Affiliate FAQ

Hano ushobora kurebamo ibibazo bikunzwe kugarukwaho mu gihe abantu bashaka amakuru ya affiliate marketing.

Ni gute nabona amafaranga ntangiye affiliate marketing?

Igihe icyo cyose wohereje umuntu (user) kuri website y’igurisha cyangwa itanga service, ukoresheje gushyira kuri website yawe amatangazo yamamaza, gukora inyandiko/inkuru irimo link, ukora posts kumbuga nkoranyambaga etc, uba uri Affiliate. Iyo umuntu aguze cyangwa agize ikindi gikorwa akorera kuri iyo website uhabwa commission.

Urugero: Online travel agent batanga 5% kuri buri ticket y’indege igurishijwe kuri website yabo. Tuvuge ko uri muri forum/group ya travel, noneho wowe ugafata banner ya travel agent ukayishyira kuri iyo forum urimo, buri wese ukoze click kuri iyo post agakora booking ya ticket y’indege, uzabona umufuragiro ungana na 5% y’ikiguzi cyishyuwe kuri iyo ticket y’indege.

Ndifuza kuba Affiliate niki nsabwa gukora?

Icyo ukora ni ukubanza kwiyandikisha hano. Iyo usoje kwiyandikisha, uhabwa affiliate links ukimara gukora account setup. Izo nizo wifashisha. Ushobora kuzikoresha muri posts ukora kuri social media zitandukanye.

Ese ni ngombwa gutunga website kugirango mbe affiliate?

Birashoboka ko wabikora nta website, ariko niba wifuza guha agaciro ibyo ukora gutunga website ni ikintu utabura. Kuko website ntabwo uyifashisha gusa muri affiliate marketing hari n’ubundi buryo bwinshi ubyaza umusaruro website. Kudatunga website nka affiliate nukwigabanyiriza amahirwe yo gukorera amafaranga kuri internet. Watangira ukoresha website y’ubuntu ya SiteRubix ikoresha WordPress platform kandi ikoreshwa na benshi kw’isi.

Ikindi nuko ba nyiribicuruzwa mbere yuko bakwemerera gukorana nabo babanza kugenzura traffic ya website, barebe niba ibyo bafite bijyanye na website wifuza kwamamarizaho.

Hari ikiguzi bisaba iyo ushaka gukorana na company wifuza?

Nta kiguzi bisaba kuba umufatanyabikorwa na company yamamaza ibikorwa byayo. Wakora sign up kuri companies zitandukanye rwose ntacyo bigusaba kubyerekeranye nicyo ubaha.

Ijanisha kumafaranga y’ibyaguzwe ninde urigena?

Nta tegeko rihari rigena ijanisha rya commission umuntu ahabwa. Ijanisha ubusanzwe rishyirwaho na nyirigicuruzwa/service (company/merchant), rihera kuri 1 kuzamura. Ni wowe uhitamo aho ushaka bitewe n’ibyo wamamaza. Muri rusange ijanisha ni hagati 5- 15%. Hari n’abageza kuri 50%.