranga kenshi biba ibanga.

Nubwo bimeze gutyo hari abiyemeje gushyira hanze amabanga yose wakenera kugirango nawe,imibereho yawe ihinduke.

Kyle & Carson ni abagabo bahisemo kwitangira abandi babafasha kwisobanukirwa,nuko babyaza amahirwe y’ikoranabuhanga umusaruro bubakiye kubyo abantu bakeneye. Bashinze Wealthy Affiliate 2005 abantu benshi bamaze gusubirizwamo, biremeye  amateka mashya,!

Ntawageze muri WA ngo ubuzima bwe busigare uko bwari bumeze,ibintu bihita bihinduka. WA yubatse neza kuburyo umuntu yiga anakora kandi ubufasha bw’abantu baturutse imihanda yose ingeri zitandukanye burahari, uretse no kuba uwo ubisanzemo yakugira inama, WA igira technical team ikora 24/7.

Inzira izarizo zose zo gukora ubucuruzi no kubona amafaranga muri WA (Affiliate programs) no hanze yayo (PPC, youtube channel n’ibindi) zose zirahishuye nta bwiko hari uburyo bwinshiiiiiii.

Ese wowe wari wabona ahantu hasigaye uburyo bwo kubonja/gusogongera/ kuroza niba wumva urwo rurimi! Ndibuka kera ntabwo waguraga ubunyebwa utabanje kumva, hari nubwo wumvaga ntugure. Ntabwo mvuze kubafataga kugatama n’ibindi bisa nabyo nabo babanzaga gucurura ngo bari kumva!!!

Muri WA ho n’umuco, iminsi irindwi icyumweru cyose, wiga wumva,ugerageza ubwiza bwo gukorera online kubuntu. Nawe unyumvire koko.

Nk’umuntu rero umaze kwisobanukirwa nyuma y’iyo minsi utera intambwe igufungura amaso ukishyura $19 mugihe cy’iminsi 30 wiga ibintu bitandukanye.

Nyuma y’ukwezi uba wamaze kumenya icyo ushaka,inyungu irimo, n’icyo bigusaba kugirango ugere kuntego. Wishyura ukwezi ku $49, waba ushaka ko bakugabanyiriza ukishyura amezi 6, cyangwa amezi 12. Kuko uko wishyura igihe kinini niko n’amafaranga agabanuka kuburyo bugaragara.

Uburyo bwo kwishyura ntabwo bugoye kuko bigusaba gukoresha ATM card isanzwe ya bank iyariyo yose ukorana nayo.

Ng’urwo urugendo rwo kuba “expert”/ inzobere.

Kuba expert bisaba ikiguzi, niyo mpamvu habaho experts bake. Uko ibintu biba bike,niko byiyongera agaciro. Nawe waba bake muri bo utangiye nonaha.

Witinda gutanga icyo bigusaba mugihe uri kubona uwo bikuremamo. Amahirwe y’ejo heza asigaye muri Wealthy Affiliate.

 

Add a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *