Amoko 6 Ya Baringa z’Ubwoba -Uko Wabitsinda

Habaho ibintu bigera kuri bitandatu bitera abantu ubwoba, ibi biba muri buri muntu kandi buri wese arabitinya. Nta muntu wabura kimwe muri byo, yewe hari nushobora kubigira byose. Mbega akaga!

Izo baringa ziri mu byiciro 2 bitewe nizo abantu bakunze kugira cyane

Icyiciro cya mbere

  • Ubwoba bw’ubukene
  • Ubwoba bwo kuvugwa
  • Ubwoba bw’ubuzima(health/sante)

Icyiciro cya kabiri

  • Ubwoba bwo kubura uwo ukunda
  • Ubwoba bw’imyaka(gusaza)
  • Ubwoba bw’urupfu

Izi baringa z’ubwoba ntawe zitageraho kw’isi, uretse nuko umuntu kugiti cye yazigira, ariko no muri rusange isi yose ihora ihangayitse.

Nawe  reba uko isi igenda ibigaragaza:

iyo isi yugarijwe n’igabanuka ry’ubukungu, abantu baterwa ako kanya n’ icyuka cy’ubwoba bw’ubukene. Mu bihe by’intambara n’indi myivumbagatanyo itandukanye, ubwoba bw’urupfu niyo ntero akaba n’inyikirizo.

Iyo habaye agahenge , abantu bagatangira ubuzima haza ikindi cyuka cy’ubwoba bw’ubuzima. Ngaho umubyibuho ikabije, ngaho za cancer, umuvuduko w’amaraso…

Ubwoba rero burya nta kindi uretse, kuba ari state of mind/nuko ibitekerezo bihagaze,uko ibintu umuntu abibona. Ubusanzwe ibitekerezo bw’umuntu nikintu kiyoborwa, kigashyirwa ku murongo.

Wari uziko se burya abaganga bagerwaho n’indwara ari bake? Impamvu nukubera ko abaganga batajya

batinya indwara ugereranije n’abandi bantu basanzwe mu kandi kazi!

Nta kintu umuntu yakora atabanje kugishyira mu bitekerezo bye. Ibitekerezo nibyo bihindukamo ibigaragara bifatika  waba ubishaka cyangwa utabishaka.

Tugiye kuvuga kubwoba bwo gutinya gukena, ikibitera, ibimenyetso bigaragara, nyuma turebe uko umuntu yakwiyambura iyo baringa.

Birashoboka ko umuntu yahita yibaza ngo “nawe, ibyo se uba wabikuyehe?”

Kutabitekerezaho kwaba ari ukwima amaso ibigaragara ,ibi biratujyana mu kurebera hamwe zimwe mu mpamvu zitera abantu kugira ubwoba bw’ubukene

A. IMPAMVU

Impamvu zishobora kuba nyinshi, ariko hano turafatamo nkeya buri wese nawe ashishoje neza yabona

*Kwiyongera kw’abashaka akazi ntibakabone

umurongo w'abasaba akazi

Umubare w’abashaka akazi ntusiba kwiyongera. Ikindi abantu batajya babona nuko n’ibigo bitanga akazi bigenda byiyongera ari nako izindi nzira zigenda zivumburwa mu rwego rwo kwiremera icyo gukora.

Nubwo bimeze gutyo ntabwo bibuza umuntu utaboneye aho tuvuze haruguru kwibaza uko ejo hazaba hameze, bikaba byamubera impamvu yo kugira ubwoba bwo gukena.

*Kutagira ubumenyi bukenewe kw’isoko ry’umurimo

Iyi ngingo ikurikirana niyayibanjirije, muri iyi minsi urubyiruko ruri kwitabira kwiga, benshi bari gusoza amashuri makuru na kaminuza, iki ni ikintu cyiza cyo kwishimira. Ariko biracyari ikibazo ko uyu musore cyangwa inkumi isohotse muri kaminuza  yakongeraho gushaka ubundi bumenyi ngiro bumubashisha guhangana kw’isoko ry’akazi.

Kuba adafite ubumenyi ngiro bituma ata icyizere cyo kuzakabona bitewe nuko abagashaka babaye benshi. Rero kubura ubumenyi ngiro n’icyuho ubwoba bwo gukena bwakwiriramo hatabaye kubikemura byihuse.

Menya byinshi bijyanye nuko wabona ubumenyingiro bitaguhenze

*Izamuka ry’ibiciro kumasoko

Iri zamuka rigira uruhare runini mu gutera abantu ubwoba, bitewe nuko kenshi ibi biciro bihinduka  kandi umushahara kubafite akazi kabahemba buri kwezi utazamuka, uzumva benshi bavuga ko umushara wabo utanye n’igihe.

*Imihindagurikire y’ikirere/climate change

Uku guhinduka bigira ingaruka cyane cyane kubantu bari mubuhinzi n’ubworozi aho igice kinini cy’umusaruro giterwa nuko ikirere cyitwaye. Ibi nabyo ntagushidikanya ko iyo bitagenze neza bisiga abakora muri iyi mirimo bafite ubwoba bwo gutakaza cyangwa kugabanuka kucyo binjizaga.

*Technology

Nkuko byumvikana n’impinduka kandi tuziko impinduka zigorana. Technology ni uruhurirane rw’imikorere mishya igamije koroshya akazi, kugabanya umwanya ibintu bikorwamo hagamijwe gutanga umusaruro urenze kuwari umenyerewe.

Kuba abantu hari ibyo bari bamenyereye hakaza imikorere mishya, ibi bijyana no gutakaza bimwe mubyo abantu bari bazanzwe bakora, kubera ko abar’ ibintu byakorwa n’umubare munini w’abantu kubihindura bivuze byinshi, ibi nabyo biri mubyongera umwuka w’ubwoba bwo gukena.

Niba usanzwe uri umucuruzi kuki utakwifashisha technology ngo ucururize kuri internet aho gukomeza guhangayika? Ubaka website, wamamaze ibyo ucuruza byawe

B. IBIMENYETSO

Ibimenyetso by’ umuntu afite ubwoba bw’ubukene agaragaza

1. Guhuzagurika:  ibi biterwa no kubura ibitekerezo biri kumurongo, kwakira buri kintu cyose kibaye mubuzima hatabaye kubanza gushungura,kugira ubunebwe,kutatekereza ibishya…

2. Kudafata imyanzuro: ibi bishingiye mu ngeso itari nziza abantu baba baremeye kugenderaho yo kurindira undi muntu akabagenera icyo gukora, muyandi magambo kugendera kubitekerezo by’undi muntu.

3. Gushidikanya: uku gushidikanya ntabwo ari ukumva wabuze icyo ukora,cyangwa utazi ibiri buve mu kintu runaka ahubwo uku gushidikanya ni ukuba umuntu adafite amakuru ahagije ku kintu, Mu gihe hagize ikiba  akagerageza kugiha isura itariyo bitewe nuko abyumva bidashingiye kw’igenzura yakoze.

Muncamake ninko gutwikira ibintu kugirango umuntu abone birangiye. Urugero: ndi umucuruzi nkora ubucuruzi muri quartier, uraje urambaze uti se bite amakuru, ubucuruzi buhagaze bute? Nanjye nkagusubiza nti ni byiza ariko amafaranga yarabuze.

Urumva ko impamvu bitari byiza cyane ari uko amafaranga yabuze. Mubyukuri se ubwo nicyo kibazo?

4. Guhangayika: uku guhangayika kugaragazwa n’ibikorwa by’umuntu akora, kenshi iyo umuntu yishoye mu nzira zitari nziza ni ikimenyetso cyo guhangayika.

5. Kudatekereza kubyiza byava mubyo umuntu akora, hari abantu kenshi bakunze gushaka ibibi biri inyuma y’igitekerezo umuntu atanze gusa, bakibanda kuruhande rumwe rw’ibibi. Iki kintu ntabwo ari kiza kimugaza iterambere ry’umuntu. Kuba watekereza ingaruka mbi ubwabyo sicyo kibazo, ahubwo kumva nta kiza cyavamo nicyo kibazo.

Ubusanzwe byakabaye byiza umuntu abanje kureba ibyiza byavamo nyuma akareba n’ibindi bibi bishoboka. Kuko nta kintu kitagira izo mpande zombi uko ari 2,ibyiza n’ibibi.

6. Kwimura icyo wari gukora uyu munsi ukagishyira ejo; ibi bifatanye no kwiyambura inshingano,kudashyira ibintu kumurongo,kudashaka umuti w’ikibazo cyagaragaye, kumva ko ibintu bizakorwa aruko habaye iki niki mu gihe kizaza, cyangwa kumva ko uzakora ikintu aruko runaka nawe yabanje kugira icyo akora.

C.INGARUKA

Ubwoba bw’ubukene mu buzima busanzwe.

Nkuko ubwoba bwose muri rusange bushyingiye kubitekerezo gusa, no kuba umuntu yakumva atinye ubukene nabyo nuko, nibitekerezo agira muri we byubaka ishusho, iyo shusho igakura nyuma y’igihe runaka ikabyara inzira zo gukena.

Ibyiyumviro bifite muri byo ubwoba by’ubukene bimunga ubushobozi bwo gutekereza, bikica ubushobozi buri mumuntu bwo kurema ishusho nziza. Iyi myumvire kandi ikuraho kuba umuntu yakwigira(self-reliance),bigacisha bugufi ishyaka ryo gukomeza kujya imbere,bigaca intege ubushobozi buri mumuntu bwo guhanga ibishya….

Iyi myumvire isunukira nyirayo

– kutagira intego

-kwimura ibyo yakabaye akora uyu munsi(procrastination)

-kumva ko we ashoboye bikaba ibidashoboka

-kwica imitekerereze mizima

-kubusanya no kubura intumbero mubyo akora

-gutwikira ubushobozi bw’umuntu bwo kubika amakuru(memory)

-kubura urukundo, kutagira amarangamutima

-guca intege ubushuti n’ubusabane

Muri make iyi myumvire irema ubushobozi mu bitekerezo by’umuntu byo gukurura ibindi bintu bibi byinshi.

Mu gitabo Think and grow rich, Napoleon Hills yanditse, hari aho yagize ati” nothing brings man so much suffering and humility as Poverty.”

Tugenekereje aravuga ngo “nta kintu gitera umuntu umubabaro no kumva ari hasi(acishijwe bugufi) nk’ubukene” Ngirango uwabubayemo cyangwa ububamo niwe wumva neza aya magambo.

D. INGAMBA ZO KWIRINDA

               Ni gute umuntu yakira ubu bwoba bw’ubukene?

Mbere yo kureba uko umuntu yiyambura uyu mwuka w’ubwoba ,umuntu abanza kureba neza inkomoko y’ibiri kumutera ubwoba. Nkuko twabibonye haruguru bitewe n’ibihe bitandukanye isi muri rusange inyuramo, ibi bigenda bisiga imyimvire itandukanye muri buri wese uriho muri icyo gihe, bikava kw’isi bikamanuka bikagera kumugabane runaka,bikava kumugabane bikagera kuduce twishyize hamwe, bigakomereza ku gihugu ariho buri wese yibona.

Nongere mbisubiremo ubwoba nta kindi uretse kuba ari state of mind. Niba ari uko bimeze rero ntabwo byakabaye biba ikibazo kugirango ibitekerezo bihinduke!

Imitekerereze mizima, ihindutse,kandi igamije inyungu rusange,kwigirira icyizere,kugira ishyaka ry’ibyiza,kwihesha agaciro, kwigira no gukorera hamwe, bifasha ibitekerezo kujya kumurongo.

Ibindi nko kugira impamvu yo kubaho, kumenya no gukurikirana icyo ushaka,n’ibindi bimeze gutyo nta mategeko abihana…

Impamvu zatumye ubu bwoko bw’ubwoba bwose tuzita baringa nuko byagaragaye ko ntacyo zitwara abantu. Ahantu hari technology ntabwo abantu bakena ahubwo barushaho kumererwa neza, ahabaye izamuka ry’ibiciro kw’isoko ntahantu rihurira n’impfu z’abantu, ibyo byose nibyo abantu bibwira bihabanye n’ukuri.

God Talks with Me About Overcoming Fears (Volume 5)

Ariko reka umuntu wese yibaze iki kibazo anakisubize

Ni igihe kingana iki kumunsi  nkora ibi bikurikira:

a. Akazi kanjye/icyo nkora/ikinyinjiriza

b. Kuryama

c. Imikino no kwidagadura

d. Gushaka ubumenyi bugezweho bumfasha mu mikorere

e. Umwanya w’imfabusa

Mugire ibihe byiza

 

Add a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *