Akazi no guhanga umurimo

Wigeze wibaza impamvu abantu bifashisha google, bing,yahoo n’izindi mbuga zizwi nka searching engines ? Umubare wabazigana ni munini cyane. Abantu ko bashakishije amakuru! Abantu ko bazenguruka isi biyicariye iwabo, bari munzira bagenda, bateze imodoka,bari mu kazi, bari mw’ishuli n’ahandi n’ahandi.

Buri muntu ugana izo mbuga aba afite kimwe cyangwa birenze mu bibazo bikurikira ari gushakira ibisubizo:

Umushakashatsi uzwi cyane Maslow yagaragaje inzego 5 z’ibintu abantu bakenera mu buzima

1. Physical needs: ahanini iki cyiciro kigizwe nibyo umubiri ukenera nk’ifunguro,imyambaro,aho kuba,n’ibindi bikenerwa by’ibanze.

2. Safety needs: mu gihe ibyo umubiri ukenera bibonetse,haza uko yakongera ubushobozi bw’amikoro….

3. Love and belonging: umuntu amaze kumva ko atekanye atangira kumva akeneye gukunda no gukundwa cyangwa kwemerwa n’abandi.

4.Self -esteem: amaze kwemerwa hakurikiraho gushaka icyubahiro no kumenyekana.

5. Self-Actualization:iyo umuntu yamaze gukemura ibyo 4 bibanza asigarana gushaka icyo abereyeho,icyo ashoboye icyo aricyo cyose.

Nta muntu muri sosiyete iyo ariyo yose udafite icyo akeneye, hari ibyo nkeneye nawe hari ibyo ukeneye.Bivuze ngo murwego ugezemo wafasha undi cyangwa abandi bari munsi yawe.

Biroroshye kuba wamenya impamvu uri gusoma iyi nkuru kuko hari ibyo uri gushaka. Yego hari ibyo ukeneye.Hari icyo uri gushakira igisubizo.

Niba muri wowe umaze igihe ushaka icyo wakora kugirango wumve muri wowe utekanye, buriya uri munzira ugana mu kindi cyiciro utaramenyera neza umurongo wafata.

Hariho uburyo 2 bwo gukemura ikibazo

1. Gukemura ikibazo uhereye ku ngaruka kiri kugaragaza

2. Gukemura ikibazo wabanje kumenya ni iki kiri kubitera.

Hari umugani  uvuga ngo ijya kurisha ihera ku rugo. Bishatse kuvuga ngo mbere yuko ujya gushakira ibisubizo ahandi banza ubyishakemo. Ibi niko kuri.

Wari wahura n’ikibazo ugashaka 5k by’amafaranga ukabibura? Iyo uyabuze ujya gushaka umuntu ukuguriza kugirango ubashe gukemura cya kibazo tutazi.

Uhamagaye umuvandimwe /inshuti aguhaye ayo mafaranga. Icyo gihe uba ukoresheje ubuhe buryo muri buriya bubiri twavuze haruguru? Ese buriya ikibazo ubundi ni ikihe? Kubwanjye ndabona  ko ari ikibazo cy’ubushobozi buke, amikoro adahagije.

Ni iki cyakuremamo ubwo bushobozi ? Ni system. Ibi biranyerekeza mukuvuga ko ibibazo by’ubushomeri buri kuvugwa mu rubyiruko hari icyo wakora ngo bugabanuke . Harabura system. Iyi system ntabwo yubakwa na leta gusa nkuko byumvikana kenshi. System ihera ku muntu kugiti cye.

Leta yashyiraho ingamba zo kurema imirimo nkuko tubibona buri mwaka.Mu nkuru yatangajwe na RBA mu kwa 4 kuri 27 2017 yavuze ko mu bantu 2730 higanjemo urubyiruko banditse basaba akazi muri gahunda ya Jobnet, 20% bonyine nibo bakabonye.

Twakwibaza ngo 80% batakabonye bimeze bite? Buriya bategereje umwaka wurikiyeho ?!!

Iyi 80% yari ikeneye kubaka system yayo, umwe kuri umwe. Kubera iki ndi kubivuga ; iyo ndebye uko ijambo akazi/jobs  ukuntu abantu baryandika muri google bimpa isura yicyo 80% bakora uyu munsi.

Ijambo akazi/jobs uko rishakishwa buri kwezi nifashishije jaaxy nka keywords finder

 

 

 

 

 

 

 

* Avg/moyenne: ni inshuro ijambo “akazi” ryandikwa muri google buri kwezi.

 

 

 

 

 

 

 

 

ijambo “tohoza akazi” ryandikwa muri google inshuro 249 buri kwezi. Ngirango iyo mbonerahamwe irakwereka n’andi magambo agendanye n’akazi bishakishwa.

 

 

 

 

 

Abandika mu rurimi rw’icyongereza , jobs in rwanda iza kwisonga mu gushakishwa kukigereranyo cya 2979 buri kwezi, naho Rwanda recruitment na jobs Rwanda NGOs bigashakwa kumpuzandengo ya 128 buri kwezi.

Ese waba uri muri aba bahora bandika aya magambo muri google? Hari ni igihe bigeraho bikarambirana uretseko gucika intege nabyo atari byiza. Imyaka ibaye ingahe ukoresha google wandikamo ayo magambo???!

Hari uwaciye umugani ngo enough is enough.  Hari ubundi buryo wakubaka ubushobozi udategreje ko leta uguhangira akazi, ahubwo nawe ukaba wakihangira, ukagahangira n’abandi bityo nawe ugafasha kugabanya ya 80% twabonye haruguru babuze ubafasha.

Iyi system yo kuba wakubaka ubushobozi irakora kandi itanga umusaruro, yubakiye mu gushaka icyafasha abandi mbere na mbere. Birasa nkaho bitandukanye n’uburyo busanzwe!

Nibyo biratandukanye kuko ubusanzwe urabanza ukifasha ugafasha abandi, akarusho k’iyi system nuko ikoresha ubu buryo bwombi. Iragufasha kwiyubakamo ubushobozi kandi uri no gufasha abandi.

Witegereza ko ibintu bibanza kuba bibi, kuko imyaka iko igenda ishira niko imibereho igenda irushaho guhenda, byaba byiza utangiye gutekereza kucyo wakora cyakubashisha kujya mu kindi cyiciro cyisumbuye.

System ni aho ibintu byinshi bihuriye ariko bifite intego imwe bishaka kugeraho, buri kimwe kiyigize kizana ubudasa bwacyo kugirango bihe umurongo ikintu kigari.

Ni iki ndikukubwira? Kugirango wubake system bisaba umwanya,ubwitange, guhuza ibintu bimwe na bimwe,birumvikana ko atari akazi koroshye ubwako. Ariko inkuru nziza nuko bishoboka.

Biragusaba kugira ubumenyi bwihariye mu kintu runaka, ntabwo wakubaka ikintu gifasha abandi nta bumenyi bw’ibanze ufite. Niba ari ubwa mbere udusuye kuri uru rubuga dore zimwe mu nkuru zaguha amakuru yibanze ukeneye

1.kujijuka-birakenewe-ubusobanuro-bwimirimo-yo-kuri-murandasi

2. ecommerce-ikora-ite-ubusesenguzi-nyabwo/

3.http://ukundi.com/wealthy-affiliate/

4.inyungu-mu-mibare-hamwe-na-wealthy-affiliate/

5. uburyo-bwiza-buhemba-uyu-munsi-nejo-hazaza/

6.akazi-kagezweho-muri-google/

7. landing-page-niyo-ukeneye-online-business/

Nibura umenye amakuru ndi kuguha ayo ariyo niba ubashije gufata umwanya wo gusoma no kubyumva byumwihariko. Ariko ntabwo birangiriye aho  ushobora no gukora sign up ukinjira mumubare w’abashaka gufasha abandi  banifasha aho kugirango  ugume mubashaka ubufasha.

Iyi niyo nzira nziza yo kurema ubushobozi kuburyo burambye,uburyo bw’uko bakemura ikibazo bagihereye mu mizi aribyo biguhesha kwinjira mu cyiciro gikurikira.

Nawe ntutangwe muba mbere babitangije.

8. uko watangira

Murakoze cyane.

Ntiwibagirwe gusangiza n’abandi iyi nkuru. Wakoreshya imbuga nkoranyambaga cyangwa ukadusigira inyunganizi ahabugenewe.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *