Black friday 2019 Iwacu Yarahageze?Guhaha Bidasanzwe.

 

Bagura nkabasiganwa kuri Black Friday

 

Abantu benshi mukoresha internet, kenshi muri iki gihe muri guhura n’ijambo black Friday,. Ese iri jambo risobanuye iki mubyukuri? Kuki riba ricicikana ahantu henshi ku mbuga nkoranyambaga nahandi?

Komeza usome…..

Ntabwo wavuga kuri Black Friday utavuze ku munsi wa Thanksgiving na Cyber Monday

Thanksgiving

Ni umunsi w’ikiruhuko wizihizwa ku matariki atandukanye muri USA,Canada, Caribbean islands n’igihugu cya Liberia muri Africa. Byatangiye ari umunsi wo gutanga ishimwe n’ibitambo aho bishimira umusaruro w’ibyagezweho. Umunsi nkuyu kandi Ubudage n’ubuyapani birawizihiza.

Muri Canada uyu munsi uba kuwa mbere w’icyumweru cya kabiri cy’ukwezi kwa cumi (Second Monday of October), muri USA ni kuwa kane wa kane w’ukwezi kwa cumi na kumwe (Fourth Thursday of November).

Uyu munsi ufite inkomoko mu migenzo y’amateka,imyemerere ndetse n’umuco,ikaba yarahindutse n’iminsi yubahirizwa na buri wese(secular).

Cyber Monday

Ni inyito yahawe umunsi wa mbere nyuma ya thanksgiving day muri Leta zunze ubumwe z’America. Washyizweho n’abacuruzi kugirango bareshye abaguzi.

 

Umwaduko wa Black Friday.

Mu kinyejana cya 19 President wa leta z’unze ubumwe z’America witwaga Lincoln niwe washyizeho umunsi wo gushima uba ikiruhuko mu gihugu cyose.

Nyuma y’umunsi wo gushima ntabwo bari kawita black Friday!

Tugeze mu mwaka 1905, aho muri Canada Iduka rya Eaton, yatangiye gukora imyiyerekano cyangwa akarasisi ko gushima, aho batwaraga Santa muri Wagon mu mihanda y’umujyi wa Toronto.

Mu 1924 aka karasisi kakorwaga n’iduka rya Eaton,kiganywe n’iduka rya Macy naryo ryatangije aka karasisi ko gushima. Macy bifuzaga gushima kubera ko mu myaka yabanje babashije kugera kuntego zabo.

Iyi myitwarire yatumye abantu bitabira kugura ku munsi wakurikiyeho.

Mu 1939, ubukungu bwari bwifashe nabi imikorere ntiyagenda uko byari bwitezwe, abacuruzi baburirwa ko ibintu bishobora kurushaho kuzamba kubera ko igihe cy’akaruhuko cyari kigufi.

Abo bacuruzi bandikiye president Franklin D.Roosevelt ko nibura yakongera iminsi y’ikiruhuko. Ariko kuri iyi nshuro bari bakererewe ntibyakunda.

Kubera ko hari leta zari zimaze gushyiraho iminsi y’ikiruhuko, congress ya Leta zunze ubumwe z’America yakuyeho urujijo bashyiraho itegeko ry’ikiruhuko ry’iminsi ine aho ni mu mwaka wa 1941.

Mu 1950 kubera iyo minsi ikurikiye thanksgiving, amaduka yakomeje gufungura acuruza muri iyo minsi igera kuri ine.

1966, Izina rya Black Friday ryatangiye gukoreshwa cyane mu mpapuro, nibwo amatangazo yamamaza yakoresheje iri jambo. Muri leta ya Philadeliphia, police yaho yakoresheje iri jambo “Black Friday” ishaka kugaragaza urujya n’uruza ry’abantu bajyaga kugura mu maduka atandukanye muri uwo mujyi bigateza impanuka mu muhanda ndetse n’ubwumvikane buke bw’abaguzi kubera imirongo kumaguriro .

 

Black Friday yinjiye mu bucuruzi

Mu makuru atangwa n’ikigo cyo muri America,National Retail Federation(NRF), yerekana ko nibura buri mwaka ibigurwa kuri black Friday byiyongeraho nibura 3.4%.

Aya makuru kandi agaragaza ko 2009, ikiguzi cy’ibyaguzwe kuri Black Friday gikubye kabiri , amafaranga yose akoreshwa muyindi minsi mikuru!

2011 ibyacurujwe muri ikigihe bifite agaciro ka$12.3 billion,

2013 amaduka menshi ndetse n’ubucuruzi bwo kuri internet (online) byose hamwe byatumye umubare urushaho kuzamuka ibyaguzwe bibarirwa ku$ 57.4 billion.

 

Kubera iki ibi byose biba?

Kuri black Friday, ibicuruzwa hafi yabyose bishyirwa ku mafaranga make ugereranije nindi minsi.Nutari ufite gahunda nawe agira icyo agura kuri uyu munsi. N’iminsi 4 y’ikiruhuko,muyandi magambo ntabwo ari ukuruhuka ni iminsi 4 yo gucuruza cyane kubacuruzi ikaba n’iminsi yo kwihahira kubaguzi.

Kutagura ibikoresho bwo murugo,imyambaro,inkweto,ibikoresho bya electronics  mu gihe cya black friday 2019 n’uguhomba ndababwira ukuri, dore ko abantu bakwiye gufatirana ntibazahendwe kuri noheli n’ubunani 2019. Nucikwa niy’uyu mwaka uzategereza umwaka wa 2020!

Ese hari inyungu wakura muri Black Friday yabereye muri America wowe uri muri Africa cyangwa ahandi?

Yego inyungu ni nyinshi cyane kubantu bakoresha internet bagura ibyo bakeneye, kuko ibiciro by’ibicuruzwa biragabanywa cyane.

Buri company mu byo ikora na service itanga yose usanga ibiciro biri hasi. urugero Amazon yatangije icyumweru kibanziriza Black Friday cyatangiye kuri 22/11-28/11/2019, iyi ni promotion ukwayo.

Nawe rero ntubure kuri aya mahirwe ugura ibintu bitandukanye. Iminsi ine yose yo kwihahira kubiciro biri hasi.

Amaguriro amwe yo kuri internet hano mu Rwanda yabitangiye! Twebwe ntibibe black friday, ube uwa gatanu w’icyatsi kibisi ,Minisiteri y’inganda n’ubucuruzi izabyigeho lol

 

Do Share to Your friends, People Need to Know

                                            

Add a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *