Uburyo bwiza buhemba uyu munsi n’ejo hazaza!

Kuranga/affiliate marketing ubundi ni uburyo bwiza bwatuma ubona amikoro binyuze kw’ikoranabuhanga rya internet cyangwa murandasi nkuko tumaze kubimenyera kugishoro hafi ya ntacyo.

Muri iyi nkuru ndakugezaho amakuru yiyongera kuyo ufite niba warasomye indi post yabanjirije iyi .

Tekereza imibereho wabaho ubona amafaranga igihe icyo aricyo cyose (waba uryamye,uri ku rugendo) kandi uri gukora ikintu wumva ukunze!!!

Ukaba wabasha kwishyura ubukode bw’inzu cyangwa ukaba wagura ni iyawe. Byaba bimeze bite ufite ubushobozi bwo kuba watemberera ahantu ku mazi ukaruhura ibitekerezo? Si by’ingenzi se niba muri famille mugize ibirori nawe ukagira icyo ubafasha mu bijyanye n’amafaranga?

Aya mahirwe rero ari mubyagufasha mu gihe waba ugize ubu bumenyi-ngiro(know how) bwo kuranga/affiliate marketing.

Icyo uri bukure muri iyi nkuru.

Nyuma yo gusoma neza witonze uraza gusobanukirwa byimbitse uko kuranga bikorwa ndetse nuko nawe watangira ubucuruzi bwawe.

 

Iby’ingenzi ukwiye gusobanukirwa

1. ubundi wishyurwa bitewe nicyo wakoze(pay for performance). Uhembwa kuko hari uwaguze, iyo habaye kugurisha,iyo baguze nawe ubona ku kiguzi batanze.Ni ku ijanisha runaka riba riri hagati ya 5-15, ariko muri rusange ni 10% atangwa

2. Kuranga ni business nk’izindi kuko mubihugu byateye imbere, ubu bucuruzi bwinjiriza ababukora akayabo ka $ buri mwaka. utavuze ayo babona buri munsi buri cyumweru cyangwa ku kwezi, imibare yabyo iteye ubwoba

3. Ni uburyo bumaze gushinga imizi ku isi ,ni mu gihe abantu batangiye gusobanukirwa ko internet ishobora kubafasha mu bucuruzi bwabo kuko Amazon.com yatangije iyi gahunda muri 1996.

4. Ikaba ishingiye kuri Internet aho ukenera website ukoresheje uburyo bwa offline, ariko iyo bigeze aho kubona commision bisaba kuba ufite internet.

5. Kuranga byakorwa na buri wese ntabwo bisaba kuba ufite ubumenyi runaka, imyaka,igihugu iki niki,nta nubwo bisaba ko uba uzi ibijyanye na programming cyangwa ubundi buhanga kuri mudasobwa, buri wese anyura mu murugendo rwo kubanza kwiga.

 

                              Kuranga ni iki?


Kuranga  ni uburyo bworoshye bwifashishwa kw’isoko.Ubusanzwe ku isoko habaho ibintu bikurikira: umucuruzi, ibicuruzwa/service,umuguzi. Ni ukwerekana ugaragaza igicuruzwa/servise umuguzi ugahembwa mu gihe uwo warangiye yakoze igikorwa cyo kugura.

Nyir’igicuruzwa ni umucuruzi(vendor/merchant),uwo ukirangira ni umuguzi(buyer/customer) hanyuma wowe uri umuranga(affiliate). Byumvikane ko uko urangiye abantu bakagura ari nako ubona nawe amafaranga, buri uko baguze nawe urinjiza.

Icyitonderwa: Uburyo ubwo ari bwo bwose wakora uburanga ukenera kubanza gukora sign up, bisaba kugira icyo bita affiliate link(URL) iba ari umwihariko wawe bitewe n’icyo uranga. Iyi affiliate link niyo wa mucuruzi azakoresha kugirango amenye umubare w’abaguzi umwoherereza binyuze kuri website

Ikindi kandi iyi affiliate link yawe niyo ituma urujya n’uruza(traffic) yiyongera kuri website y’umucuruzi

     Ni muntu ki ukora uburyo bwo kuranga?


Kuranga ni ibya buri wese wumva ukeneye kuba yakora cyangwa akongera amikoro, hatitawe kumyaka, icyo bisaba gusa ni ukwiga, ugakora ibisabwa.

Niba koko wifuza kubona amafaranga binyuze mu kuranga, bigusaba kuba witeguye kwiga uko bikorwa, inyungu igenda iboneka mu gihe runaka.

Kuranga rero bitanga amahirwe utasanga ahandi yo kuba wakongera amikoro kukigero ndakumirwa. Byose biterwa nuko wabihaye agaciro.

 Ese hari inyungu ziri mu kuba umuranga?


  • Ntabwo bisaba igishoro kinini kugirango utangire kuranga, watangiza make atageze ku frw30,000 mu kwezikubanza harimo kwishyura domain name ingana $ 13, atangwa rimwe gusa mu mwaka. $19 ya premium membership.

Aya mahirwe atangwa na Wealthy Affiliate gusa, soma uko andi mezi akurikira uko bigenda

  • Ubu bucuruzi bugira  return on investment(ROI) iri hejuru ugereranije n’ubundu bucuruzi busanzwe.

soma inkuru  ivuga ku nyungu mu mibare ukoranye nimwe muri program ziboneka

  • Kuranga ni uburyo bwiza bwo kubona amikoro byoroshye hifashishijwe internet.

Andi makuru ajyanye n’ubundi buryo bushoboka bw’uko wabona amikoro binyuze kuri murandasi, soma iyi nkuru

kurundi ruhande kuranga ntabwo byoroshye kubera:

  • Abantu babikora ari benshi, ariko muri africa biri kurwego rwo hasi bitewe n’ururimi ukoresha.
  • Nta burenganzira busesuye ugira ku gicuruzwa cyangwa program kandi ibyo birumvikana.
  • Ubu buryo bwaguhenda mu gihe uri gushaka inyungu yihuse
  • Kuranga kandi bishobora gufata amezi cyangwa umwaka utarabona inyungu iyo utabanje gushyira imbaraga mu kwiga.

Inzira amafaranga anyuramo

  • mu mufuragiro (commission) ; mubo yagiranye nabo amasezerano bafite ibyo bagurisha
  • adsense based programe;ni uburyo bukorwa na google  bugakorerwa kuri website yawe(publisher) bwifashishije amashusho, video cyangwa ibindi birango byamamaza biba bijyanye nibyo wandikaho(contents) ndetse n’abo wandikira.

urugero  rwa 1. Mikoro afite website yandika k’ubukungu ariko ku ruhande ry’ibyo yandika hari itangazo rigaragaza uko wagura imodoka nshya. iyo uri gusoma inkuru ye, ukagira amatsiko ugashaka kureba iyo modoka, iyo uyiguze Mikoro abona umufuragiro kuri cya kiguzi cy’imodoka. ubwo agahemberwa kuba yohereje umukiliya ku mucuruzi.

urugero rwa 2. Bushobozi we yigisha abantu uko bakora yoga abikora  akoresheje email,kenshi rero akorana n’izindi companies yamamariza, iyo umwe mu bakiriya be (yoherereza amasomo kuri email) abonye itangazo ry’ibyo yamamaza akagura. Bushobozi abona umufuragiro(commission).

urugero rwa 3. Keza yandika kubuzima, imirirere iboneye, n’ibindi bijyanye nuko umuntu yabaho neza, agira amakuru yimbitse kuribyo. Kubw’iyo mpamvu yahisemo gukora amatangazo yamamaza ajyanye n’inyunganiramirire(suppliments). Iyo umuntu ateyeho akatoki(clicks). Keza yinjiza amafaranga. Gusa kuko umusomyi yateye agatoki kw’itangazo ryamamaza bihaye Keza amacash.

Rero affiliate marketing ishobora kuba ubucuruzi butanga amikoro mu ngeri zitandukanye kuko wabonamo amikoro akubye inshuro nyinshi arenze ayo wakorera wamamaza gusa.

 

                              Ibihabanye no kuranga


  • ntabwo ari ugucuruza no kugurisha ibicuruzwa bwawe
  • ntabwo ari ukubona amafaranga yihuse umunsi umwe ngo kuko winjiye muri program runaka
  • nta banga ryihariye ry’uko bikorwa rihari (no secret formulas),ibyo bakora ni ukuguha amakuru yuko wagenda utera intambwe
  • Kuranga ntabwo bisaba gukora cyane nubwo ari ingenzi.Ukuri ni uku gukora uburanga bisaba gufata umwanya ukiga hanyuma ugafata nundi mwanya wo gushyira mu ngiro ibyo wize.

Ibyo byose hari icyo nkwiringiza,

hari amakuru ajyane nabyo kuri internet;hari abantu bagufasha yewe n’amashusho nayo arahari

Impamvu 8 nziza zo kuba umuranga

1. Kuba Boss wawe; bivuze kuba ukora ikintu igihe ugishakiye ,kugira umwanya wawe undi atakugengaho, kugira umudendezo.

2. Buri wese yaba umuranga aho waba uri hose, imyaka waba ufite yose, ni “learning  by doing”

3. hari gahunda nyinshi zuko wakora uburanga ndetse n’ibicuruzwa byinshi cyane wakwamamaza.

4.  Ntabwo bigusaba kugira igicuruzwa cyawe

5. Ntabwo uzirikiye kugicuruzwa kimwe wagerageza ibindi bicuruzwa byinshi hanyuka ukareba ikikuzanira inyungu iruseho

6.Ibijyanye no kwishyura no gushyikiriza ibicuruzwa babiguzabaguzi ntaho uhurirara nabyo

7.Kugira amasaziro meza;hari amafaranga menshi yo gukorera, kuko bigaragara ko ubu bucuruzi ntaho bwenda kujya

8.Kuba umuranga ni uburyo bwo gukorera amafaranga mu gihe ufite akaruhuko singombwa kuba full time.

   Ni iki bisaba  kugirango utangire kuranga?


kuba ufite website yawe. Aha ndizera ko nta kibazo ukwiye kugira kuko ahari uburyo byiza bwagufasha gukora website unyuze kuri iyi link.

  • Website yawe ufiteho ubabasha, niyo yemewe urugero  https://keza.com aho kuba www.kezawordpress.com,n’izindi…

           Wasoma ubundi busobanuro n’impamvu aringombwa gutunga website.

  • kugira laptop cyangwa desktop
  • kugira internet connection: ubu byaroroshye hari za promotions z’ukwezi kwose ku mirongo y’itumanaho ikorera mu Rwanda kandi kugiciro kidakanganye kuko ayo nubundi wayata…

          Watangira ute kuranga?


Mbere ya byose ntutangira ugura cyangwa wishyura mu kuranga. Kubera ko hari inyigisho z’ubuntu zaguha aho guhera,ukeneye no kubanza kumva niba ubu buryo bwo kuranga  aribwo ushoboye koko!

Nkuko bisanzwe iyo ugiye mu kintu utamenyereye kandi wifuza kugikora neza ni byiza kubanza kubaza umuntu ugikora akaguha amakuru y’ibanze.

Icyo udakwiye kwibagirwa nuko habaho nibindi bya SCAMS, bishobora kukuyobya. Ariko kugirango utazagwa muri uwo mutego nakugira inama yo kwisunga iyo nkoresha kandi ngira inama n’abandi, kubera ibyiza nahaboneye nubu nkibona. Batanga amahugurwa yabyo neza kandi biroroshye utangira wiyandikisha na free membership account.

Ibindi bisigaye biri mumaboko yawe!

                   Watangirira hano ubu!

  Ni iyihe nzira nziza yo kuranga igicuruzwa /serivise?


 

Haba uburyo bwinshi ushobora kubikoramo .Ariko hari uburyo buba butanga umusaruro kurenza ubundi nko kwandika ugaragaza ko icyo gicuruzwa gihari “product review” no kwandika inkuru yerekana uko bikorwa”writing guides“.

Rero ubu buryo bwombi nibwiza  iyo ufite blog/website.

Icyo byombi nbisobanuro nuko utanga ubsobanuro kubagukurikira ubereka uko icyo gicuruzwa/serivise ikora,inyungu hamwe n’ibyiza n’ibibi biyishamikiyeho.

Ubu bucuruzi butera imbere cyane iyo bushingiye kubwizerwa abantu bakugiriye wowe mwanditsi, bisaba kuba umunyakuri mubyo ubabwira, kandi ukabaha amakuru abafasha.

 Mu ncamake tubonye kuranga  ko ari iki?

  • Ni uburyo bukoresha website aho uhembwa bitewe n’abaguzi wahuje n’umucuruzi bigasoza umuguzi aguze, ugafata ijanisha runaka ry’igiciro yishyuye
  • Twabonye ko hari uburyo bwinshi bwo kubona amafaranga
  • kandi twabonye ko ari uburyo bumaze gushinga imizi kandi budasaba amikoro ahambaye
  • amahirwe menshi yo kubona amafaranga arahari kuko hari ibicuruzwa byinshi
  • ntabwo bisaba gukora cyane ahubwo ingaruka nizo zikwereka ingano y’akazi kakozwe.

Add a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *