Akazi Kagezweho Muri Google!

Watekereje kenshi gukora umushinga ufatiye kubyo wanyuzemo,ubuhamya bwawe ndetse n’ibyo uri guhura nabyo umunsi wa none,ubura aho wahera, wari uziko iki kinyarwanda uvuga neza cyakubera isoko n’impamvu yo kugera ku nzozi zawe! Niko bimeze uraza kubona icyerekezo cyaho wahera.

Benshi mu rubyiruko ubasangana intero imwe ko akazi karabuze, wowe se niko ubibona? Uratekereza ko se hari igihe kizagera kakaboneka?

Birashoboka cyangwa ntibishoboka nicyo gisubizo. Usesenguye neza wabona muri ibyo bisubizo ubwabyo byifitemo ibindi bibazo.

  • birashoboka kubera iki?
  • ntibishoboka kubera iki?

Ikoranabuhanga riracyari hasi cyane muri ibi bihugu byacu, iyo urebye imibare ntabwo biragera kukigero gishimishije. Iyo witegereje ubushakashatsi hano mu Rwanda gusa, mu mwaka ushize wa 2018 bigaragara ko nibura 17% bonyine aribo bakoresha internet.

Ibi bigira ingaruka mu buryo bwinshi abantu birengagiza, kuko muri iki gihe cy’ikorabuhanga abantu bashaka amakuru binyuze kuri murandasi.

Mu bihugu byakataje mu iterambere  ntabwo umuntu yajya kugura ikintu atari yareba kuri internet, ngo abanze ashake amakuru akerekeyeho ashoboka! Nyuma agafata umwanzuro bitewe n’amakuru yabonye.

Birambabaza  iyo nshaka amakuru y’ikintu narangiza najya kuri google nkayabura, nibaza impamvu atariho,  iyo ngerageje guhindura ururimi mpasanga amakuru menshi cyane ni nk’umusenyi kunyanja. Wowe se ibyo ntibirakubaho?

Biterwa n’iki?


Website cyangwa imbuga nyinshi zandika muri izo ndimi z’amahanga, bivuze ko bo bandika cyane bityo muri google hakaboneka amakuru ahagije. Iyo bigeze mu rurimi rwacu amakuru aba iyanga kuko abantu batunze websites ari mbarwa, yewe nabazifite hari ibyo bibandaho kenshi bidasubiza ibibazo by’ukoresha internet.

Ariko ngirango bifite niyo biva muri gahunda yacu twigiramo,none se wowe kuki utabona umuntu urangiza kaminuza wanditse igitabo cye mu kinyarwanda?

Ubundi iyo umuntu asoje amasomo ye akora ubushakashatsi, ubwo bushakashatsi buba aribwo kwifashisha kubantu bashobora gukora imishinga itandukanye.

Sicyo nashakaga kuvugaho, nakwerekaga isooko yabyo nimpamvu byahinduka. Hakenewe abantu benshi bandika,bafasha abandi bantu bakoresha ikinyarwanda by’umwihariko kw’ikoranabuhanga rya internet.

Abo bantu bagomba guturuka mu ngeri nyinshi, abarangije za kaminuza n’amashuli makuru cyangwa n’undi wese ufite ubunararibonye wifuza gufasha abandi nawe yifasha .

Ikindi nuko abantu batarasobanukirwa ko ari akazi nkakandi, bibwirako abandika kuri murandasi baba bafite umwanya cyangwa bashaka nko kuruhuka. Ibi rero bihabanye nukuri, kwandika no gutunga urubuga kuri internet biri mu bintu byinjiriza abantu amafaranga menshi iyo byakozwe neza hitawe kugukemura ikibazo cyagaragaye.

Iyo bavuze amazon.com, umuntu ahita yumva aho bahahira kuri murandasi. Amazon iri mu mbuga zinjiza akayabo kuri uyu mubumbe. Nyirayo yitwa Jeff Bezos . Ubu ari ku mwanya wa mbere mu batunze amafaranga menshi.

Aka kazi rero akarusho kagira ko nta gihe cya pansion kibaho! Ushobora kugakora part time,kugira akandi kazi ntibikubuza gutunga website, mu ruzungu bo babyita ngo “side hustle”.

Kugira urubuga abandi bahitamo kubigira full time, niko kazi bakora ka buri munsi kandi bikabatunga n’imiryango yabo.

Isoko ryagutse


Mu nkuru yasohotse ku igihe.com kuwa 18 Gashyantare 2016 yerekanye ko nibura miliyoni 36 bakoresha ururimi rw’ ikinyarwanda

Uko watangira


Uburyo bwa referring bufasha abantu benshi iyo bigeze mu kuranga, kuko umuntu buri munsi akenera igicuruzwa cyangwa serivise runaka. Niba ari uko bimeze uwo muntu (user) akeneye amakuru, bivuze ko buri background waba ufite yose wafasha abantu muri icyo cyiciro, ibyo bita “niche“.

Niba ukunda gusohoka kenshi, ntabwo ushokera ahantu hamwe buri gihe ugenda ahantu hatandukanye, niba umaze kugera ahantu 10 hatandukanye. Ubu nkubwiye ngo unkorere urutonde rwahantu icumi heza muri iki gihugu,warukora utazuyaje. Kubera iki? warahageze ufite amakuru nyayo n’impamvu iyi niyi hari ahabanza kuri wowe naho washyira ku mwanya wa nyuma.

Bivuze ko umuntu akugishije inama yaho yasohokera wamenya aho umuhitiramo, icyo gihe uba umurangiye muyandi magambo ukoze “review“.

Niba iyo hotel,restaurent/motel yarashyizeho gahunda yo gukorana n’umuntu wayifasha kuyobora no kurangira abayigana “Affiliate program” ,icyo gihe nawe uba ubaye umufatanyabikorwa nayo uri ”Affiliate“.

Iyo sosiyete, company,restaurent,hotel, ikigo runaka wasabye gukorana nacyo,iyo kikwemereye kiguha icyo bita “Affiliate link“. Iyi  niyo ushyira kuri website/blog yawe mu gihe uri kwandika “Content“.

Iyo mwemeranyije gukorana rero,icyo kigo  kiba cyarashyizeho ijanisha runaka giha umuntu ugifasha kungera umubare w’ w’abitabira kugura serivise/ ibicuruzwa byabo. Uhembwa ari uko umuntu yemeye kwishyura service/product wamurangiye “Commission“.

Ibi bikorwa biri ngeri izo ari zose mu mibereho yacu ya buri munsi. Aya akaba ari amahirwe aboneka kuri murandasi ataboneka ahandi. Rero wikwibwira ngo akazi karabuze, amafaranga ntayahari yo gukora imishinga,nubibura ni wowe uzaba ubishatse ntabwo ari isoko rito cyangwa ikibazo cy’ibyo wumva hanze.

Ni wowe uyoboye, icyo wagambira kugeraho wakigeraho, nta mpamvu nimwe ihari yakubuza kuba uwo ushaka, bihera muri wowe.

Ba uwo waremewe kuba we, ziba icyuho cyatumye uvuka ukunda ibyo ukunda,nibyo wanga bitandukanye nabo muvukana munda imwe.

Haguruka tangira gutekereza, amahirwe arenga kure uko ubibona.

Hari icyo udakwiye kwibagirwa muri ubu bucuruzi; ubanza gufasha abandi mbere yuko utekereza kunyungu uzakuramo. Inyungu zawe zizangana n’ikigero wafashijemo abandi.

Tera intambwe, abantu nibishimira icyo ubamariye bazabikugaragariza. Wikwibaza ibikurikira wowe kora, buri gikorwa kigira ingaruka zacyo mu gihe runaka.

Wireba kunzitizi ufite ubu kugirango utangire hanga amaso agaciro ufitiye abandi;imibereho yabo,iterambere, ubuzima bwiza,… baragukeneye ngo ubafashe.

Wenda wari utangiye kwibaza uti ese ko ibi bintu ntaho nabyize nabikora gute? Birumvikana niba ari ubwa mbere usuye uru rubuga ugahitira kuri iyi nkuru byakugora, ariko kurundi ruhande ntabwo bigoranye amakuru wakenera kubyerekeranye n’ubu bumenyi yose arahari.

Irembo ryakugeza aho hantu uhora urota rihera aha 

Twishimira kubona inyunganizi zanyu,mukatugezaho ibitekerezo bitandukanye. Biratwubaka cyane!

Mugire ibihe byiza,

Add a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *