Gukora Affiliate Marketing Nk’akazi Gasanzwe

 

Kuva kera abantu bashakaga imibereho, kandi nubu abantu barakomeza gushaka imibereho. Kugirango ubuzima bugende neza umuntu ategekwa gushaka icyo akora, icyo akora nicyo kimuhesha kubaho uko yifuza. Umuntu akabaho adasaba abandi, akabasha kugira icyo akemura, akajya gusura inshuti, cyangwa gutembera kugirango arebe ibibera ahandi.

Mbega ukuntu biba byiza iyo umuntu abona iby’ibyangombwa mu mubuzima! Biba byiza,n’umunezero mwinshi cyane. Ariko se tujya dutekereza aho iyo mibereho ituruka?

Ntahandi uretse mu kazi. Kuva isi yabaho ibinyejana n’ibinyejana bigenda bisimburana niko umuntu  nawe agenda arema ubwoko bw’ibyo akora bishobora kumubeshaho we n’umuryango. Ntabwo bitangaje ko hari igihe kigera ukabona akazi katari kamenyerewe kadutse.

Affiliate Marketing

Muri rusange ntabwo kaba ari gashya ahubwo nuko abantu batabonaga ko iyo service ikenewe. Dufate urugero ninde mbere watekerezaga ko gukora ubukomisiyoneri byaba akazi gatunga umuntu? Nshuti yanjye hari abantu benshi,imiryango myinshi rwose ibayeho kubera gukora akazi ko kuranga amazu,ibibanza ndetse n’ibindi bintu!

Nkwibarize, ese ubu byakorohera kwinjira muri uyu murimo? Ushobora kubyuka igitondo kimwe ngo mbaye umukomisiyoneri ? Ndatekereza ko bitoroshye, bimaze gutera imbere nakazi keza,abagakora babibonamo inyungu kuko babasha kubaho, hari urwego rw’imibereho barimo kubera gukora ubukomisioneri.

Niba iyi shusho hari icyo ikubwiye rero ndashaka kukubwira ko aho wakura imibereho ria henshi, umurimo ushobora gukora imibereho yawe igahinduka urahari. Mu gihe nkiki aho imvugo ari rusange yuko akazi kabuze ningombwa ko abantu batangira kureba n’ibindi batamenyereye ariko bibaho kandi bikorwa.

None se Affiliate marketing wigeze uyumva? Birashoboka ko wayumvise, waba ufiteho amakuru ahagije kuriyo? Affiliate marketing ni umurimo/akazi nk’akandi kose. Nkuko umurimo ukoranye umwete n’ubunyangamugayo ukubera isoko y’ubukire n’Affiliate Marketing nayo nuko.

Ntabwo ari umurimo/akazi k’inzaduka, byarakorwaga, nubu birakorwa kandi uyu murimo uzakomeza gukorwa muburyo bushobora gutandukana bitewe n’iterambere ikiremwamuntu kigenda kigeraho. Bimwe mubintu bijya bigorana kenshi n’ukubona amakuru.

 Impungenge nizishire amakuru yose iyo ava akagera ajyanye na Affiliate Marketing turayabafitiye. Ntabwo tugarukira gusa ku makuru tujya kure tukabereka uko ayo makuru wayahinduramo umurimo,akazi kaguhesha kubaho neza.

Ngarutse kuri ya mvugo ya rusange ngo akazi karabuze, nibyo koko akazi karabuze kuko abantu bamenyereye guhanga amaso ahantu hamwe, mubyukuri  twatojwe kuva kera ko akazi hari aho kava. Igihe kirageze ngo abantu batangire kureba kubindi bintu bishobora kubabera akazi. Reka mvuge gutya akazi kabura kuberako ibyo umuntu atekereza ko ari akazi atabibona, ahinduyeho gato ikintu cyose akakibonamo akazi ntabwo yabura icyo gukora!

Ntabwo ndigukabya cyangwa ngo hari ikindi kintu ngamije ndashaka kwerekana uruhare rw’amakuru make abantu bagira ko bishobora kubatera kubura icyo bakora(akazi). Ninde ushobora kwifata akandika ibaruwa isaba akazi, iherekejwe n’ibindi byangombwa akinjira mu kigo,company runaka adafite amakuru yuko aho hantu bari gushaka umukozi wujuje ibyo byangombwa?

Nicyo nashaka kuvuga nshuti. Noneho reka nguhe amakuru afatika y’icyo wakora. Wari uziko se Affiliate Marketing ari ukugurisha ibicuruzwa bw’undi muntu! Niko biteye, reka mbisubiremo kugirango ubyumve neza.

 Affiliate Marketing niburyo bukoreshwa aho umuntu agirana amasezerano na company ikora cyangwa ifite igicuruzwa A, akagishakira abaguzi,akabona umugabane kukiguzi cyatanzwe.

Ubu buryo se urumva ari bushya? Ntabwo ari inzaduka. Bitewe n’iterambere dufite umunsi wa none, affiliate marketing iri gukorerwa kuri internet kandi niho iri gutanga inyungu nyinshi kuko iyo ubikoze neza, amafaranga akomeza kuza mugihe wibereye muri gahunda zawe zindi zisanzwe.

Affiliate marketing ikozwe kubicuruzwa bifatika igira imbogamizi yuko inyungu ibonekakuko wabonye uwo ugurishaho igicuruzwa A , bigasoreza aho. Ariko Affiliate marketing ikorewe kuri internet yo ukora akazi kabanza ibisigaye bikaba iby’iteka!

Kuri internet wandika uvuga ku gicuruzwa A, cya company runaka,nk’umuntu uri gushaka abakugurira,ukabwira abantu igicuruzwa icyo aricyo,ubwiza bwacyo,uko gikoreshwa, ukavuga inyungu ziri mukugura icyo gicuruzwa A. icyanyuma cy’ingenzi nukumurangira uko yakibona, muyandi magambo werekana impamvu nyayo yuko akeneye icyo gicuruzwa A, icyo byamumarira aramutse akiguze akamuyobora aho yagurira icyo gicuruzwa.

Kuko ari ikoranabuhanga wowe nk’umuntu uri kwamamaza igicuruzwa A, company iba yaraguhaye icyemezo cy’imikoranire Affiliate link(code), ikaba ikikuranga. Wamuntu iyo asomye ibyo wanditse ku gicuruzwa A, akabona ko akeneye icyo gicuruzwa, igikurikiraho nukujya aho wamurangiye gukura icyo gicuruzwa. Iyo afashe umwanzuro wo kugura kugiciro cyatanzwe, nawe uba ugurishije kuko ubona umugabane w’igiciro cyatanzwe.

Dore aho Affiliate Marketing yo kuri internet ibera uburyohe! Ryatangazo watanze(inyandiko yamamaza wakoze),rishobora gusomwa n’umubare w’abantu mwinshi kumunsi, hakavamo undi mubare runaka w’abafata icyemezo cyo kugura,uratekereza ko se amafaranga uri buvanemo uwo munsi angana ate? Ni menshi. Ya code ukoresha izakomeza ikore akazi kose wowe wiyicariye. Nguko uko abantu birukana ba Boss babo kandi tumenyereye ko Boss ari we wirukana umukozi!


              Wasoma iyi nyandiko kuri byinshi byibazwa kuri Affiliate Marketing 


Ndabizi ko amatsiko agendana n’impungege, utangiye kwibaza niba Affiliate marketing nawe yaba umurimo wawe! Birashoboka nta muntu utaba affiliate marketer mu gihe ufite ibyo ukunda. Waba ukunda iki? Icyo ukunda nicyo uheraho,kandi icyo ukunda ugira umwete wo kugikundisha abandi. Icyo ukunda ugiha umwanya wawe.

Muri ibi ukunda ibiki?

  • Unezezwa no kubona uri kumwe n’inshuti zawe muri ahantu muganira,
  • Wowe ntukunda ahantu hari abantu benshi , wikundira kuba uri wenyine ugatekereza kutuntu dutandukanye wabonye uwo munsi,
  • Ukunda gukora ingendo za kure, ukareba ubuzima abandi babayeho,
  • Wikundira abana, wumva wishimye iyo ubonye umwana ari guseka,ukamukinisha yatangira kurira ukamushyira mu kagare, yabirambirwa ukamwereka inyoni…
  • Wenda wikundira gufata amafunguro atandukanye,iyo wumvise impumuro gusa uhita umenya ingredients bakoresheje mu gutegura iryo funguro,
  • Imyambarire, wowe wita cyane mu kujyanisha imyenda n’inkweto, amaherena n’ishati cyangwa agapira wambaye,
  • Ukunda ibinyobwa bitandukanye,
  • Kuri wowe sport niyo iza ku mwanya wa mbere, free time yawe ntahandi ugushaka yagusanga atari muri sport, uroga, ukora yoga, gym isanzwe, body building…,
  • Ukunda film,series, oh my gosh isohotse ntigucika, ushobora no kurara wicaye bugacya,ubona agahenge iyo akandi gace katarasohoka,
  • Wowe wikundira ibijyanye n’imisatsi basi,ibindi ntibabikubwire, ureba umutwe w’umuntu ugahita umenya ubwoko bw’imisokoreze iberanye nawe,
  • Wowe na machine ntiwabatandukanya, wikundira kureba ibikoresho bw’ikoranabuhanga bigezweho,
  • Urutonde rwaba rurerure nawe uzi icyo ukunda nubwo tutakivuze.

Nkuko ufite ibyo ukunda, hari undi mubare munini w’abantu mubihuje. Uyu mubare munini umeze nk’intama zitagira umwungeri,iyo bageze kuri google bashaka ibyo bakunda ntabwo babibona. Kubera iki ? Ntamuntu uhari wo kubayobora. Ni wowe wabayobora ukabageza aho bashobora kubona ibyo bashaka.

Hari impungenge zindi wumva muri wowe, uri kwibaza uti “ibibi bintu ubanza bisaba ubumenyi buhambaye!??”Humura nta kintu kirenze, ninkuko ujya gutangira akazi ukabanza ugafata igihe runaka wihugura bitewe n’ibyo uzakora.


Trainings zigufasha gukora affiliate marketing zirahari kubwawe amasomo atangwamo agufungura amaso ugatangira kubona ibyo utajyaga utekereza ko bikorwa. It’s a new world of business.

 Training ziri online muri Wealthy Affiliate,zigatangwa kubuntu. 


Aho ngeze aha ndashaka kugusigira umwanya ngo nawe ufate icyemezo, amakuru niba wayabonye, ukaba wongeye no gutekereza kucyo ukunda, ukaba ushobora kubona amahugurwa kuri uyu murimo,ibisigaye biri mubiganza byawe. Amakuru ajyanye nicyo wakora ntakaguceho gutyo gusa nko kumva amakuru y’ibyabereye mu ntara. Amakuru nkaya hari impamvu akugeraho, nuko hari ikiri muri wowe kijyanye n’ibi uri gusoma umunsi wa none. Akaba ariyo mpamvu wahereye ku murongo ubanza ukaba ugeze aha.

Ufite ikibazo ushaka kubaza, gusobanuza aho utumvise neza, turahari kubwanyu,twishimira kubafasha. Wakoresha ahagenewe comments.

Muhahe muronke.

Add a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *