Ameza y’Administrator Wa Website.

dashboard

Ubwo duherukana twavuze kubice bigaragara inyuma iyo umuntu arebye website nk’umusomyi(website mu isura y’umusomyi/front end). Mu kugerageza gusubiza ikibazo abantu bakunze kwibaza kumikorere ya website nakamaro kayo, niho havuye kubanza kureba uko website iteye ite?

Uyu munsi turareba urundi ruhande rwa website rugaragarira administrator/admin na user. Iki gice ukigeraho aruko ubanje gukora login.

Niba wari ufite amatsiko yo kubona icyo gice n’imwe mu mikorere yacyo muri rusange urasubizwa muri iyi nkuru.

Uru ruhande ubusanzwe niho  banze kubintu bijya kuri website, kidahari nibyo ubona ntibyagaragara, iki gihande kigizwe na data,server,application.

Ibi bice ko ari bitatu kugirango bihuzwe bikore ikintu kimwe abahanga bakoresha ururimi rwihariye nka PHP,Ruby,Python,Java na .net kugirango bakore application,bifashisha kandi MySQL,Oracle na SQL Server kugirango bagire ibyo bahamagara kuri website.

Ibi byose bikora web application nziza igizwe na code. Mbere yuko aba bahanga batangira kwandika code ningombwa ko babanza kuvugana n’abashaka website kugirango bumve ni iki bakeneye mu byukuri hanyuma bakabishyira mu ikorabuhanga hakavamo igisubizo.

Ntabwo ngiye muri technical stuffs kuko hano byarakemutse ntukeneye kuba uzi ibi byose. Uti se bishoboka gute ko watunga website utazi ibyo utubwiye haruguru?

Igisubizo kiroroshye. None se ugirango kumenya gutwara imodoka bigusaba kuba uzi kuyikanika? Ubumenyi bw’ibanze nibwo  ukenera. Na website nayo nuko.

Ntabwo ukeneye kumenya izi ndimi bakoresha

Ntabwo ukeneye degree muri software ingeneering

Ntibigusaba kuba uzi Java,…

Biragusaba kumenya kuyikoresha bijyanye n’icyo ushaka

Ni cyo tugambiriye! Byagaragaye ko ubumenyi ari intwaro.

Intwaro yakuvana mu bushomeri,

Intwaro yakuremera ubushobozi bw’amafaranga,

Intwaro yatuma ugira ijambo mu gihe utangije ubucuruzi bushingiye kw’ikoranabuhanga,

Intwaro yaguha umutekano w’ejo hazaza mu ruhando rwa business,

Ibirenze kuri ibi se urashaka iki kindi mu buzima??!!

Reka tujye muri ibyo bice nyuma dusoza ndakwereka aho watangirira niba wari ufite ikibazo cyaho nuko watangira.

Niba utarasomye post ibanza ivuga uko wakubaka website , nakubwirako wordpress ariyo abantu benshi bakoresha nka built in platform, kuko ariyo yoroheye buri wese nibwo waba ufite ubumenyi hafi ya ntabwo wayikoresha. Imibare igaragaza ko 52% bakoresha websites z’ubuntu za wordpress kw’isi hose ugeraranije n’izindi platforms.

Nakubwiye ko icyo twibandaho twebwe ari ugukoresha website gusa. Ubu uri admin ufite website wafunguriye muri wordpress.

Niba wafunguye website unyuze muri WA, cyangwa Siterubix hari password wahawe;

Login (username)

Password……

Ikintu cya mbere ubanza guhingukiraho nka admin ni “Dashboard”

Dashboard ni iki?

Mu magambo make kandi yumvikana Dashboard ni “ameza ariho ibintu byose ukeneye” nka Admin.

Uuuuuh,

Ngirango iyo shusho uri kuyikurura,icyo wifuza nicyo ushyira kw’isahani (website yawe). Iyo undi muntu abonye uko washyize ibyo kurya kw’isahani ahita amenya ibyo ukunda.

Ngirango hafi ya twese dukunze kwitabira iminsi mikuru inyuranye, ni bintu dukunze guhura nabyo!

Iyo ari umuntu ugusuye akagusanga imuhira, uko ameza ateguwe atanga ishusho y’ubushobozi bw’urwo rugo!

Niko na website imeze, iyo umuntu ayisuye ahita agira ishusho y’uwo uri we (admin). Akaba ariyo mpamvu ukwiye kumenya ifunguro riri bujye kw’isahani yawe(website)batazagucishamo amaso.

Dashboard (ibiri ku meza ya Admin)

Home

(1) Iyo usanzwe wandika

  • Posts : ni inkuru uba wateguye zo gutangaza, muri posts habamo ibice bibiri: newest posts izavuba hakaba na old post.
  • Comments: ni inyunganizi , igihe uba wanditse inkuru abakugana bagenda bakubwira uko babibona bitewe nibyo nicyo inyandiko wanditse icyo ivuga
  • Pages: ni nkuru zidahinduka(zihoraho) ziri kuri site yawe, ntabwo zibikwa hitawe kugihe nkuko twabibonye kuri pages, aha niho post na page bitandukaniye.

(2) iyo ari ubwa mbere uyifunguye

usangamo amagambo akurikira:

  • install Gutenberg
  • install classic editor
  • customize your site

No activity yet

Reka tubirebe kuburyo burambuye

Posts,

Inkuru zitangazwa mu bihe bitandukanye

  • All post: izo wanditse zose
  • Add new: iyo ushaka kwandika indi nyandiko
  • Tags : ni amagambo magufi uba wakoresheje mu nyandiko yawe, ukifuza ko ariyo yaba ayobora abasomyi ,kuko buri jambo wanditse ntabwo riba ringanya agaciro n’irindi muri google searchs.
  • Categories: ni ibyiciro cyangwa ingeri ushyiramo inyandiko zawe. Zishobora kuba ari ubucuruzi, amakuru y’imikino…

Media

  • Library:  ni amashusho anyuranye ukoresha mu nkuru, ishobora kuba ifoto,graphics..
  • Add new: kongeramo amashyashya
  • Bulk optimize
  • Optimize image debugging
  • Image debugging

Pages

  • All pages: ziri kuri site zose
  • Add new: niba ushaka kongera indi cyangwa izindi

Comments

Ni inyunganizi zatanzwe kuri buri posts,page.

Appearance

Apperarance n’ibyo wakwifashisha mu guha isura,ishusho site yawe.

  • Theme : ni design nyinshi zinyuranye ukoresha mu kugaragaza isura ya website. Ushobora kuyihindura ,ukagira ibyo wongeramo bijyanye n’uko ushaka. Buri theme iba ifite design, layout na features zitandukanye n’izindi. Admin/user niwe witoranyiriza iyo ashaka cyangwa ijyanye n’ubwoko bwa website yifuza kubaka, niba ariyo ubucuruzi busanzwe,inkuru za siporo,amakuru yo muri quartier,…
  • Customize
  • Widgets: ni uduce tunyuranye ugenda ushyira kuri site. Dufate urugero urashaka gushyira audio kuri website. Uraca muri appearance-widget-uhitemo audio(tuzabireba uko bigenda mu nkuru zizakurikira).
  • Menu
  • Header
  • Background: ubuanzwe iba iri kumwe na theme ariko ushobora kwishyiriraho iyawe, mu mabara wifuza
  • Theme editor; muri theme editor  harimo stylesheet(stlyle.css) aha nka admin/user ntacyo ukoramo. Kuruhande rw’iburyo urahabona theme files; theme functions,theme footer, theme header,slidebar.., mu gihe watangiye kwamamaza cyangwa gukorana amasezerano na companies iki gice nicyo wifashisha mu gihe baguhaye code zo gushyira kuri website.

Plugins

plugin ni agace ka software gafite ibyo gashinzwe gukora kuri website, gashobora kongeraho imikorere runaka. Izi plugin akamaro kazo nuko zo ziba zikoranye ubuhanga wowe uyikoresha atamenya kuko ziba zigizwe n’amakode. Buri kintu kuri website kiba gifite plugin yabugenewe.

Kuri site yawe wakongeraho plugin, wareba izo washyizemo, wakuramo iyo utagikoresha cyangwa uzi ibintu bya coding wagira ibyo wongeramo.

  • Installed plugins
  • Add new
  • Plugin Editor

Users

Ni abantu bashobora kugufasha nka admin gukora kuri site yawe,umubare uterwa n’ubunini bwa site yawe cyangwa nibyo wifuza gutanga biri mu ngeri zitandukanye. Wakongeramo user,…

  • All users
  • Add new
  • Your profile nkuko byumvikana ni ibijyanye n’umwirondoro wawe kuri site:

Amazina(first name,last name,nicky name),

Contact info (email, website),

About yourself (Biographical info)

Profile picture

  • Account management (logout everywhere)

Tools

ni ibintu binyuranye byerekeranye na data zo kuri website,buri kamwe kajyanye nibyo ushaka gukura ahandi, cyangwa kwimurira data zawe ahandi ubikorera muri too l(import&export;)

  • available tools
  • import
  • export
  • site health: ikwereka uko website ihagaze, good/poor; bakakwereka ibyo ukwiye guhindura n’inzira wacamo, muri make ubonamo ibyo ukwiye guhindura burundu cyangwa gukorera update.

Urugero: nanjye MySQL yari version 5.6 niyo nakoreshaga ariko bansabye gukora update kuko hari version nshya. Nahise nohereza sms kuri hosting company nkorana nayo bambwira ko aribyo  ko haje MySQL version 7.0 ko bagiye  gukora update.

  • export personal data
  • erase personal data
  • SEO Data Import
  • EWWW Image

Settings

Aha niho hahuriye ibintu byinshi kuri site yawe, administrator niwe wenyine ugira uburenganzira bwo gufungura iri dirishya

  • General : harimo site title,tagline,worldpress URL,site URL,E-mail,registration option n’ibindi
  • Writing: ibijyanye byose n’imyandikire y’inkuru ubisanga aha.
  • Reading: irimo site front page,ukabonamo n’amahitamo kuri wowe niba ushaka ko ibyo wandika biba indexed cyangwa ntibijye muri searching engines.
  • Discusion: usangamo ibijyanye no gukora links z’ibyo wandika wenda ukora reference kuzindi mbuga zikora nkibyo nawe wandikaho.
  • Media: uburyo ukora upload y’amafoto n’ibindi bijyana muri wordpress. Gukora cropping, image size…
  • Permalinks : uko  URL imeze kuri website. Ubu buryo bufasha user kumenya no kwibuka URL za posts bitamugoye.
  • Privacy: kenshi yitwa privacy policy page. Ni page isabwa kuri buri nyiri site icyo ukoresha amakuru ava mubagana website . Iyi page ni ingenzi mugihe ukora ibi bikurikira kuri site: blogger,freelancer,nyiri business.

Privacy policy: ifasha nyirurubuga kubaha amakuru y’abamugana ndetse ikazamura icyizere kubagana website binyuze ku makuru batanga kuri site. Ibi bireba website zose hatabuzeho n’imwe.

Nka Admin ameza yawe ni uko ameze, buri munsi ubwirizwa kugira ifunguro ushyira kw’isahani niba ushaka kuba “Successful”.

Igihe cyawe kinshi Kibera kuri aya meza.

Ese waba ugize amatsiko ? Urifuza kuba nawe watangira kubaka website? Erega iyo tuvuga website ni business tuba tubabwira!

Nta rwitwazo rwuko wabuze icyo gukora mu gihe hari amahirwe nkaya yo kuba watangira ubucuruzi butagira umupaka kandi ubucuruzi bwaguka buri munsi. Iyi ni inzira yo kwihangira umurimo!

Ndabizi  ko hanze akazi ari gake ariko hari amahirwe yo kwikorera menshi. Igishoro ni hafi ya ntacyo ugereranije n’intera ubu bucuruzi bugezeho!

Utegereje iki? Iga ubumenyi bugushyira kurundi rwego

Niba kandi warafunguye account muri WA haje andi mahirwe niba ushaka gutangira gukorera amafaranga kuri internet. Hamwe no kwitegura special offer ya Black Friday izaba hagati ya 29 November-2 December 2019

Wealthy affiliate yearly subscription yagabanijwe  aho kuba $359 yashizwe kuri $ 299

Akarusho nuko iyo wiyandikishishe muri offer, buri mwaka wishyura aya $ mugihe cyose ukiri member wa Wealthy Affiliate.

Bikore hakiri kare.

Nubona ibyo udasobanukiwe utubwire tugufashe. Niyo mpamvu nyamukuru turi hano.

Ushobora  gutangira nonaha. Kwinjira muri Wealthy Affiliate n’ubuntu.

Add a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *