Affiliate Marketing

Affiliate marketing ni system cyangwa uburyo umuntu agurisha ibicuruzwa by’undi muntu /ikigo runaka agahembwa ku ijanisha runaka ryumvikanyweho. Ushobora kumva ko bitemewe! Oya ntabwo ariko bigenda. Hanze aha hari ibigo byinshi bifite ibicuruzwa ariko bidafite uko bigera kubantu benshi, akaba ariyo mpamvu ibi bigo bishyira hanze amakuru ku gicuruzwa hanyuma bigatanga affiliate link, wowe icyo ukora nugushyira iyi code kuri website yawe. 

Mu magambo yoroshye ibi bigo(companies) bigushakaho ubufasha kugirango amakuru yibyo bakora agere kumubare mwinshi ushoboka w’abantu. Iyo umuntu aguze nawe ubonaho umugabane.

Bihera mu gushaka amakuru ku gicuruzwa ukunda, ukacyamamaza/kukiranga ,ukazajya wishyurwa buri uko umukiliya aguze cya gicuruzwa wamamaza. Ibi ubimenya binyuze muri affiliate link ihuza website n’indi.

Ibi ntabwo bisaba kuba ubifitiye impamyabumenyi kugirango nawe ubona ku mafaranga. Bisaba gusa ubushake bwo kumenya. Wealthy Affiliate niho hari amasomo ukeneye yakubashisha kwiremera umushahara w’ukwezi.

Guhera kucyo ukeneye ngo ube online entrepreneur; website (niche), traffic, conversion, sale, revenue aya masomo yose uyabona kubuntu muri online certification program ,kugera aho utangira kubona ku macash.

Iyo umaze gutunga website uhitamo abo mukorana, ushobora gukorana na AMAZON, Alibaba, AliExpress. Hari n’amaguriro, amahotel  ya hano mu Rwanda afite iyi gahunda; Shiffly.com, Five to five hotel,….

Gutangira ni kare, akarusho ni nonaha