Uburyo bwo gushora Imari

 Ibintu biri guhinduka byihuse, umunota umwe gusa ,usigira amakuru abantu benshi.

Ubu nta muntu ukihererana inkuru mu kanya nkako guhumbya abantu barenga igihumbi mu gihe gito baba basangiye amakuru runaka. Isi dutuyeho iriho kubera amakuru yamenyekanye kuri yo, kubayituye,kubiyiriho ntabundi buryo butuma ikiremwamuntu gikomeza kuyobora isi atari amakuru.

Amakuru agize ubuzima bwacu, imibereho yacu tugenda tuyikura ku makuru twumva. Ibyerekezo bitandukanye bijyibwamo ni ukubera amakuru. Nta makuru ubuzima bwagenda kukigero kidashimishije.

Niba utari wumva neza icyo nshaka kuvuga reka dufate urugero, 

Kwa muganga, nyuma y’ibizamini byinshi bafashe kumurwayi muganga yemeje ko bagomba kumubaga(gukorerwa operation), yinjijwe mu iseta nkuko bahita. Wari wabona uko haba hameze hateguye kuburyo butandukanye nahandi! ariko icy’ingenzi n’ibyo bashyize kumurwayi, bacometse ibyuma utamenya ibyaribyo byose babishize kuri wa murwayi. Burya baba bashaka kugumana amakuru y’umubiri w’umurwayi mugihe umurwayi we atabasha kuyatanga.

Ushobora kumbwira ngo ibyo biratandukanye ariko na Business utubwira! Yego kandi ni Oya.

Koko rero urebye biratandukanye kuko biri muri domaine zitandukanye, ariko kurundi ruhande ni Yego, kuko ntakintu kihariye kuri iyi si gihari, umwihariko mvuga hano ntabwo ari uko giteye/kiremye oya… ahubwo ndavuga ukuntu gikora.

Ninako muri Business uyikora akeneye amakuru cyane. Kuba uri muri Business ntugire amakuru bimeze nko kuba uri mu ndege ariko utazi icyerekezo. Kugirango utangire business nabwo ukenera amakuru kuko urashaka ikintu cyakwereka ko bikunda.

Aya makuru nawe urayakeneye

Nyuma y’inyandiko nyinshi zigaragaza amakuru aba ari gucaracara hano mu mujyi wa Kigali ndetse no mugihugu muri rusange ajyana na Business. Kubabashize kubisoma navuze kuri Kwakoo market ikorana na Onyxcoin izatangira gukora kumugaragaro mu kwezi kwa munani 2019 ubu ababishaka bari kwigura imigabane bakaba abashoramari.

Uyu munsi nkufitiye indi Company imaze amezi make itangiye inaha mu Rwanda kuko yatangiye umwaka ushize, ubusanzwe ni company y’abahinde ikora ibikorwa by’ishoramari mungeri zitandukanye.

 Yazanye uburyo bushyashya bwo guhanahana bita “peer to peer transaction” bufite akarusho ko guhemba uwashoy’imari muri company yabo inyungu ya buri munsi mu gihe cy’amezi ane gusa. Ntabicishije amatsiko yitwa SUPERMARKETING ariko ubusanzwe izwi kuri iri zina  SUPERMARKETING GLOBAL NETWORK.

  • Iby’ingenzi ukwiye kubanza kumenya

  1.  Igishoro gito ni = $30
  2. Igishoro kinini =$30400
  3. Ubikuza iyo ugejeje nibura $50
  4. Kwishyurwa ni buri munsi (kuwa 1- kuwa5)
  5. Agaciro k’$1 kangana FRW1000 iyo ubikuza
  6. Buri gishoro kimara amezi ane angana n’iminsi 120
  • Ubwoko bw’Igishoro

  1. BRONZE
  2. SILVER
  3. GOLD
  4. PLATINUM
  5. DIAMOND
  6. DOUBLE DIAMOND
  7. SUPER DIAMOND
  8. AMBASSADOR
  9. SUPER AMBASSADOR
  10. BRAND AMBASSADOR
  • Uko umuntu ahembwa bitewe n’igishoro

 

  • Ubundi buryo bwo guhembwa

  1. Iyo uzanye umuntu ubona 10% y’igishoro yashoye, 
  2. Iri 10% urihabwa kuri buri wese uzanye iburyo n’ibumoso
  3. Iyo uzanye abantu 20 mu minsi irindwi uhabwa 2% y’umufuragiro(commission) y’amafaranga yose yinjiye muri company kumunsi Urugero niba company yinjije $10000, wahembwa umufuragiro wa 2% kuyo company yinjije angana $200 kumunsi. 
  4. Abantu 40 winjije mu minsi 10,uhabwa 3% y’umufuragiro kuyo company yinjije ku munsi
  5. Abantu 100 muminsi 15, ubona 4% y’umufuragiro kuyo company yinjije ku munsi.
  6. Mugihe cy’amezi ane igishoro cyawe kiba kimaze kwikuba inshuro eshatu.

Supermarketing Global network, iri gukorera mu Rwanda, wayisanga mu igorofa rya MIC (Muhima Investment Company) haruguru gato ya CHIC. Aba agents ba company baba bahari mu minsi y’akazi. 




Comments
  1. how can i create my account ?how can ibe sure that my account have security?
    if i have opened one account,am i allowed to open another account as my right or left side in case i don’t have someone to join me?what is total dollars will i gain in 120days,if mg share is 30dollars ?
    thanks

  2. Nonese iyi sms yakwirakwiye kuri whatsapps murayisobanuraho iki? Nkuko byatangajwe n’umuyobozi ushinzwe kugenzura ubukungu muri *RIB* mukiganiro *cy’umunsi ucyeye* kuri *City Radio*. Yasonuye ko ubucuruzi bwa Digital currency bukorwa mu buryo bwa *Pyramid* aho umuntu agenda ashamikiye kuri mugenzi we, ko butemewe mu Rwanda nkuko amategeko ya *Central Bank*(BNR) abivuga. Yakomeje avuga ngo” kuba umuntu yakwereka ubuzima gatozi bwatanzwe na *RDB* ntibivuze ko ari ukuri, kuko kubisaba bikorwa Online bityo akaba yarukoresha uburyo bunyuranyije nibyo yasabye.”
    Aha yararimo asobanura ikibazo cyabajijwe n’abaturage benshi ku bijyanye nibyo bita *Supermarketing*.
    Yakomeje avuga ko ku muntu uzi aho aba bantu bakorera yatanga amakuru ku mukozi wa RIB wese
    yabona!
    *Note*: kora share kuri mugenzi wawe batamwambura ibyo amaze kugeraho!

  3. Ndashaka ko Leta yabikurikirana noneho abantu bakagaruzwa ayabo niba leta ibona ko ishobora kubihagarika. Igituma leta ibaho nukugirango ikumire icyàhungabanya ubukungu ndetse byabaturage

  4. Tujye tubwizanya ukuri amafrw aravuna numuntu wese waba yarahemutse cg ateganya guhemuka ntabwo bizamusiga amahoro no kudusubiza ayacu biranga ubwo se koko ….njye nibaza uko umuntu azabaho bikanyobera hejuru yubushomeri hajeho no kwamburwa …

  5. Muraho neza?amakuru yanyu? Jye nitwa Bigirimana Jean de Dieu ndi umunyarwanda, none rero fite ikibazo giteye gitya mwatwijeje ubukire muri business yanyu dushoramo amafaranga yacu mutwizezako ibyo mukora mubifitiye ibyangombwa bya RDB byogukorera ku butaka bw’u rwanda,none nabasabaga ko mwasubiza amafaranga yanjye ndetse ninyungu zose narimaze kugezamo,nkuko ari mwebwe mwatwijeje amahirwe yogukira vuba.none mukaba mwarahagaritswe gukorera kubutaka bw’u rwanda.ubwo ndagira ngo mukore uko mushoboye kose mume amafaranga yanjye.ubwo rero mbaye mbashimiye mugihe nyitegereje ayo mafaranga. Sawa murakoze mugumye mugubwe neza.

    1. Yego muvandi, muraho neza!
      Twese twabonye biba, ntawari uzi uko bimeze, ibyo byangombwa byari bihari ahubwo babikoresheje bitandukanye, naho ubukire bwihuse bwo ntabwo, keretse wenda uvuze inyungu kuko gukira byo ni urundi rwego.
      Kubyerekeranye no gusubizwa cash ntabyo bakoze kuko baravuze ngo bazayashyira kuri blockchain,sinakurikiranye ngo numve uko byagenze, nabuze nuwampa amakuru ngo nyatangaze.Uko wabibonye nanjye nuko!Bibaye byiza wazagera inzego za leta zibishinzwe zikagufasha niba bishoboka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *