Welcome to our blog!

Akabando k'iminsi

Gacibwa kare

Menu

Kuranga

 

Kenshi ngenda mbisubiramo ko kenshi uko iterambere ry’ ikoranabuhanga riza ridusanga twisanga hari amagambo amenshi tutagirira ubusobanuro mu kinyarwanda. Ariko tuzajya tugenda tugerageza kubishyira mu mvugo yoroshye kugirango murusheho kugira igitekerezo nyamukuru kuri byo.

Uyu munsi turaganira kucyo bita Product review aribyo twakwita mu kinyarwanda “Kuranga”

Ese ubundi kuranga ni iki?

Kuranga ni ukwerekana ikintu ukakivuga ibikigize, uko giteye, ubwiza ,ububi, ingano, ukagaragaza ingaruka nziza cyangwa mbi umuntu yagira agifite ibyo bigakorwa kugirango utari ubizi abimenye hanyuma afate umwanzuro bwa nyuma y’icyo agiye gukora.

Mu kinyarwanda kuko cyera ababyeyi ari bo basabiraga abana babo abageni, ntabwo bajyaga gushaka umukobwa ibunaka wo kwa runaka badafite umuranga.  Uyu muranga yari afite inshingano yo kugenzura no kumenya neza imico n’imyitwarire y’umukobwa . Kumenya igihe abyukira, imirimo akunda gukora, uburere bwe, imibanire ye n’abandi n’ibindi. Hanyuma agatanga amakuru iwabo w’umuhungu uko abona umukobwa niba baramutse bamushatse yashobora urugo. Ngirango aha niho havuye umugani ngo “Uwabuze umuranga yaheze mwa nyina“.

Tugarutse kuri nsanganyamatsiko yacu, ngirango noneho birumvikana ko izingiro ry’iki gikorwa ari ugushyira ahagaragara amakuru agendanye n’igicuruzwa cyangwa serivise iyi niyi.

 

Kubera iki ari ngombwa?

Kuranga ntawakwirengagiza akamaro kabyo kuko twabibonye ko atari ikintu gishya kuko na cyera na kare byahozeho. Nyuma yo kubona inkehwe(ibura) y’amakuru kubintu dukoresha buri munsi, twasanze igihe kigeze ngo ibishoboka tubikorere urubuga rugari aho byakorohera umusomyi kugira amakuru afatika kubintu bitandukanye byaba akarusho akamenya nuko yabona icyo kintu bitamugoye dore ko dufite amahirwe y’ikoranabuhanga riri kudufasha mu ngeri zitandukanye.

Ibirangwa ni ibiki?

Bitewe nukuntu amakuru ari ingenzi mu buzima bwa buri munsi, ikintu cyose dukoresha cyangwa dukenera cyakabaye kigaragarizwa amakuru yerekeranye nacyo. Ariko kugirango byoroshye kumva twabishyira munzego ebyiri z’ingenzi nazo zikaba zifite ibyiciro bitandukanye; ibicuruzwa na serivise.

Mu bicuruzwa harimo ibikoresho by’ikoranabuhanga, imyambaro,..

Muri serivise, uko wakora urubugabitekerezo rwawe(blog) n’ibindi.

Hanyuma,

Rero uko muzarushaho kutwereka ko mwifuza kumenya niko natwe tuzarushako kubashakira amakuru agendanye nibyo mwifuza. Wowe uri gusoma uri umufatanyabikorwa ninayo mpamvu tugusaba ko nibura utagenda udatanze igitekerezo cyawe cy’uko ubona twarushaho kunoza iyi mikorere. Turabizeza ubufatanye n’imikoranire ibereye buri wese.

Bwira n'abandi iyi nkuru

Ko gutunga website bidasaba kuba IT tech

nonaha