Welcome to our blog!

Akabando k'iminsi

Gacibwa kare

Menu

Wealthy affiliate- Uburyo bwo gukora ubucuruzi

Iriburiro
:

Abinjiye muri Wealthy Affiliate bayita Kaminuza, aho bigira ubucuruzi bukorewe kuri murandasi  bakanahaganirira nabo bahuje imitekerereze . Uko byagenda kose hari ibisabwa.

Dore ibyo ukenera kugirango ugere ku ntego zo gukorera kuri murandasi,

Inkuru nziza nuko byose ubisanga muri Wealthy Affiliate: amasomo, ubufasha, ububiko by’ibyo ukorera kuri murandasi,ihanahana ry’amakuru kubantu batandukanye,Jaaxy, imbugabitekerezo.

Icyo nakwizeza:

Muri iyi nyandiko iranga, ndaza gusubiza ibibazo byerekeranye n’ubu buryo kandi ndagufasha no gufata umwanzuro wo kwinjira muri Wealthy affiliate . Ndagusobanurira kuburyo burambuye ntugire impungenge.

Nanjye uri kukubwira ibi ndi muri Wealthy Affiliate kandi maze kubona ibyiza ndetse n’akarusho utasanga ahandi. Ariko mbere yuko dusobanura birambuye ndifuza gusubiza bimwe mubyo uri kwibaza nonaha;

  1. Wealthy Affiliate ni iki?  

Ni uburyo buriho kandi bukora (platform) bwatekerejwe mu rwego rwo gufasha abantu bashaka gutangiza ubucuruzi kuri murandasi kandi ubucuruzi butanga inyungu. Ubu buryo burizewe kandi burakora.

Niba wari wari ufite amatsiko yo kubaka urubuga rwawe, kurema ijyabitekerezo(content creation), guhitamo isoko rito(choose niches), gukora ubucukumbuzi kw’ijambongenzi (keyword research) hanyuma ugatangira kubona cash kuri murandasi, iyi nyandiko ndende irakureba.

2. Wealthy Affiliate irareba nde?

Muri rusange buri wese yakabaye ayijyamo bikurikije n’ibihe tugezemo, ariko ku rundi ruhande birasaba ufite ubushake. Ariko reka nkwereke urutonde rushoboka

  • Abantu bashaka gukora bibereye iwabo
  • Rwiyemezamirimo batandukanye
  • Abadafite akazi
  • Abifuza uko bagira ukundi kuntu bakwinjiza cash(side hustlers)
  • Abashaka kwiga ibijyanye na SEO
  • Abanyeshuri biga muri za Kaminuza bashaka uko babona amafaranga kuruhande rwa buruse
  • Abafite ubumuga batabasha kugenda
  • Abacikirije amashuli yabo
  • Abarambiwe akazi bakora
  • Abashaka guteza imbere ubucuruzi bwabo n’ibindi

Wealthy Affiliate ikora ite?

Nyuma yo kuzuza ibyo bagusaba nk’umwirondora w’ibanze kubuntu (sign up), wongeraho gushyiraho agafoto kawe hanyuma ukivugaho muri make. Ushobora kuvuga ngo” ndi runaka ndifuza gutangira ubucuruzi bwo kuri murandasi”

Ibyo birahagije, igihe ushakiye urabihindura nta kibazo singombwa ngo ibyo watangije ukomezanye nabyo.

Noneho utangirana n’amasomo nkuko uri bubibone birambuye ukomeje gusoma. Bitangwa mu nzego ebyiri: Kuba rwiyemezamirimo wo kuri murandasi  na Affiliate bootcamp.

Kugirango utangire ukora kuri “dashboard” ibumoso bwawe munsi y’agafoto washyizeho urabona akamenyetso k’ubururu (green training icon), komeza ufungure aho.

Wahitamo isoko rito wakora ibijyanye n’ibyo ukunda, ubuzima, siporo, imirire..

Hindura ibitekerezo byawemo inyungu.

Ese birakwiriye ko natangira  ?

Ntabwo nahita nkwemeza ngo” Yego” injira ntakweretse impamvu. Ibyo byaba ari ukwirengagiza ukuri.

Kubyerekeranye n’amasomo yo kwiga uko watangira gukorera amafaranga aribyo bisobanura ko wishyura buri kwezi cyangwa umwaka wose, nakubwirango yego kubera impamvu z’ingenzi: ubu ni ubumenyi (skills) budasaza kandi bukenewe muri iki gihe ndetse n’igihe kizaza. Niba ufite amafaranga make yashore mukwiyungura ubumenyi.

Akarusho kaya masomo nuko ushobora kwiga kandi uninjiza, mu gihe andi masomo yandi ufata igihe runaka, ukazagira nundi mwanya wo kujya hanze gukora ibyo wize iyo ugize amahirwe ukabona aho ibigeragereza! Urumva ko uburyo busanzwe aribwo buhenze kurenza uko wakorana na Wealthy Affiliate!

Ni iki cyampa icyizere ko bikunda?

Burya uko duteye nk’abantu nuko dukora ikintu ari uko twabonye undi ubikora, kandi nibyo umuntu akenera ubuhamya kuko bufasha kumva ko inzira ugiye gufata ishyamba ari ryeru. Muri wealthy Affiliate ubuhamya ngirango ni bwinshi cyane ntiwabuvamo ariko reka mfate rwose ingero ziri kuri page ibanze nawe wirebere ntabwo ari ibyo nihimbiye(biri mu cyongereza).

Uyu yagurishije website ye yikoreye bivuye mu bumenyi yaboneye muri Wealthy Affiliate yayikuyemo $ 30,000

Yitwa Jerry Hung ni umwana muto nkuko bigaragara ariko yagurishije arenga ibihumbi mirongo ine ($40k)

Ntabwo nabivuga ngo mbirangize.

Wibuke ko uru ari urugendo atari ikintu winjiramo rimwe ngo uhite utangira kubona amafaranga , rwose niba ari uko bimeze nakugira inama yo kubireka ugashaka ikindi kikwinjiriza byihuse niba wakibona mu gihe ufite inyota y’amafaranga byihuse. Ariko niba ufite inyota yo kubaka ikintu kiramba kigufitiye inyungu ejo hazaza, witinda uri gutakaza umwanya!!

Dore ingingo z’ingenzi turi burebere hamwe

  • Uko Wealthy Affiliates yatangiye
  • Amasomo nyamukuru
  • Amasomo ubwayo nuko atangwa
  • Siterubix-igufasha gukora urubugabitekerezo ushobora gukoreraho amafaranga

Uko Wealthy Affiliate yatangiye

WA yatangiye muri 2005, ariko abayitangije , Kyle na Carson, batangiye urugendo rwo gucuruza kuri murandasi bahereye kuburyo bita PPC (pay-per-click) nk’uburyo bwo kwamamaza , Wealthy Affiliate yatangiye nk’urubuga ruriho urutonde rw’amagambongenzi Keyword List’ bigafasha abakoresha izo mbuga, abacuruzi bato, naba rwiyemezamirimo bashaka kugera kubo bashaka gushyikiriza ubutumwa.

Ubu, WA twavuga ko ari umuhana (community) ugizwe na  1,000,000 biyemeje kwinjira muri Wealthy Affiliate bava mu bihugu 195 bahuzwa no kuganira buri munsi ibigendanye n’ubucuruzi bakora.

Muri iyi myaka yose WA yakomeje gutera imbere igenda yongerwamo n’ibindi bishya hamwe na serivise zigendanye n’iterambere ry’ikoranabuhanga rigezweho. Kandi iracyakomeza gutera imbere.

Wealthy Afffiliate ikoresha abakozi abarenga 25.

 

Izina : Wealthy Affiliate

Website: www.wealthy affiliate.com

Icyo ikora: Itanga amahugurwa yo gukoresha website muburyo bitandukanye

Igiciro ushaka gutangira: Ubuntu

Buri Kwezi:$19 ukwezi kwa mbere hanyuma $49 buri kwezi

Kwinjira umwaka wose: $359

Abayishinze: Carson Lim na Kyle Loudon

 

Serivise zitangwa

Wealthy Affiliate yiyemeje gufasha ba rwiyemezamirimo bafite ubushake bwo gukurikira ibyo bakunda bakubaka umurimo utanga inyungu kuri murandasi bakoreshe imbaraga za WA  baranga ibicuruzwa cyangwa serivise  mu nganda zitandukanye zo kw’isi hanyuma bakabona umufuragiro (commission).

Ubu buryo bw’imikorere ntabwo bugoye kuko budasaba kuba ufite ibicuruzwa byawe, wowe icyo ukora ni ukuranga/kwamamaza, kandi urumva ko aha ntarutangira kubijyanye n’inyungu kuko ushobora kuranga ibicuruzwa birenga miliyoni icyarimwe.

Binyuze mu gusesengura atari ubu buryo bwo kuranga kw’isoko gusa (affiliate marketing) ahubwo byatumye n’ubundi bucuruzi bwaguka , gushaka amasoko biriyongera nk’ubwanditsi bwigenga , ubucuruzi bwo kuri murandasi, gukora ubuhuza (dropshipping), isoko ryo kwishyura kuko watanze itangazo ryamamaza kurubuga, ubucuruzi bukorewe kumbugankoranyambaga, ubucuruzi/kwamamaza hakoreshejwe amashusho (video markerting), n’ibindi.

  • Amasomo (uhabwa icyemezo iyo usoze, hari icyo amasomo bita affiliate bootcamp , inyigisho, kwiga hifashishijwe amashusho).
  • Mwubatsi/Website builder – SiteRubix (WordPress.org self-hosted sites) iba iri kumwe n’ibijyanye n’imbugabitekerezo byose, the SiteContent Feature (uburyo bwo bufasha kwandika mu gihe umuntu atangiye gushyira ahagaragara inyandiko ze)
  • uburyo bwizewe bwo gucunga imbugabitekerezo kuri muri WA
  • Ibicumbi/Domains: guhitamo, kwiyandikisha, kwimura, no gucunga ibicumbi
  • 24/7  ubufasha buhoraho kukibazo icyo aricyo cyose,
  • Umuhana/Community: ibiganiro kubari ku rubuga, ikagira umwihariko wo kohereza ubutumwa bugufi atari muri rusange.
  • Igice cy’inyunganizi/site comment: aho bagenzi bawe bakurebera uko bimeze mbere yuko bijya hanze.
  • uburyo bwihariye bwo gushaka isoko ukoresheje ijambongezi(keyword)

Uko amasomo atangwa

WA ifasha abantu bashaka kugera ku ntego zabo zo gukora ubucuruzi bwo kuri murandasi, ubu  buryo bukaba bufasha ba rwiyemezamirimo cyangwa se ibindi bigo runaka kubona imifuragiro (commissions) kubicuruzwa cyangwa se serivise bayoboyeho umuntu. Byumvikane neza ko igiciro gikomeza kuaba cya kindi.

Umuranga ntakwiye guhangayika ngo ibyo umuguzi yahashye bizamugeraho gute.

Bikaba amahirwe kurundi ruhande kuko udakeneye kuba uri nyirigicuruzwa cyangwa se serivise iyi niyi. Icyo umuranga akora nukubyamamaza/kubiranga gusa kandi ugakorana n’ikigo ushaka cyose n’amahitamo yawe ugatangira kubona kumifuragiro .

Amasomo afasha abinjiye muri WA kumenyera ibyerekeranye n’amasoko yo kuri murandasi biga intambwe kuntambwe ndetse buri somo riba rifite umukoro ndetse n’imyitozo itandukanye yo gufasha gushyira mungiro ibyo wize. Ni uburyo bwiza bwo kwiga kandi unakorera amafaranga.

Amasomo yimbika muri ibi bice cyane  ni SEO (Searching Engine Optimization)=uburyo ushakisha ijambo,interuro runaka mu bubiko bwa Google, Bing,Yahoo),gushaka no kubaka isoko rito (niche creation), gukoresha wordpress, kureba ibicuruzwa byo kuranga…

Ubusanzwe amasomo ari mu nzego ebyiri

  1. Amasomo utangirira kuri hasi ukabona icyo bise online Entrepreneur certification bivuze ko nibura uba ufite ibyibanze ko ushobora gutangira urubuga rwawe nka Rwiyemezamirimo wo kuri Murandasi. iki cyiciro kigwizwe n’imizingo 2(modules) igize n’amasomo 10(lessons).
  2. Affiliate bootcamp(kwiga na gukorana n’ibigo wakwamamariza) uru rwego rufite intambwe 7 zigizwe n’amasomo 10 kuri buri ntambwe.

Ikirenze kuri ibyo buri wa gatanu w’icyumweru haba isomo ritangwa imbonankubone kumuntu uba wiyandikishije, ni ubuntu ntugire ubwoba upfa kuba ubarizwa muri Wealthy Affiliate.

 

Urwego rubanza

                                   Kuba Rwiyemezamirimo usobanutse kuri murandasi                                                           (Online Entrepreneur Certification)

Icyiciro cya 1:  Kigenewe uwinjiye n’utarinjira muri Wealthy Affiliate).

Amahugurwa yose atangirwamo hano aba ajyanye n’iriburiro ry’uko wakorera amafaranga nk’UMURANGA KURI MURANDASI”buri kimwe cyangombwa umuntu ugitangira akeneye kibarizwa muri iki cyiciro.

 

                           Icyiciro cya 2:Kwiremera urujya n’uruza (traffic) ku rubugabitekerezo rwawe /Website

Amahugurwa ari muri iki cyicyiro agirwaho uburenganzira n’abinjiye(members) muri Wealthy Affiliate gusa.

Iyo witegereje neza usanga uyu muzingo urimo amasomo yose umuntu akenera kugirango atangire ubucuruzi bwe .Aha nagusobanurira ko amasomo atangwa muri Boot camp afasha umuntu ushaka gukorera amafaranga mu kicyiciro cyo kuba umuranga kuri murandasi cyangwa undi mwuga (industry) wifuza gukorera kuri murandasi muri rusange.

 

Urwego rukurikira :

WA Affiliate Bootcamp

-Igice cya mbere: Gutangiza ubucuruzi bwawe

 

Ni byose muri byose , ni amasomo yimbitse agera ibwina ; agaragaza ingero,ijambongenzi(keywords),imyitozo n’ibindi bikorwa byo gushyira mu ngiro bitandukanye. Navuga ko ari “ikirombe cy’amakuru” ahari kubinjiye muri WA kubuntu. Ni amakuru yose wumve yose ariko yagufasha gukorera amafaranga. Ndizera ko udashaka gutakaza aya mahirwe yagufasha gukora ubucuruzi kuri murandasi!!!

 

Igice cya kabiri: Ijyabitekerezo(content), ijambongenzi(keyword),guhindura abakugana abaguzi(conversion).

Amahugurwa ajya imbina kw’isoko ryo kuranga no kwamamaza, hagaragazwa uburyo bukora byagufasha kugera kuntego zawe. Inama nakugira nugusubiramo nibura incuro ebyiri kuri buri somo kugirango ubyumve neza. Nukurira neza bizoroha kugendana n’umwigisha ku ntambwe ikurikira kugeza ubaye inzobere muri uyu murimo.

 

Igice cya gatatu: Kongera agaciro urubuga rwawe binyuze kubandi

 

Hano amahugurwa yibanda kubyo rwiyemezamirimo akenera kugirango abantu bamugana abahindure abaguzi, nta kabuza aya mahugurwa ajya kurangira wabonye uko uri bubikore kandi bigasoza utangiye no gufata kumuganura uvuye mu kugurisha.

 

Igice cya kane:Kurema no guha isura nziza uruganda rwawe

 

Amasomo ajyana no kureba impamvu abantu abakugana, icyo baba bashaka, inyota y’ibyo bifuza kumenya hanyuma nawe ugashaka uko wababera igisubizo. Ibi byose iyo ubyitayeho uko urushaho kubamara inyota niko bakomeza bakwiyumvamo uko biyumva nibyo bizana inyungu(amafaranga).

 

Igice cya gatanu: Kumenya abo ushaka(audience), uko watangira kuyobora abandi (referring)

 

Hifashishijwe amashusho umenya neza uko watanga umusaruro urutaho, gutegura injyabitekerezo (content), uko wakora ubukangurambaga n’ibindi.

 

                                    -Igice cya gatandatu: Bing, Yahoo, imbaraga za PPC

 

Kubera ko abantu bamenyereye Google biyibagiza ko ibindi bigega by’amakuru aribyo Bing na Yahoo bifite umugabane ungana na 25%, kandi uyu mubare ni munini kumuntu ushaka urujya nuruza(traffic) rwisumbuye . Kubw’iyo mpamvu ushobora no kwishyura amatangazo atuma umubare w’abantu bakugana wiyongera.

 

     Igice cya karindwi: Uko wakora ubukangurabaga ukoresheje uburyo bwa PPC

Isomo ryinjira neza mu isi ya PPC, wibuke ko ubu buryo ntabwo ari ubw’abantu bagitangira ubucuruzi, kuko habamo amahirwe menshi yo kuba watakarizamo amafaranga yawe. Ariko ubu buryo bukoreshwa n’ibigo byinshi kandi bigaragara ko ariyo bigira urujya n’uruza rwinshi.

Hano nyine niho amahugurwa  ya Wealthy Affiliate arangirira, agizwe n’imizingo 2 (modules) zifite amasomo 10 kongeraho  ibyiciro 7 bigizwe n’amasomo 10, byose hamwe akaba ari amasomo agera kuri 90.

Sinabura kukubwira igice cy’ingenzi cy’aya mahugurwa ya WA ariyo masomo ahatangirwa ndetse n’uburyo bw’amasuhusho y’imbonankubone .

Siterubix 

Ni mwubatsi kandi ikaba n’uburyo bwo kwakira ikaba igufasha kubaka urubugabitekerezo rwa WordPress. Uba wemerewe nibura imbugabitekerezo ebyiri. Naho kubari cyangwa binjiye muri WA bo bemerewe imbuga zigera kuri 25 za WordPress bifshsishije igicumbi(domain) bafitena 25 z’ubuntu za siterubix. Iyi Siterubix ifite buri kimwe umuntu akeneye kugirango atangire, yite cyangwa abungabunge, ateze imbere ubucuruzi bwe.

Ikindi nacyo kingenzi nuko ubu buryo bokeza bwongerwamo udushya tujyanye n’ikoranabuhanga , reka tubirebe neza;

Mwubatsi

Ukora urubuga muri WordPress mu ntambwe zigera kuri enye zoroshye

ugahitamo izina ry’igicumbi(domain name) ryawe kubuntu, umutwe w’urubuga rwawe, ndetse n’imirimbo (themes) ikozwe neza kandi ijyana na buri rubuga wakora.

 

Sitemanager 

Uburyo ugenzurira buri kimwe kiri kijyanye siterubix aho fungura urubuga rwawe, n’ijambobanga (password)..

Sitehealth

Aho urebera uko urubga rwawe rugenda rukura bitewe n’ibyo ukora

Sitefeedback

ububasha guhanahana ibitekerezo ku rubuga rwawe na bagenzi bawe bari muri Wealthy Affiliates, nawe bigusaba ko hari icyo ugomba kubanza gukora, nukuvuga nawe waratanze inyunganizi ku bandi kugirango nawe usabe ko baguha  ibitekerezo ku rubuga rwawe.

SiteEmail

aha haba hari email, ushobora kohereza emails ushaka zose.

SiteSupport

Ni ahantu ho gusabira ubufasha mu gihe uhuye n’ibyo utazi cyangwa se utazi igikurikira, bakora masaha makumyabiri nanne , iminsi irindwi kuri irindwi akarusho nuko bagusubiza ako kanya rwose ndi umuhamya wabyo kuko mbifashisha kensi nibura mu inota itarenze itanu bitewe nikibazo baba bagusbije.

 

Nkurikije uko iterambere riri kugenda ryihuta kandi ari nako rigenda risiga abantu nta kazi bafite ndumva ari umwanya wowe wakabaye utekereza kugira icyo waba ukora cyane cyane ko abantu benshi bazajya baryifashisha hafi ya buri kintu gikenerwa.

Ubu utangiye nonaha ukisunga abandi kw’isi nzima bari gukoreshya Wealthy Affiliate nk’uburyo buri kubafasha kubona amafaranga, ntabwo wazavuga ngo iyo mbimenya. Kimwe ukwiye gusobanukirwa amakuru nkaya ntabwo wayasanga ahantu henshi kubw’iyo mpamvu gira icyo ukora.

Ntabwo nasoza ntakubwiye ko Wealthy Affiliate ari ukuri kuko iyo bita ibyo nakabaye nkubwira amagambo akurikira

  • Injira muri Wealthy Affiliate urahita ubona mafaranga
  • Injira uraba millionaire mu gihe cy’icyumweru
  • Uko navuye ku kazi kanjye nyuma yo gukora amasaha abiri ku munsi
  • n’ibindi n’ibindi.

 

Niyo mpamvu nagiye nkwereka ingingo ku ingingo ibikorerwamo kugirango nibura nawe wumve neza uko ibintu bikorwa mbere yo gufata umwanzuro.

Wealthy Affiliate hari ubumenyi buhagije, ubufasha, unakorera amafaranga. Injira ku isoko ryo guhanga umurimo. Kubera iki utatangira ubu!

Bwira n'abandi iyi nkuru

Ko gutunga website bidasaba kuba IT tech

nonaha