Amavu n’Amavuko ya Affiliate Marketing

Inkomoko yo kuranga no kuyobora abantu kuri internet ntabwo ari iya none, abantu batekereza ko yaba yaratagiranye no kwaduka ry’ikoreshwa rya internet! Twavuga ko internet yafashishe afiiliate marketing gutumbagira cyane. Noneho reka turebe amavu n’amavuko ,uko yagiye ihinduka, naho igeze ubu.


Ntucikwe n’Amahirwe Ahari yo Kwiga uyu Mwuga wo kuri Internet  Kubuntu


Amateka ya Affiliate Marketing Yatangiye Mbere ya Internet

Affililate marketing yaje kumenyekana ko ari ikintu kibera kuri internet, ukanda(click) kuri link ikakuyobora kuri page ifite igicuruzwa, noneho nyiri iyi link akishyurwa amafaranga make kubera ko bakoze click.

Ushatse wayita affiliate marketing mu gihe habayeho kugabanyiriza umuguzi igiciro kubera ko yakuzaniye umuguzi mushya.

Uyu muntu uyobora abantu kugura,agabanyirizwa igiciro kubyaguzwe. Rero ni kimwe no mubucuruzi busanzwe. Ubu buryo rero bwo kuranga no kuyobora burakoreshwa ariko ntibukoreshwa hifashishijwe link nkizo kuri internet.

Ushobora kubaza umukiriya wawe uko yakugezeho mu rwego rwo kumenya aho yaturutse, ariko mubyukuri nubwo uhamenye nta makuru ahagije ubona nkuko kuri internet bimeze.

Internet yorohereje ikoreshwa ry’ubu buryo kuko yatumye habaho kwaguka mu bucuruzi. Nubwo affiliate marketing yatangiye mbere ya internet. Tuvuze ko internet ariyo yagejeje affiliate marketing kurundi rwego rw’imikorere yagutse ntabwo kwaba ari ukwibeshya.

Kwaduka kwa Web

Mu gihe internet yari irimo ikomanga, byari ikintu gishya, cyadutse!  Ninde wigeze gutekereza ko mu gukanda ishuro zitari nyinshi ushobora kuba umenye bwinshi biri kubera kw’isi? Ibi internet yabigize utuntu duto cyane. Aho tuvugira aha ntibikiri ngombwa ko aho ufite ibicruzwa abe ariho ugurishiriza. Wagurisha mu gihugu hose, kw’isi. Biratangaje ndetse nibyiza kuko byazamuye ubucuruzi kurundi rwego.

Hagiye hahimbwa za technique z’ubucuruzi kugirango bahuze ibice bitandukanye mu gihugu. Uburyo bw’ubwikorezi bwo mumazi byifashisha amato ntibwasigaye hashakishwa uko ubucuruzi bwarushako kwinjira no kwifashisha ikoranabuhanga.

William J.Tobin Niwe Watangije ubu Buryo bwa Affiliate Marketing.

Hari mu mwaka wa 1989 ubwo yatangizaga ubu buryo, company ye PC Flowers&Gifts; niyo bwa mbere yazanye iyi gahunda ya affiliate marketing mu byerekeranye no gucuruza indabo akaba yarazijyanaga hafi mu gihugu cyose muri leta zunze ubumwe z’America.

Uyu mugabo rero niwe washyizeho urufatiro kucyo twita affiliate marketing uyu munsi,nubwo yagiye ihinduka mu myaka itandukanye ariko umurongo ngenderwaho uracyari wawundi.

Nyuma hakuriyeho company ya AMAZON yashyizeho iyi gahunda ndetse itera intambwe yo guha amahirwe buri wese kuaba yajya muri iyi gahunda.  Ubu buryo Amazon ikoresha bumenyerewe nka Associates Program,yemerera abantu gukora sign up ikabaha link bashyira kuri website.

Yatangiye kumugaragaro muri 1996. Inyungu zaragaragaye nyuma yuko abantu babashije guhabwa link z’ibicuruzwa by’Amazon, bahawe umugabane runaka kuko babashije kuzana abaguzi bashya kuri Amazon.

Kubyerekeranye n’amateka Amazon niyo company yakoresheje kuburyo bwagutse affiliate marketing nk’inkingi imwe ibafasha mubucuruzi bwabo. Iyi mikorerer yabereye intango izindi companies kuba zashyira imbaraga muri iyi gahunda(affiliate program) akaba ari byateye affiliate marketing ikomeza gukura  ndetse nuyu munsi ikaba ikataje.

Ikiri Inyuma yo Gukura kwa Affiliate Marketing

Cookies, ubundi iri jambo ryahimbwe na web browser programmer Lou Montulli. Ni amakuru make abikwa mu gihe uri gukoresha internet, cookies zifashishwa kumenya icyo uri gukora kuri internet. Ibi biba byiza iyo ugarutse kuri internet kumenya ibyo warebye cyangwa washakaga mu gihe cyatambutse. Ariko byumwihariko bifasha abandi gusobanukirwa uko abantu bakoresha website n’amakuru bashakaho.

Uku kumenya amakuru yihariye byatumye affiliate marketing ikomeza gukura no gukorwa neza, kubera iyo mpamvu byoroshye kumenya aho makuru avuye, bikabaha ibirari by’ibigenda n’ibitagenda. Nguko uko gushyira cookies kuri web mukugenzura ibyo abantu bashaka byongereye  amateka y’affiliate marketing.

Ivuka rya Affiliate Networks

Mu isi y’ikoranabuhanga/internet affiliate network ivuga kuri brands zishyira hamwe na third parties (ubusanzwe mu bucuruzi habamo ibice bibiri umuguzi n’umucuruzi, ikindi gice kiyongeraho bakita third party, reka twifashishe urugero, tuvuge nguze TV set,n’umucuruzi wo muri America, kugirango ingereho tuzitabaza abantu bashobora kuyitwara bakayingezaho niba hitabazwe Amazon ngo TV set ingereho icyo gihe Amazon ni third party) kugirango zamamaze ibicuruzwa.

Companies zifashisha affiliate networks mu gihe zo zitabona umwanya wo kwamamaza cyangwa se zo zidafite ubushobozi buhagije ngo zite mu gushaka abakiriya zigahitamo kwishyura amafaranga kugirango akazi gakorwe n’abandi.

Muri 1998 Commission Junction na Clickbank zafunguye imiryango y’ubucuruzi kandi na nubu ziracyayoboye kuko arizo zitabirwa cyane mumateka ya affiliate marketing.

Izi affiliate networks zafashije business ntoya zitari Amazon kugirango zibashe kwinjira mu gikorwa cya affiliate. Abacuruzi (websites) baha amafaranga izi networks kugirango binjire hanyuma na networks nazo zikishyura abantu bakoresha link z’ibicuruzwa bitandukanye.

Affiliate networks  zifasha businesses kugera kure kandi zikanafasha abantu kuba bahembwa mu gihe habayeho kugura. Gusa nuko izi affiliate networks zikiri nkeya. Ese mu Rwanda affiliate networks zirahari? Tuzabikoraho ubushakashatsi.

Affiliate marketing Ubu

Internet iri kwihuta kandi izakomeza yihutishe ibintu. Inzira imwe yabashisha umuntu gukomeza guhagarara ni ugukurikirinira bugufi ibiri kujya mbere. Uko urushaho kwigwizaho amakuru agezweho niko biguha amahirwe yo kurambira mu gakino. Affiliate marketing izakomeza ibeho kuko abantu bakeneye gufasha abandi  kumenya amakuru, na companies zikeneye kugera kubantu benshi mu rwego rwo kumenyekanisha ibyo bakora.

Nkumuntu ubimazemo iminsi niba wifuza gutangira uyu mwuga cyangwa ubu bucuruzi nakugira inama yo kugana Wealthy Affiliate, niho wakura amakuru aguha guhangana n’impinduka ziriho kandi zizanakomeza kwiyongera.

Niba kandi warabitangiye Wealthy Affiliate Community urayikeneye kugirango wumve amakuru ava kuri field/terrain bityo wigireho uko wageza ubucuruzi bwawe ku rundi rwego.

Mbifurije guhirwa,

Niba usomye iyi nkuru ndagusaba ibintu 2 gusa

Kora share nibura kurubuga rumwe nkoranyambaga ubaho cyangwa group ya Facebook, Pin cyangwa ukoreshe tweet.

Dusigire igitekerezo,inyunganizi…

2 Comments

Add a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *