Ni iki gitera kunanirwa mu nzira yo kongera amikoro!

Ubushize, Arkad yasubijwe ikibazo yari yabajije Algamish. Ibyo ni iki byerekana? biratwereka ko nta kibazo kibaho umuntu yibaza kidafitiye igisubizo. Impamvu kiba cyaje muri we nuko haba hari n’igisubizo. Iri ni ihame kandi birazwi ko nta kintu kitagira imbusane iyo kiva kikagera. Iyo witegereje neza usanga byubatse mu buryo bubiri.

Muri make ni nk’impanga, nawe reba

  • kugenda # kugaruka
  • kubika #kubikuza
  • ukukire#ubukene
  • Gushora#guhomba
  • ubujiji#ubwenge
  • ibyiza#ibibi
  • gutsindwa#gutsinda

Icyo ngaragazaga nuko iyo ikibazo gihari haba hari n’igisubizo hafi aho. Dore uko mbona ibintu: iyi si tubaho ndatekereza ko itaremwe byose bihari nkuko umwana avuka muri iki gihe agakura agasanga iwabo bafite inzu,hari imihanda…

Ntabwo byagakwiye kuba ikibazo gufata urundi ruhande, ahubwo ni amahitamo aherekezwa no kumaramaza kubona uruhande umuntu yifuza arugeraho!

Ninko kwisanga iruhande rw’umugezi/ikiyaga/amazi menshi wifuza kujya hakurya. Ikiza muri wowe bwa mbere ni ukwibaza ngo ndagera hakurya y’amazi nte? Bitewe naho uri, wakoresha ubwato bufite moteur, wakoresha ubwo bagashya cyangwa se ubishoboye wakoga ukambuka.

 

Iyo hari ikibazo hatekerezwa nicyo bakora ngo babone impinduka, Arkad yari akennye ariko yifuza no kuba umukire. Urwo rugendo rwari rumeze gute?

Igice gikurikiye cyerekeranye n’imyitozo yakoze agerageza gushyira mu ngiro ibyo yamenye.

“Nakomeje gutekereza inshuro nyinshyi ibyo yambwiye numva harimo ukuri. Mpitamo kubigerageza. Uko nahembwaga, niko nafataga kimwe cyabyo nkashyira kuruhande. Igitangaje nubwo hari umugabane nashyiraga kuruhande ntabwo nigeze ngira inkehwe y’amikoro nkuko byari bimeze mbere.

Nubwo hageraga igihe nkumva nakora kura wa mugabane nabikiraga kubera ibintu byiza nabonaga abacuruzi bavanye ahandi biri kumafarasi nkoswa  n’unutima kubigura, ariko narifashe.

” Nyuma y’amezi cumi n’abiri Algamish yaragarutse nuko arambwira ati ,’muhungu wanjye waba warihembye umugabane ungana na kimwe cyacyumi ubyo winjije?’

Musubizanya ubwishongozi nti, “Yego databuja, narabikoze.’ Nawe aransubiza ati ” ni byiza, hanyuma se umugabane wabitse wawukoresheje iki?”

Ndamusubiza nti “nawuhaye Azmur, umubumbyi w’amatafari wambwiraga ko ajya agenda mu mahanga ya kure ko ashobora kuzanzaniramo ibintu bw’agaciro bidakunze kuboneka inaha. Hanyuma yagaruka tukabigurisha ku giciro cyo hejuru tukagabana inyungu.’

“Nuko arandeba arimyoza, ati ” ariko se kuki wizeye ubumenyi bw’umubumbyi w’amatafari kubintu bw’agaciro! Ese wajya k’ukora imigati ukamubaza ibijyanye n’inyenyeri? Oya kubwanjye wajya kumuntu uzi ko  afite ubumenyi ku nyenyeri,ubaye utekereza neza. Umugabane wawe uratakaye musore muto, igiti cy’ubukire bwawe ukiranduriye mu mizi. Ariko tera ikindi. Ongera ugerageze.

Ubutaha niwumva wifuza kumenya amakuru kubikoresho bw’agaciro uzajye kubabicuruza. Ni wumva ushaka kugira kibyo usobanukirwa kubworozi bw’intama uzegere umushumba wazo. Inama nikintu gitangwa nta kiguzi, ariko ujye witonda ukuremo ibigufitiye umumaro.” Nuko aragenda.

 

Ari wowe ukaba waragerageje kwibikira udufaranga,bikakugendera nkuko Arkad byagenze, mbwira wabyitwaramo gute? Ese iwacu bibaho,ni ngombwa  ko umuntu yagira umujyanama wihariye kubwerekeranye n’imari/amafaranga? Ni iyihe mpamvu Arkad yakomeje kubika umugabane we?

Igitekerezo cyawe ni ingenzi twandikire ahagenewe inyunganizi.

Birakomeje,

Add a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *