Website Yaguhemba- Uburyo 4 Bushoboka!

Mu gihe cy’ikoranabuhanga website/blog yawe yaba aho wakura amikoro iyo ukoreshejwe neza uko bikwiriye, ushobora kwifashisha amatangazo yamamaza mu nyandiko zawe zisanzwe. Kugirango website ikubere isoko y’amikoro bisaba ko ugira nibura uburyo burenze bumwe ushyira mu ngiro.

Nubwo bwose butakwinjiza kimwe ariko haba hari ubukora cyane kurenza ubundi,ibyo biva ahanini n’imbaraga n’ubumenyi washyize muri bwoko bw’imikorere.

Ariko ni ubuhe buryo umuntu yakwifashisha kugirango website ye imwinjirije?

Ibyo nibyo tugiye kwibandaho mu magambo akurikira.

Benshi batangira ari uburyo bwa passive income, nukuvuga ikindi kintu kuruhande kinjiza ,bigasoza bashobora kubigira a full time income job. .

Ariko mbere yuko tubivuga reka tugaruke ku ngingo 4 z’ibyihutirwa kugirango website ibe yabasha kukubera isoko y’amikoro:

Kuba ufite website yawe iri nihame ntakuka,

Site traffic: kuba website yawe isurwa buri munsi,

Umwimerere w’ibyo utangaza(Quality Content)

Uburyo bworoshye bwo kugera ku makuru kuri website(Design and functionality).

Niba tumaze kubona ibyangombwa reka turebe ubwo buryo butuma abantu bitwa ba millionaire bifashishije ikoranabuhanga! Ubu sibwo gusa bukoreshwa hari n’ubundi bwinshi tuzagenda tuvugaho gake gake.

Affiliate marketing


Affiliate marketing ibaho mu gihe uri kwamamaza,kuranga igicuruzwa, service kuri website yawe  kugirango ubone inyungu biciye  kw’ijanisha kugiciro cya service,igicuruzwa kitari icyawe mu gihe umuguzi yishyuye. Abo wishyurirwa  n’abanyuze kuri website  yawe hanyuma bakifuza kugura. Umuguzi ntabwo ari buri  unyuze kuri website wese, ahubwo nuwahanyuze agafata umwanzuro wo kugura.

Affilite marketing ni uburyo bworoshye kandi buhendutse kuko bitagusaba kuba uri nyiri gicuruzwa,bisaba guhuza umumukiriya n’umucuruzi, hanyuma iyo wa mukiriya aguze, nawe uhabwa commission. Cyane bikoreshwa kuri online store nka Amazon,ebay…

Bigenda gute?

Company zitanga service cyangwa zifite ibicuruzwa zigira affiliate program, muri iyo gahunda uhitamo ibyo ushaka gukorera promotion,ugahabwa Affiliate code ukoresha uyobora ukugana kuri website ya company ifite igicuruzwa uri kuranga.

Ushobora kwibaza ngo ese ubwo nabwirwa niki ko nagurishije? Iyo umaze kwinjira muri program uhabwa affiliate ID igaragaza buri kintu cyose cyakozwe. Amakuru yose ajyanye nuko uyobora abantu kuri iyo company n’icyo bakoze bagezeyo.

Product review, kugegereranya companies 2 zitandukanye zikora/zitanga service zimeze kimwe nibwo buryo bwifashishwa cyane n’abanyirimbuga muri affiliate marketing.

Ubu buryo butanga umusaruro bitewe na niche ukoreramo, hari izikundwa cyane,aho biba byoroshye ko amikoro yavamo yisumbuyeho.

Dore zimwe mu mpamvu ubu buryo bworoshye gukoresha:

  • nta kindi kiguzi busaba: nta gishoro bigusaba,
  • nta customer support: kuba byagusaba ubundi bufasha bwihariye mu gihe umuguzi yagize ikibazo kijyanye nibyo yaguze
  • nta bubiko,ubwikorezi kuko ibyo byose byitabwaho nuwo yaguzeho
  • ubikora wibereye iwawe.
  • isoko rinini: kuko urubuga rwawe rusurwa n’abantu batandukanye kw’isi.

Nubwo ari uburyo bugaragara ko bworoshye, siko bimeze iyo bigeze kugera ku ntego z’amikoro, iyi ntabwo ari uburyo ukora umunsi umwe ngo bihite bikunda, bisaba gukora cyane, kwigira kubandi uko babigenza, ibi bigufasha kugenda ukosora amakosa amwe namwe.

Ikindi umuntu atakwirengagiza nuko Affiliate marketing ifite ejo hazaza kuko aho twerekeza hatwerekako companies ,ibigo byinshi bigenda bikenera uburyo bwo kwamamaza. Kubera iki utatangirana nayo mahirwe ubu ,ushaka company nziza wakorana nayo kugirango ubone amikoro.

Google adsense (pay per click)


Niba uri mushya kubintu bijyanye na website,waba warumvise google adsense cyangwa wabonye amatangazo yamamaza igiye uba uri gushaka ikintu muri google usuye website runaka. Adsense ni uburyo bwiza bwo kubona amikoro,irizewe kandi ikora neza kuri buri bwoko bwa website.

Amatangazo ya google ajya ahantu hari umwanya ujyanye nibyo uri kuvugaho, cyangwa abasomyi baza kuri website yawe. Iyo umuntu akanze kw’itangazo riri kuri website hari ikinjira mu mufuka wawe. Iyo utayifite kuri website ubanza kuyisaba.

Ni iki gishobora gutuma ubusabe bwawe butakirwa?

  • Amazina ukoresha muri application ni yo agomba kuba ari amazina y’uzishyurwa mu gihe cyo guhebwa. Utanga amazina ari kuri bank account. Ibi bikorwa no mugihe uri kuzuza adress kuko binyura kuri courrier iri kuri adress watanze. Bitwara hagati y’iminsi 2-3 kugirango umenye igisubizo
  • Gukora copy paste ya content: ibi bikunze kubaho kuri website zigitangira kuko ba nyirazo baba bifuza kubona cash byihuse.
  • websites zikiri kubakwa: mu gihe site yawe ikiri kubakwa neza, google adsense team ishobora kutakira ubusabe bwawe
  • Ururimi: google adsense ntabwo ikorana n’indimi zose keretse izikoreshwa cyane n’abantu benshi. Amahirwe make nuko ururimi rw’ikinyarwanda rutari kurutonde rwemewe na Google adsense.
  • Google ntabwo yemera uburyo bwa paid traffic, abantu basura website yawe bagomba kuba ari organic traffic. Organic traffic ni igihe abagusura bakoresha keywords
  • Domain name nshya: nibura iyo domain name igomba kuba imaze amezi 6 mbere yuko ukora application. Ariko birashoboka ko wakora application nyuma y’ukwezi 1 niba ufite umubare mwinshi wa articles wanditse. Nibura hagati ya 20-25 kugirango wizere ko ubusabe bwawe bwakwakirwa.

Mbere yuko ukorana na Google adsense wabanze ukareba neza ko ibyo tuvuze haruguru ubyujuje, bitabaye ibyo uzahora ukora applications ariko bange kuzakira.

Sell ad space/display ads


Ubu buryo ni igihe ubona amagambo cyangwa banner kuri website mu gihe wayisuye, kugirango ubu buryo bukunde nuko wibanda kuri izi ngingo zikurikira;

  • kuba ufite “a significant traffic” abasura urubuga rwawe. kuba wakorera amafarnga wifashishije ubu buryo ni ngomba ko uba ufite audience nini. Muri rusange site zimwe zishobora kwinjiza $0.1- 0.5 kuri buri  pageview.
  • Valuable audience: audience burya ziba zitandukanye bitewe  nicyo nyiri urubuga yahisemo ariko kenshi na kenshi, audience ijyanye n’ubukire niyo ikurura abantu, nubwo atari ihame
  • relavent/active advetisers: Ipfundo ryo kugirango ugere ku ntego rizashingira ahanini n’umubare w’abifuza kwamamamariza kurubuga rwawe.

Sell ad space, nabwo burakoreshwa cyane, ariko bukagira inenge yuko bushobora kwirukana abakugana bitewe n’ubwinshi bw’amatangazo ari kuri site yawe.

 Leads generation


lead ubundi bivuze umuntu cyangwa ikigo gishaka ibyo uri kugurisha.Inyungu  igaragarira mu guhana amakuru ajyanye na email,nimero ya telephone, cyangwa ikindi kigaragaza amakuru y’umuntu.

ubusobanuro bugenda butandukana bitewe n’ubivuga hagati y’uwo twita marketer na salesperson. Ariko icyo bahuriraho cyose n’amakuru yatanzwe.

Muri make a lead ni umuntu wagaragaje ko ashaka igicuruzwa cyangwa service itangwa na company . urugero rwiza tuvuge ko wari uri gushaka amakuru kugirango umenye uko wafata neza imodoka yawe, Amakuru company ifite ibijyanye n’imodoka ikusanya avuye mubyo wabazaga. Iki kiba ari igisubizo kuryo kugirango ibashe kukwegera hanyuma igusubize ikibazo wari ufite.

Lead generation ni iyo nzira yo kureshya no guhindura umuntu washakiraga amakuru, mukaba mwagirana communication runaka yavamo igikorwa cyanyuma cyo kugura cyangwa kwiyandikisha bitewe ibyo ukora.

reka tubicemo muri make; umuntu wagusuye ku rubuga abonye business yawe binyuze mubyo bita marketing channels(blog ,website, social media), uyu mushyitsi reka tumwite gutyo azakanda kuri CTA (Call to Action).

Iyi CTA yerekeza umushyitsi kuri landing page, ariyo webpage yagenewe gufata amakuru nayo igatanga service runaka.Ishobora kuba content cyangwa ikindi kintu cy’agaciro nk’amasomo,ebook, kubaka urubuga nkuko tubibona hepfo

Bihera ari umushyitsi agakanda CTA imujyana kuri landing page akuzuza form kugirango abone offer, kuri iki kigero aba abaye lead.

ubu buryo rero nabwo bwinjiriza ba nyiri website amafaranga. Ariko nanone ba nyiri kwamamaza (publisher) ntabwo bakunda site zikoresha iyi strategy.

Incamake

Ubu buryo turebeye hamwe byose bushoboka iyo umuntu afite website, kandi birazwi ko ikintu cy’ikoranabuhanga si icyaburi wese kuba yahita abyumva.

Niba ushaka gutunga website, inkuru nziza nuko nubwo nta bumenyi buhambaye waba ufite hari platform nziza waheraho wiga hanyuma nawe mu gihe gito ukinjira kw’isoko ry’aba rwiyemezamirimo kuri internet. Nyivuga kenshi kuko niyo yangize uwo ndiwe mu gihe ntacyo nari nzi, ni Wealthy affiliate.

Wumva ufite amatsiko yo kumenya;

Uko wakora website,uko wabona amikoro binyuze kuri internet,uko website yawe yabona abayisura n’ibindi bibazo byose wakwibaza bijyanye n’ubucuruzi bw’ikoranabuhanga ,nguhitiyemo Wealthy Affiliate.Ubundi busobanuro wabusanga kandi no kuri youtube channel.

Gerageza mu minsi irindwi y’ubuntu maze urebe icyo ejo hazaza haguhishiye!

Please leave us your comment!

 

Add a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *