Ibyiza n’impungenge kubakoresha Green Tea

Kenshi najyaga nibaza, impamvu mbona abo twita abazungu , iyo yicaye ahantu aba ari kumwe n’agatasi k’icyayi! Nubwo buri gihe biterwa n’umuco cyangwa imiterere y’ahantu ariko bijyana n’ubumenyi umuntu aba afite ku kamaro k’amafunguro afata n’igihe ayakenereye.

Kubera iki? Muri biriya bihugu mu gihe cy’ubukonje bakenera ibintu bishushye ninaha nubwo hadakonja ariko gake twumva mw’itumba umuntu ajya yifashisha akantu gashyushye iyo hari akabeho.

Ibirenze kuribyo rero hari ukumenya amakuru y’icyo uri gufata kubuzima bwawe. Igihe tugezemo n’icyo gusobanukirwa, nta mpamvu umuntu yo gufata ibyo abonye nta gahunda.

Niba byajyaga bikubaho ko ufata ibyo ukunda gusa ni ngombwa ngo uzajye unongeraho kwibuka gufata ibyo umubiri wawe ukeneye bitewe n’igihe urimo. Ibi bizagutera kongera umusaruro mu byo ukora.

Tugiye kurebera hamwe ikiribwa/ikinyobwa gikoreshwa nabatari bake hano mu Rwanda.

 

No mu Rwanda irahari,600 Fr gusa

Iyo umuntu avuze THE VERT/GREEN TEA ishusho imuza mu bitekerezo ni Nyamirambo.

Kubera iki Nyamirambo? Ni quartier yihariye itandukanye n’utundi duce two mu gihugu bitewe n’abahaba n’imigenzereze yabo, aha ndashaka kuvuga icyo bakunda.

Byaba bidasanzwe unyuze kuri Mirongo ine cyangwa mu Biryogo ntubone abantu bicaye bari kuganira bakikije ameza buri wese afite agatase k’icyayi!  Nahandi birashoboka ariko ni gace cyane,uyu ni umwihariko wa Nyamirambo.

Muri iyi nkuru turibanda kuri Green tea/thé vert

  • Inyungu k’ubuzima bwacu & Kureba zimwe mu ntungamubiri zirimo
  • Ingaruka mbi
  • Igiciro naho wayisanga

Green tea ubundi ifite inkomoko mu buhinde no mu bushinwa,ikaba inyobwa cyane kubera inyungu ifitiye ubuzima guhera mu binyejana bishize kw’isi yose, ariko muri iyi minsi ikaba igezweho mu bice by’America  n’uburayi, ninaha mu Rwanda.

Byagaragaye ko icyayi kinyobwa n’umubare munini w’abantu kw’si nzima nyuma y’amazi, 78 kw’ijana mu cyayi kinyobwa ni black kandi 20 kw’ijana gusa ni green.

Green tea ikorwa mu mababi akaba ari nayo idahindurwa cyane mu nganda ugereranije n’andi moko y’ibyayi.

Ibyingenzi kuri Green Tea

-Green tea yakoreshwaga mu buvuzi gakondo bw’abahinde n’abashimwa

-Green Tea ifasha kwirinda indwara zimwe harimo na cancer

-Ubushakashatsi buracyakomeje ngo harebwe icyo imariye ubuzima

Ibyiza bya Green Tea k’ubuzima

  1. Nkuko tubibonye abanshinwa n’abahinde bayifashishaga mu buvuzi gakondo bwabo mu gihe babaye gutakaza amaraso (bleeding/hemorragie) no gukiza ibikomere, Igiciro 600 fr gusa
  2. Ifasha cyane mu igogorwa ry’ibiryo (digestion)
  3. Ifasha kubungabunga umutima n’ubuzima bwo mu mutwe(mental health),
  4. Ifasha umubiri gushyira kumurongo igipimo cy’ubushyuhe nkenerwa
  5. Ubushakashatsi bwa vuba bwerekana ko ifasha cyane kugabanya ibiro
  6. Ni nziza kubantu bagira ibibazo by’umwijima
  7. Ni nziza kandi kubwoko 2 bwa diabetes; igihe igipimo cy’isukari cyazamutse, n’igihe habahyeho irekurwa rya Insulin

Mu gukingira no kwirinda indwara ya cancer


US National Cancer Institute yerekanye ko Green tea yifitemo polyphenols zifite uruhare

mu kugabanya gukura kw’uburibwe ndetse no kurinda ingaruka ziterwa na ultraviolet UVB radiation.

Muri ubwo bushakashatsi bwerekanye ko ahantu bafata green tea cyane,abantu baho bibagiraho ingaruka nziza mu kwirinda ubu bwoko bwa cancer; cancer y’amabere,cancer y’imiyoborantanga,cancer y’umuhogo, cancer ya prostate, cancer y’uruhu, cancer y’igifu…

Bemeje ko igipimo kiri hejuru cya polyphenols kiba muri green tea zifasha kwica no guhagarika  uturemangingo twa cancer.

Green tea mu kugabanya ingaruka z’indwara ya stroke


Gufata/kunywa green tea cyangwa ikawa kenshi bigabanya ingaruka z’iyi ndwara ni mubushakashatsi bwakozwe na Journal of America Heart Association ku ndwara ya stroke.

Uwayoboye ubwo bushakashatsi Dr. Yoshihiro Kokubo yavuze ko nubwo ari ku mubare muke ariko bifite icyo bigabanya kungaruka ziterwa na stroke mu gihe umuntu abigize akamenyero nibura gufata agakombe kamwe buri munsi.

Green tea mu gufasha igice cy’ubwonko kibika amakuru(memory)


Ibyavuye mu bushakashatsi, bigatangazwa n’ikinyamakuru cya Pschopharmacology, kigira inama abantu ko gufata green tea ko bigwa neza igice cy’imitekerereze y’umuntu cyane cyane ibijyanye no kubika amakuru, babitanzemo igitekerezo ko yakongerwa mu miti bahaga abantu bagaragaza ibibazo byo mu mutwe cyane ku ndwara ya dementia.

Amoko ushobora kubonamo Green tea

  • Iboneka mu macupa yongewemo isukari cyangwa se izindi nyongera buryohe zitandukanye
  • wayisanga muri dupaki  (tea bags)
  • wayibona iseye ari ifu
  • Ishobora kandi kuboneka ari inyongeramirire(suppliments) zigurishwa nk’ibinini

Ingaruka mbi zishobora guterwa no gufata Green tea/ thé vert

Nubwo atari byinshi ku ngaruka zizanywa no gufata green tea mu bitangazwa, ariko ntihabura kuvuga ko bifite icyo bitera kubantu bakurikira;

1. Kubantu umubiri wabo utihanganira caffeine nyinshi, iyo bafashe green tea ishonora kubatera kudasinzira,iseseme,ibibazo by’igifu,kwiheba, kugira ubwoba n’andi marangamutima anyuranye.

2. Abafata imiti ya Anticoagulant(blood thinners), abo bakwiye gufata green bashishoje kuko muri yo harimo vitamin K. Byaba byiza banayihoreye.

3. Kubasanzwe bafata indi miti(stimulants),green tea yongera umuvuduko w’amaraso

Byumwihariko Green tea ntabwo yemewe ku bagore batwite, abonsa,abasanganywe ibibazo by’umutima, umuvuduko ukabije w’amaraso,abarwayi b’impyiko,abarwayi b’igifu, abagaragaza ikibazo cy’agahinda gakabije n’ibindi bibishamikiyeho.

Aho wayisanga,

Mushobora kwigurira Green Tea byumwihariko online hano mu Rwanda kandi ku giciro cyiza.

Rwanda Tea Packers Ltd ibafitiye ubwoko butandukanye bw’ibyayi byagufasha kugubwa neza igihe cyose.

Hari ikindi gicuruzwa wumva twabashakira amakuru yerekeranye nacyo? Mutwandikire mukoresheje ahagenewe kujya inyunganizi. Tunezezwa no kubagezaho amakuru y’ibyo mushaka.

Add a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *