Mu nyandiko iheruka navugaga icyo wakora mu gihe ikofi yawe ntakirimo. Nyuma yo kubona ko ari ikintu rusange buri wese ahura nacyo rimwe cyangwa kenshi mubuzima nagerageje kwegeranya amakuru y’icyo umuntu ashobora gukora. Igihe nashakishaga nifashishije ibitabo. Mubyukuri umuntu asoma byinshi ariko akagira icyo yumva gishobora gusubiza icyo yibazaga.

Nanjye naje kugera kugitabo numva kirasubiza ibyo nibazaga. Icyo naje gusobanukirwa muri izo nyandiko nuko ibihe byose ari bimwe, igihinduka gusa n’abantu bo muri ibyo bihe. Inzira banyuze kugirango bagere aho bashaka, ninayo nzira nubu umuntu yakoresha ngo agere kumibereho ashaka.

                                                                                                    umucyo

              Ntabwo byaje gusa hari ukuri bamenye,

              babonye urumuri bishimira kurukurikira.

Muri iyi nyandiko turarebera hamwe ikiganiro cy’abantu bagiranye mu gihe bari bafite ikibazo cy’amikoro adahagije nkuko bimeze muri iki gihe. Tuzasoza turebera hamwe icyo bakoze ngo imibereho ihinduke!

Ndagusaba ngo ntihazagire igice nakimwe kigucika kuri iyi nkuru.

Abantu bavugwa muri iyi nkuru

Bansir: yapakiraga imizigo kumafarasi yari afite inshuti bita;

Kobbi: we yacurangaga inanga, yakoraga umuziki.

Arkad: *mbere yari umwanditsi yandikira bantu kubisate by’ibumba

*nyuma aza kuba umuherwe uzwi mumujyi wose

Nomasir: umuhungu wa Arkad

Algamish: yagurizaga abantu shekel (amafaranga) niba ariko nayita

Aho inkuru yabereye

Abashakashatsi berekanye ko uyu mujyi wabayeho mumyaka 8000 mbere ya Yesu/Yezu nkuko tubizi ko ingengabihe dukoresha ariho ihera ibara,ukaba wari utuwe nabo bitaga Sumerites. Babuloni yari umujyi w’icyo gihe wari utuwe cyane, ukorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi butandukanye. Wari umujyi w’ubukire ,zahabu n’ibindi bintu by’agaciro nibyo byawurangaga. Wabagamo ingeri nyinshi z’abantu nkuko biri nuyu munsi mu mijyi yacu aho usanga abakire cyane ndetse n’abakene. Wari umujyi wari kunkengero z’uruzi rwa Efurata(Euphrates river), ahantu hashashe neza mu kibaya kigizwe n’ubutayu.

Nubwo cyari ikibaya cy’ubutayu abantu baho barahingaga kandi bakeza kuko bari bazi ubuhanga bwo kuhira imyaka yabo ubutaka bwaho bwararumbukaga. Ariko nubwo uwo mujyi wabayeho igihe kirekire ntabwo ukiriho umunsi wa none. Icyakomeje gutuma uyu mujyi nanubu uri mumateka byatewe n’abayoraga icyo gihe bari bazwiho ubwenge, bagiraga ibikorwa by’ubucuruzi bikomeye hakarangwa kandi n’inzego zihamye z’ubutabera.

Ikindi amateka yanditse agaragaza kuri uyu mujyi, nuko ari ho hambere habaye abanyamibare, abahanga muby’ubumenyi bw’inyenyeri n’indi mibumbe mito igaragara mu kirere, abahanga mubyerekeranye n’ubukungu/imari ndetse bakaba abantu bambere bari bafite ururimi rwanditswe. N’ibindi n’ibindi.

Uko ikiganiro cyatangiye!

Bansir yari yacitse intege, mu gihe yari avuye aho yakoreraga aho yakundaga kwicara impande y’ibyo yakoraga. Umugore we yari ahagaze mumuryango ariko indoro ye yari ifite icyo iri kubwira Bansir kuko ububiko bw’ibyo kurya bwari burimo ubusa, kandi ubwo ibyo yakoraga byari bitararangira arimo atunganya imizigo y’umukiriya we w’umukire ngo ayimushyikirize.

Nubwo agaragara nk’umugabo w’ibigango kandi utinyitse Bansir, imitekerereze mike yatumaga ahorana ikibazo atarafitiye igisubizo. Mu bushyuhe bwinshi n’izuba ritwika ryo mukibaya naryo ntabwo ryari rimworoheye. Mu gihe yari yicaye aho yiyumvira iby’ibibazo bye, ninako kurundi ruhande ubuzima bwari bukomeje abantu batandukanye banyuranamo.Akiri aho yaje kumva akajwi k’imirya y’inanga ahagaruka ajya kureba.

Yarebye hirya no hino araranganya amaso abona isura yuzuje inseko; disi yari inshuti ye magara Kobbi, niwe wari uri gukora mumirya y’inanga. Kobbi yarahagurutse aramusuhuza mundamukanyo yabo. Kobbi aterura ikiganiro ati” mubigaragara ndabona warahiriwe wowe udakeneye gukora. Nejejwe no kukubona umeze neza” Ikirenze haricyo nanjye nifuza ko wamfasha. Ndagusabye rwose ndabizi ko uba uhuze iyo uri hariya ukorera,ungurize shekel ebyiri ndaza kuyagusubiza nyuma y’ikirori kiri bube iri joro.Ntugire impungenge rwose ndayagusubiza.”

Bansir yamusubizanyije agahinda agira ati” Iyo mba mfite izo shekel ebyiri  ntabwo nabura kuziha inshuti yanjye, niyo byaba ari ubutunzi bwanjye bwose nabuguha”

“Ngo….” Kobbi ariyamira cyane. Nta na shekel nimwe ufite mu ikofi, warangiza ugahagarara kurukuta nk’igishushanyo! Kubera iki utasoze umuzigo w’abandi? Imbaraga zawe zose zijyahe? Ese hari ikindi kibazo kikubangamiye? Ese imana zaba zakugabyeho akaga?

Bensir ati ” Birashoboka ko ari uko bimeze”. Byatangiye ari inzozi mbona ndi umugabo wuje ubushobozi. Muruhago rwanjye harimo ikofi igaragara, iremereyemo ibiceri. Harimo shekels izo nahaga abantu bose bansabye, harimo ifeza zo naguriragamo umugore wanjye imyenda y’igiciro, yewe nari mfitemo n’ibisate bya zahabubyampaga kumva ntekanye ejo hazaza. Ntanubwo nagiraga ubwoba bwo gukoresha imiringa. Icyo gihe nari nuje umunezero!

Nshuti yanjye ntabwo uzi ukuntu umugore wanjye mumaso he harabagiranaga ibyishimo! Yari ameze neza nko muminsi ye yambere tugishakana!

“Mbega inzozi zari nziza,” kobbi yongeraho, ati ariko, kubera iki izo nzozi nziza zaguhinduye igishushanyo kurukuta?”

“Kubera iki koko! Impamvu nuko iyo nabyukaga nkibuka ko ikofi yanjye nta kintu kirimo, umwuka wo kwigomeka waransabiranyaga. Ariko reka ibyo tubiganireho nkuko abasare byajya bavuga ngo ” reka tujye mubwato bumwe turi babiri. Tukiri abana twajyanaga kwiga ubwenge turi hamwe kumutambyi. Tumaze kuba abantu bakuru twakomeje kuba inshuti ntunsige. Twarakoze ndetse n’amasaha y’ikirenga, twarinejeje dukoresha umutungo wacu uko dushaka.

Twagize amikoro, twakoreye ibiceri byinshi muri iyo myaka yashije ariko kugirango twumve ibyo byishimo by’ubukire,biradusaba kubigira nk’inzozi. Ese turi inyamaswa zitagira ubwenge? Turi mumujyi ukizekw’isi. Abagenzi batubwira ko ntahandi babonye umujyi ukize nkuwacu, aho ubukire bugaragara hose ariko twebwe ntacyo dufite. Nyuma y’igihe kinini dukora cyane twiyuha akuya, wowe nshuti yanjye ntacyo ufite. Nanjye ndibwira ngo ‘ Ese ubu nakabaye nkubwira ngo mpa shekel ebyiri ndaza kuzikwishyura uyu mugoroba nyuma y’ibirori?”

Noneho rero,ni iki nagusubije? navuze “ngiyi ikofi yanjye,iruzuye reka nyaguhe?’ Oya ndemera ko ikofi yanjye ntakintu irimo irahorose. Nonese ikibazo ni ikihe? Kubera iki tudafite imiringa n’izahabu nyinshi zihagije zo kugura ibyo kurya n’imyambaro?

Kubera iki twe bitagenda? ndacyakubaza, kubera iki twe tutagira umugabane kubintu byiza kandi byuzuye nkabandi bose bafite zahabu zo kwigurira ibyo bashaka?”

Kobbi aramusubiza ati ” Iyaba nari nzi igisubizo!” ywe nanjye ntacyo nkurushije. Ibyo nakoreye mbivanye mu kgucuranga inanga byagiye byiruka. Mpora mpangana nuko umuryango wanjye uticwa n’inzara gusa.

Muri ako kanya bumva inzogera ziri kuvuga bamenya ko ari abakire baba bari kunyuraho bafite abantu babagargiye impande zabo.

Bansir ati ” mbagiriye impuhwe” nubwo turi muri iyi mibereho ariko dufite umudendenzo. Aha bari bari kuvuga ukuntu abantu bagaragira abakire bakabagira abacakara babo.

Kobbi aramusubiza ati” Ibyo uvuze ni ukuri” Nubwo igitekerezo cyaba kibi. Twe ntabwo twifuza kubaho ubuzima bw’ubucakara imyaka igahita n’indi igataha. Ugakora, ugakora, utagera iyo ujya!”

Kobbi aramusaba ati “iyaba twari tumenye uko abandi babona zahabu tugakora nkuko bakora.”

“Birashoboka ko hari ibanga dukwiye kwigira kuri abo bamenye mbere”

Kobbi amuha igitekerezo ati ” uyu munsi inshuti yacu ya kera Arkad yanyuzeho, yari kw’ifarasi itatse izahabu. Kandi abantu bose babonye ko yazamuye ukuboko kwe ansuhuza njye Kobbi umucuranzi w’inanga”

Bansir aramusubiza ati” Yibwirako noneho ari we muherwe muri Babuloni yosee”

Kobbi ati”Ni umuherwe!  Maze bavuga ko umwami ajya iwe iyo yifuza zahabu, ni umuherwe.” Bansir amuca mu ijambo ati ‘ iyaba nari kuzahura nawemu mwijima nko mukajoro nkabata kuri iyo kofi ye ibyibushye”

Kobbi aramucyaha “ibyo ntacyo bivuze, ubutunzi bw’umuntu ntabwo buba mu ikofi yitwaje. Ikofi ibyibushye ishiramo vuba,iyo hatabonetse zahabu zo kongera kuyuzuza nanone. Arkad afite ibimwinjiriza bihora byuzuza ikofi ye,hatitawe uko yakoresha  umutungo we”

Bansir ati “Ibimwinjiriza! Ahubwo icyo kintu. Nanjye ndifuza kugira ibinyinjiriza ,naba negamye kurukuta cyangwa nagiye kurugendo rwa kure. Arkad ashobora kuba azi uko umuntu yiremera amikoro. Ese uratekereza ko ari ikintu ashobora gusobanurira umuntu nkanjye wumva ufite imyumvire yo hasi?”

Kobbi aramusubiza “Birashoboka rwose kuko ubwo bumenyi yabwigishije umuhungu we Nomasir. Yagiye i Neneve agakirirayo adafashijwe na se,ubu nawe ari mubaherwe muri uwo mujyi?”  Kobbi unzaniye igitekerezo cy’imboneka rimwe”

Umucyo wahise uvira mumaso ha Bansir.  Bansir yongeraho ati” Nta kiguzi bisaba kugisha inama y’ubwenge inshuti nziza nka Arkad kandi nubundi niko ateye. Ntitwite ko ikofi zacu zirimo ubusa nk’icyare cya kagoma yataye mumyaka ishize.Ibyo rwose ntibitugire imbohe. Turambiwe no kutagira ifeza cyangwa zahabu kandi turi hagati aho ibintu byuzuye. Turifuza kuba abagabo bafite amikoro.”

Ngwino tugende kureba Arkad tumubaze uko natwe twatangira kurema ibitwinjiriza kumutungo.”

Mbega ikiganiro kiryoshye! Ese hari icyo wungutsemo? Hari ibyo se ubona aba bagabo basangiye nabenshi muri iki gihe? hari icyo twabigiraho se?Hari umwanzuro wumva wafata aka kanya?

Rwose ntugende utatubwiye uko wabyumvise ,wandika ahagenewe inyunganizi.

Birakomeza…




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *