yasesekaye i Kigali

Mu buzima habaho ibintu byinshi cyane umuntu atabasha kurondora, ariko muri ibyo bihe habamo ibindi bihe by’ingenzi umuntu atashobora kwibagirwa.

Biragoye kwibagirwa italiki warangirije amasomo yawe. Kandi ntanubwo byakoroha kwibagirwa igihe waboneye akazi bwa mbere, yewe n’igihe waviriye ku kazi wakoraga mu myaka ishize.

Yego, uko niko ubuzima bwubakika, bimwe bibaho bigashira hakaza ibindi. Bimwe bikibagirana ibindi bigasigara mu mutwe w’uwabibayemo.

Nta kintu nakimwe kiba kumuntu ngo abure icyo asigarana muri we, gishobora kuba kibi cyangwa kiza, byose biterwa nuko yabinyuzemo.

Ariko ikimaze kugaragara ni iki; imibereho, ubuzima bw’umuntu buhindurwa n’akantu gato, atari gato nkuko byumvikana ahubwo gato ugeraranije nibyo aba yarabonye, yaranyuzemo.

Hari ikindi kintu gitangaje muri iyi minsi; hari uburyo bwinshi bw’ihanahanamakuru,ariko ninako abantu benshi ayo makuru batayaha agaciro bikarangira bisa naho ntacyo bibamariye!

Ngirango uko umuntu asoma byinshi ninako igice kinini cy’ibyo yasomye bimucika! Mu bushakashatsi bwakozwe na William Glasser’s Institute bwagaragaje ibi bikurikira:

  • Twiga 10% bivuye mubyo dusoma
  • 20% biva mubyo twumvise
  • 30% mubyo twiboneye n’amaso
  • 50% ibyo twabonye nibyo twiyumviye
  • 70% twiga biva mubyo twagizeho ibiganiro n’abandi
  • 80% biva mubyo umuntu we ubwe yibereyemo
  • 95 % twiga biva mubyo twigisha undi muntu

Niba hari byo mubuzima ukeka ko bitakugiriye umumaro cyangwa byagusigiye isura itari nziza cyangwa wumva utaranyuzwe nuko utabikuyemo umusaruro ufatika hari andi mahirwe.

WEALTH FITNESS INTERNATIONAL KIGALI , one day training!

Ushobora kuba warabibonye ahantu henshi hatandukanye ariko ntugire amakuru afatika akaba ariyo mpamvu nifuje kuguha bimwe mu by’ingenzi wifuza kumenya mbere yuko ugira ikindi ukora.

Niba uri rwiyemezamirimo cyangwa  wifuza kumuba,ukaba wifuza kumenya uko wakwikorera bikagenda neza, aya mahirwe ntagucike.

Wealth fitness International ni umuryango washyinzwe n’umunya kenya witwa Charles Kenuthia, ufasha abantu ibyerekeranye n’amafaranga,ubucuruzi ndetse no kurema amikoro abinyujije mu mahugurwa,gutoza no kwigisha.

Amaze gutanga amahugurwa n’ubujyanama no gutoza abayobozi b’ibigo byinshi mu bihugu bitandukanye mw’isi, Amerika, Asia, Afurika, Uburayi…

Ikigo abereye umuyobozi ,CEO gitanga ubufasha muri ibi bikurikira:

  • professional leadership services
  • carrer and personal development
  • leadership training
  • business traning
  • sales training
  • team building

Ubuhamya buva mu bagize aya mahirwe:

Jackson Trisha uyoboye ikigo cyitwa Extensions by Trish aragira ati” Mbere ntabwo nari umuyobozi, ubereye itsinda nayoboraga, igihe hazaga impinduka nabaga mpangayitse kandi n’itsinda nyoboye byabaga ari uko, twari ducitse intege kuburyo nta numusaruro twatangaga.Wealth fitness yanyigishije icyo nari nkeneye mu bucuruzi. Ibintu byarahindutse njye nabo nyoboye umusaruro uba mwiza.”

Jill stevens uyoboye Made for Me Clothing-Pres “Nta magambo nabona yasobanura uko Wealth Fitness yamfashije kuva mjubucuruiz bwiza bukaba ubucuruzi bukomeye. Nubwo business yanjye yagendaga neza, bafunguye amaso yanjye nhtangira kubona uko nakora neza birenzeho,bikagira impinduka nziza kubaguzi banjye. Nifashishije amasomo nahakuye hanyuma ubucuruzi buraguka kandi n’inyungu iriyongera.”

Umwihariko w’aya mahugurwa ya Kigali,

Mu itangazo rindi riri kuri Facebook wealth fitness yamenyesheje abantu ko ubu bashyizeho igiciro cyo kwitabira ayo mahugurwa: Dore itangazo uko rivuga;

 

wealthy fitness

Aho iryo huriro rizateranira ni kuri Radisson Blu Hotel, Kigali Convention Centre kuri Rond point ya Kimihurura

Igihe:  25 Kamena 2019

Amasaha: 8:00 za mugitondo -5:00 z’umugoroba

Uko wakwiyandikisha:

1. Facebook/wealth fitness international Kigali

2. kurikira iyi link

https://www.wealthfitnessonline.com/events/2019-06-25/

Ntuzabure aha hantu. Bwira mugenzi wawe nawe ntabure kuri aya mahirwe y’imboneka rimwe.

Murusheho kugwiza!




Comments
    1. Muvandi, iby’amafaranga ntabyo nzi rwose,sinzaho babikuye. Gusa icyiza nuko kuyajyamo ari Ubuntu, nubwo batayatanga ubumenyi umuntu ahungukira nicyo cy’ingenzi.

  1. Ese ko abensh barimo kuvuga ko aribihuha k nta event ihari byaba aribyo ese ariya mafranga muhamned arikwaka tuyamuhe cg nubiteka mutwe ese ariya$197 bazayatanga ese kwitabira kwabaturage babifitem iyihe nyungu kuburyo
    Batanga197$ murakoze

    1. Muraho,
      Amafaranga yo gutanga yo ntayahari, sinzi niba umuntu abitekereje neza yabona ko koko bishoboka.Nta muntu waguha ariya mafaranga ngo nuko witabiriye conference gusa!
      Itangazo niba wararisomye neza hasi ribivuga neza ko ntakintu nakimwe kizatangwa kijyanye n’amafaranga kuwitabiriye.
      Ikijyanye nicyo abantu bazakuramo nabyo biterwa n’ucyo umuntu akeneye kubyerekeranye n’ubumenyi/ibitekerezo.
      Gutanga amafaranga nahawe ho kubanza kubyumva neza.Kwishyura ubundi ntabyari bihari byatewe n’abavugaga ko bazahabwa ayo $, abantu baba benshi nibwo bashyizeho ubwo buryo. Jye narishyuye ndategereje ngo ndebe. Anyway bafite icyicaro hano i Kigali hafi no kwa Lando wabaza amakuru neza. Murakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *