Abo turibo

 

Ukundi.com ni urubuga rwashyiriweho gusangira ibitekerezo byerekeranye nuko umuntu wese yava mu cyiciro ariho nonaha, akaba yakwibona mu cyiciro cyisumbuyeho yifashishije imyumvire mishya no gushyira mu ngiro byihuse.

Kwigira binyuze muburyo butandukanye hifashishijwe amahirwe aboneka aho dutuye, aho dukorera yewe tutibagiwe nabo duhura na bo umunsi kumunsi hifashishijwe ikoranabuhanga rya internet mubyo bita Digital Marketing.

Iki gitekerezo cyaje gute?

Nyuma yo kwiga icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Degree) simpite mbona akazi nkuko ziba ari inzozi za buri wese urangiza kaminuza,nkabaho imibereho ntari narateganije (ntishimiye na gato) ariko bikabyara inyungu kurundi ruhande , byatumye ntangira kureba no gutekereza uko nabaho ntategereje akazi ahantu runaka, nibwo naje kwibaza ikibazo gikurikira:Ni iki gitanga imibereho myiza,iyo umuntu yifuza?

Naje kwicara hamwe ndeba hirya ndeba hino, mfatira kungero z’abantu nzi, nsoma ibitabo bitandukanye kubantu bahinduye imibereho yabo kandi ibintu bitari byiza nyuma bakagera ahantu buri wese yakwifuza kubaho nkuko babayeho, mbona ikita rusange ari “Imyumvire ishyigikirwa no gushyira mu ngiro”.

Uruhare rwacu ni uruhe?

ukundi.com ifasha buri wese wifuza gutangira uru rugendo. Nkuko twabivuze hejuru nyuma y’imibereho itari myiza twize amasomo akomeye y’ubuzima akaba ari nayo mpamvu twifuza gusangiza buri wese icyo twakwita ubunararibonye ndetse no gusubiza bimwe mu bibazo abantu bibaza ariko bakaburira ibisubizo bitewe no kubura uwo babaza cyangwa urubuga yakwisanzuriraho ngo abaze akamuri ku mutima.

Twibwira ko ibyo twanyuzemo atari kubwacu ahubwo byari kubw’inyungu zawe wowe uri gusoma aya magambo ngo hato udatekereza ko ubuzima buhagaze kuko utabonye icyo wari warateguye kubona. Ubuzima ni urugendo, kandi mu rugendo icyangombwa si impamba ahubwo ni ubumenyi/amakuru yaho ujya. Waba wifuza ko tujyana muri uru rugendo? IKAZE

Uko watubona

Hano kuri iyi paji ntabwo twabivuga byose, ariko ufite igitekerezo cyangwa ikibazo turahari kubwanyu wakwifashisha ubu buryo bukurikira: support@ukundi.com