Afrisight- Ubushakashatsi Buhemba

Ikintu kigenda kirushaho kugaragara nuko ubu umugabane w’Afrika urimo kwisuganya kugirango nawo uve kumwanya wo guhora inyuma. Nubwo byatangiye cyera bivugwa ariko ntibikorwe, zari inzozi z’abayobozi benshi kubona uyu mugabane utera imbere. 

Nanubu abayobozi bamwe baracyahatana ngo nibura hagire intambwe iterwa nubwo yaba ntoya, inzego zimwe zigenda zishyirwaho nubwo hakiri imbogamizi nyinshi.

Gahunda zose zitekerezwa ni izifasha abatuye uyu mugabane, kuva kuri gahunda zo kwishyira hamwe bihereye kubihugu biri mu gace runaka, gushyiraho ibigo by’ubucuruzi, korohereza ubuhahirane hagati yabatuye ibyo bihugu, gushyiraho ibigo by’ubushakashatsi, za kaminuza zitanga ubumenyi bukenewe ngo abantu barusheho kujijuka n’ibindi byinshi bigenda bishyirwamo imbaraga.

Kubera ko uyu mugabane udafite ibikorwa remezo bihagije usanga hari na gahunda nyinshi nziza ariko bigasoza abo zagafashije batabimenye. Kurundi ruhande mbona atari ikibazo cy’ibikorwaremezo gusa ahubwo hari n’umuco twakuriyemo kuva kera. Uwo muco usanga ahanini utumunga tutabizi. GUKUNDA CYANE  AMAKURU YO HANZE Y’UYU MUGABANE.

Sinzi ariko niba mujya mubibona uyu mugabane wacu ufite amakuru meza yakabaye atangazwa, hanyuma urubyiruko rukaboneraho amahirwe yo gutekereza kubyaza umusaruro ibyo byiza biri iwabo.

Kugirango umuco utari mwiza twavuze haruguru utuvemo nuko tuwusimbuza undi muco twakwitoza. Kwitoza nta kundi n’ugutera intambwe tugakora. 

Umuco mushya ni uyu: KUMENYEKANISHA UKO BIMEZE iwacu. 

Yego, Afrisight. 

Afrisight ni website ikora ubushakashatsi butandukanye kumugabane w’Africa, amakuru abantu batanga agashingirwaho batekereza kucyo bakora ngo umugabane urusheho gutera imbere. Iyo winjiye muri data base yabo uba umu kandida wo kubona ama dollars mu gihe wasubije ibibazo bakubaza.

Ndibwira ko ibi atari bishya kuri wowe, online surveys zirakorwa henshi ariko inyinshi ziba arizo mubihugu by’iburengerazuba, tuzi nk’uburayi n’America. 

Inshuro nyinshi iyo ugiye no gukora application muri izo zindi usanga utemerewe bitewe n’impamvu nyinshi. Iyi ni inyafurika nta restriction nimwe irimo.

Mbere yuko tubiva imuzi nagirango mbabwire akantu gato: hari amahirwe akunze gucika abantu atari uko batabibonye ahubwo yuko bagize ubunebwe bwo kubikora, bakumva ni nka byabindi bisanzwe.

Afrisight ni International market research company, ni ikigo mpuzamahanga gikora ubushakashatsi ku masoko, kibanda ku bushakashatsi kuri Africa hanyuma kigahanahana amakuru naza companies zikomeye kw’isi. Aho bahera biga neza isoko ry’Africa uko riteye.

Kugirango ikusanyamakuru rigende neza Afrisight yishyura umuntu wese wagize uruhare muri ubwo bushakashatsi by’umwihariko abo kumugabane w’Africa.

Ugereranije n’ubundi bushakashatsi bwirengagiza Africa nkana, Afrisight yo igira icyo igenera buri wese utanga igitekerezo cye kubibazo bigaragara muri Africa.

Niba washakaga aho wakura amafaranga make mu bushakashatsi bwo kuri internet wagerageza Afrisight mu gihe hari ibyo gusubiza bihari.

Ni gute waba umwe muri abo bagira ayo mahirwe?

Kwinjira ni ubuntu 100% kandi nuko wiyandikisha biroroshye.

Jya kuri Afrisight.com ukande ahanditse Join now.

Hitamo igihugu

Shyiramo email yawe, password, gender, italiki y’amavuko

Nusoza kohereza ayo makuru tuvuze haruguru, urajya muri email wiyandikishijeho ukore activation.

Uko utangira kwinjira mu bushakashatsi

Nyuma yo gukora activation ya account yawe, ugomba kuzuza ibibazo byose birebana n’umwirondoro wawe, ibi bifasha Afrisight kumenya neza ubwoko bw’ubushakashatsi wabafashamo.

Muri ibyo bibazo bakubaza harimo amasomo wize,ubuzima bwawe uko bumeze,icyo ukora etc.

Igihe cyose habonetse ubushakashatsi bijyanye n’ibyo wujuje bakoherereza email igusaba kwitabira ubwo bushakashatsi.

Ibihembo

Ibihembo biterwa nuko ubushakashatsi bungana, ndetse na group bifuje gukoreraho ubushakashatsi ariko muri rusange biri hagati ya $0,5 na $5 mu gihe usoze urutonde rw’ibibazo wahawe.

Uko wabona ibihembo byawe

Bitewe n’igihugu ubarizwamo, uburyo bushoboka ni bubiri: airtime; ama inite ya telephone (mobile top up), ubundi buryo ni Paypal.

Ibyiza bya Afrisight

  1. Ni andi mahirwe kuko ubundi izindi mbuga zikora ubushakashatsi ntabwo zikunze kwemerere abakomoka kuri uyu mugabane w’Africa
  2. Ibihembo byinshi kubitekerezo utanga

Ibyo banenga Afrisight

  1. Ukuyeho ko ari site nyafurika, kuri babandi bifuza gukorera amafaranga binyuze kurangira abandi iyi site ntabwo Afrisight igira ubu buryo(referral program)
  2. Ikindi nuko ubushakashatsi bwabo butinda ushobora gutegereza amezi utarabona email ikubwira ko hari ubushakashatsi.

Dusoza,

Afrisight ni uburyo bwiza ku bantu bifuza gutanga ibitekerezo kubicuruzwa bitandukanye, ndetse n’izindi ngeri nyinshi z’ubushakashatsi kuri Africa.

Ariko kubantu bashaka amafaranga yihuse ntabwo nabarangira Afrisight.

Ese waba wakunze ubusobanuro tubagejejeho? Koresha inyunganizi utubwire uko bimeze.

 

Add a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *