Amahirwe Arahari Nubwo Bongeyemo Passport

 

 

Amabwiriza yo gukina green card
Impinduka muri Green card 2021

Ni mugihe abantu bari bategerezanyije amatsiko menshi ndetse n’amakuru yatambukaga hirya no hino avuga ku mpinduka zishobora kuba ariko burya akavuze urenze umwe biba ari ukubikurikiranira hafi,

Muri rusange harimo impinduka, kuko bitandukanye n’imyaka yabanjirije iyi, muri bimwe byahindutse suko byavuyeho ahubwo nuko hari ukuntu babikajije ukuntu

Tudatinze reka turebere hamwe izo mpinduka cyangwa amabwiriza batanze yo kwitondera kugirango utabura amahirwe yo kugerageza uyu mukino.

Kurubuga kuri application form yabo ifunguwe mu masaha make  yerekana impinduka koko.

1. Ahajyaga umwirondoro w’ibiri kw’indangamuntu bahashyize passport ariko ntabwo byakuyeho ko hari nindi option ya B, yuko udafite iyi passport yakuzuza

Bivuze ngo iyo ntayo ufite ukora wuzuza kuri B.  A ukayihorera ugakomeza ukuzuza bisanzwe, Ikiriho ni amazina yo kuri passport,igihe izarangirira, naho yatangiwe.

2. Ku mafoto: ubundi hari nubwo wakoreshaga ifoto y’ubushize bikemera ubu noneho nugukoresha iyavuba  nibyo byiza itari munsi nibura y’ukwezi kumwe ifotowe.

3. Marital status, hiyongereyemo gutanga amakuru kubashakanye ariko bagatandukana. Baravuga ko uwo mwatandukanye byemewe n’amategeko(bitegetse n’urukiko) uwo atabasha kujyana nawe mu gihe wowe wabonye ayo mahirwe. Uku gutandukana ntabwo ari divorce nkuko tubizi.

Mushobora gutandukana ariko mugakomeza amazerano y’urushako, naho divorce ni ugusesa amasezerano y’urushako bya burundu.

Niba mwaratandukanye urukiko rutarabyemeza icyo gihe ubwirizwa gutanga amakuru y’umugore cyangwa umugabo wawe.

4. Kubyerekeranye n’abana ho borohereje abantu cyane, kuko umwana wese uri munsi y’imyaka 21, yaba uwawe wabyaye, uwo urera, uw’ umugore cyangwa umugabo wawe bose ubiyandikaho kabone nubwo mwaba mutabana nabo bana.

5. Kubijyanye na diplome bashyizeho uburyo bwo kureba niba koko  diplome ufite cyangwa certificate ijyanye n’imirimo ikenewe, batanze urubuga rwa onetonline aho ubirebera,

Urugero niba nashyizemo diplome yanjye ko nize ibijyanye na hotel

Code ni 43-4081.00  : Hotel,Motel,Resort Desk clerks

Kuri uru rubuga urahasanga ibintu 2 by’ingenzi byerekana ibintu bikenewe cyane kw’isoko ryo muri America

  1. Ibiriho akamenyetso k’ikibabi cy’icyatsi kibisi hariho ijambo “green” bijyanye n’abize cyangwa bafite ubumenyi mu bijyanye no gufata neza umutungo kamere no kubungabunga ibidukikije
  2. Bright outlook occupation hariho akanyenyeri ni ukuvuga barebye  aho ibintu biri kwerekeza abize ibyo bintu mu minsi iza bazaba bakenewe kw’isoko ry’umurimo.

Mbere yo kuzuza banza urebe niba ibyo wize nabyo bishobora kuba byakongerera amahirwe yo kujya gukorera muri Amerika.

urubuga rwo kubanza kureba
Website yo kureberaho ibyo wize niba bikenewe kw’isoko ry’umurimo muri Amerika

NB. Ibi ntabwo bivuze ko uwarangije primary gusa adafite uburenganzira bwo kuzuza oya ahubwo biba akarusho iyo afite ubundi bumenyi kuruhande nibura yize mu gihe cy’imyaka ibiri akabona iyo certificate.

How to Win a Green Card: The American Dream: Winning at the DV Lottery

Byumvikane neza ko impinduka atari ukubuza abantu kujya muri Amerika ahubwo nukuborohereza kugirango bagire amakuru afatika.

Kanda hano urebe izo mpinduka

Amahirwe masa

2 Comments

Add a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *