Iyo ubaye affiliate marketer ubona aafaranga

Amatsiko, ndavuga “kugira amatsiko”.

Intwaro idufasha kugira ibyo tugeraho. Waba warigeze kugerageza ikintu utabanje kwibaza uko gikora cyangwa uko giteye?Ubu ni ubushobozi twashizwemo na Rurema, ikaba nimwe mu mpamvu nkeka ko umuntu ariho umunsi wa none. Iyo uteze amatwi ibitangazamakuru binyuranye ntubura kumvamo abantu bagize ibyo bakora bishimishije. Mu busobanuro abantu bakunze kumva kuba umuntu yarabashije kubikora ni umwete,umurava kudacika intege, kugira intego… ariko ntibajya baha agaciro “amatsiko” kandi ariho byose bitangirira.

None se wowe ufite cyangwa ugira amatsiko y’iki? Ni iki ushaka kumenya? Niba gihari ufite amatsiko! Kubera ko ikoranabuhanga risa naho ari rishya muri ibi bihugu byacu biri munzira yo gutera imbere hari byinshi abantu batumva iyo bigeze kw’ikoranabuhanga nuko ryabyazwa umusaruro.

Ushobora kuba wibaza bimwe mu bibazo bikurikira;

Ese gufunguza website hari inyungu ibirimo? Umuntu yungukira he iyo atunze iyo website? Ese birashoboka ko umuntu yabikora nk’akazi ka buri munsi umuntu yakwishingikirizaho? Ubucuruzi bwo kuri internet  bukorwa bute? Muri make inyungu  ni iyihe?

Niba ufite urusobe cyangwa kimwe mu bibazo tubonye n’ibindi bitanditse aho, iyi nkuru igufitiye ubusobanuro burambuye. Nakubwiye ko byose bigira aho bihera, “amatsiko” reka ngusobanurire neza aho ibyo byose biva n’impamvu yabyo.

Amatsiko nyirizina ni icyifuzo cyo gushaka kwiga, gusobanukirwa ibintu bishyashya no kumenya uko bikora.

Amatsiko yigaragaza mu buryo bwinshi; ushobora kugira amatsiko yo gusoma inkuru z’ibihuha,kureba ibiganiro bitandukanye kuri TVs,kumenya bantu nuko babayeho.

Nanone amatsiko yigaragaza iyo iyo umuntu ashaka kongera ubumenyi muri science,ubumenyi b’ikirere,n’ibindi

Amatsiko ni icyo umutima ugaragaza ushaka kwiga,kugira ibimenyetso bifatika kukintu iki niki,kumenya amakuru.Ibyo rero bitera ibitekerezo kwaguka no gufungukira mu gusobanukirwa indi mibereho n’izindi ngeri nyinshi z’imibereho ya buri munsi.

Abantu bagira amatsiko barangwa no kubaza ibibazo,gusoma no gushakashaka, bashishikazwa no kumenya amakuru n’ibindi bibera aho batagera, imbogamizi ubwazo si ikibazo kuri bo, ahubwo zibabera indi nzira yo kureba kure. Uretse kuba amatsiko yagushora mu bintu bitari byo, amatsiko yakuyobora kwiga no kugira ubumenyi bigasoza uri inzobe mu kintu runaka.

Amatsiko nicyo udakwiye kubura mubuzima bwawe kuko benshi babikurikiye bavuyemo abanditsi beza,abashakashatsi, abashoramari…

Rero ukeneye kugira amatsiko kugirango ugire ibyo ugeraho. Hari ibyo ukeneye kumenya,kwiga no gusobanukirwa biruseho, uyu munsi ndakwereka inyungu zigaragara iyo utangiye gukora online business, ariko ndavuga ku gace gato kuri affiliate marketing wabonera mu kwinjira cyangwa gukorana na WEALTHY AFFILIATE.

Kenshi abantu bashigukira umubare w’abafaranga ,ariko bakirengagiza ko kubona amafaranga ubanza kwiremamo uwo muntu uzakorera amafaranga. Nicyo cyiza cya wealthy affiliate irabanza ikarema muri wowe uwo wifuza kuba hanyuma amafaranga akaza agukurikiye! Iri niryo banga utazabona ahandi.

Akarusho nuko wiga unakora ikindi kintu kibura mu myigishirize y’iki gihe. Muri ibyo byose dore uko wahembwa mu gihe ubaye affiliate marketer/online marketer ukorana na Wealthy affliate yonyine!

Referrals per day

Nk’umuranga muri Niche runaka,inshingano yawe ya mbere ni ukurangira abandi ngo nabo bagerweho na services/igicuruzwa runaka, uko byagenda kose kugira ibyo wandikaho ni ingenzi. Ibyo wandikaho uba utanga amakuru,uyobora abantu ku gicuruzwa cyangwa service, uba uri umuhuza hagati y’umuguzi n’ufite icyo gicuruzwa. Kuko umuguzi akeneye amakuru afatika uko icyo ashaka gikora, ugurisha nawe akeneye uwo agiha.

Muri Wealthy Affiliate bigaragazwa nuko uwo warangiye yihaye  intego z’uko yifuza gukora.

Premium sign up 

Wealthy Affilate itanga amahugurwa mu gihe cy’iminsi 7 yose kubuntu ugerageza ibintu kugirango ubone neza icyo ushobora kujyamo kuko hari uburyo bwinshi bwo gukora kuri internet mukintu runaka, ariho umuntu akura umwihariko we (niche). Muri iki gihe cy’igerageza umuntu yishyura $19 kugirango arebe niba koko ubucuruzi bwe bushoboka mu gihe cy’ukwezi.

Bigaragazwa nuko yishyuye $19.

Average membership

Nkuko bizwi mubucuruzi,umuntu ntabwo aza rimwe ngo ahite akubera umukiriya w’imena bisaba igihe kugirango wa muntu uje akugana abashe kuba umukiriya w’imena, arabanza akaza akitegereza, akareba ibyo ufite, nyuma akagura kugirango agenzure,iyo yanyuzwe akomeza kukugana.

Muri WA,uwo winjije ashobora kwishyura ukwezi 1,amezi 6, cyangwa akishyura umwaka wose (amezi 12)

mu buryo bwumvikana,ukwezi kubanza(1)

niba urangiye umuntu 1ku minsi  WA,

uyu muntu akaba abasha kwishyura $19 y’ukwezi kubanza,

mu gihe cy’ukwezi.

Wowe wamuzanye winjiza $8 uko kwezi.

                                                                     uburyo bwa (2)

wa muntu akomeje kwiga no gukora ubucuruzi kuri internet,

akeneye gusobanukirwa birenze, kugirango bimworohere,

ahisemo kwishyura amezi 6.

Buri kwezi uzajya winjiza $125  


uburyo bwa 3
                                                                                       

  amezi 12Nyuma yo kumenya neza no kubona ko byose bishoboka wa muntu yarakomeje,

yihaye intego y’igihe kirekire ko hari icyo  agomba kuba agezeho.

Ahisemo kwishyura umwaka wose ni ukuvuga amezi 12.

Buri kwezi uzajya winjiza $266

                   

Mu gihe barenze umwe se umuntu yahembwa agana iki?

amezi aneTuvuge urangiye abantu 5 kuba muri Wealthy Affiliate,

hanyuma bake muri bo babashije gusobanukirwa, bakomeje amasomo ariko bishyura ku kwezi,

mu gihe cy’amezi ane,

 

buri kwezi uzinjiza $314

 

Ahasigaye icyo nakubwira nuko amahirwe y‘imibereho myiza ahari kuri buri wese, ariko bisaba umuhate, kuko nta mwana uvuka ngo ahite yuzura ingobyi, byose bisaba kwihangana no kumenya icyo ushaka,bisaba kubanza kugira ibyo wigomwa kugirango ugire icyo ugeraho.

Wadusigira inyunganizi,igitekerezo uko ubyumva.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *