ibyibanze kugirango ugere kuntego

 

Cyera mu ishuli batwigishije ibice bigize umuntu,twari twarabihinduye nk’indirimo iyo mwalimu yabitubazaga. Yabazaga ati “umuntu agizwe n’ibice bingahe ? Tugasubiza ngo ” ni bitatu; umutwe,igihimba, amaboko n’amaguru”. Nyuma y’imyaka itari mike nubu ndacyabyibuka.

Buriya ikintu umuntu abayemo kenshi kugirango kimuvemo biragora, ishusho yo iguma mu muntu mpaka. Niyo mpamvu buri gihe impinduka ziruhanya kumenyera nta kindi kiba kibitera ahubwo nicyo bisaba ngo umubiri umenyere ibintu bishya.

Uko niko bibera benshi ikibazo kuva muri system yo gusaba akazi ngo binjire mu wundi murongo mushya wo gutekereza no guhanga ibishya .

Zimwe mu mpamvu z’imbere mu muntu zituma abantu badahanga imirimo

  1. Kutareba kure
  2. Gutinya kwirengera ingaruka
  3. Kwanga gutangirira ku ntambwe yo hasi
  4. Kwirengagiza ikibazo cyagaragaye
  5. Kwifuza inyungu zihuse

Mu nkuru urahitamo iki gusaba no guhanga umurimo, byari uburyo bwo kongera gutekereza impande 2 zikuri imbere, ukaba wakora amahitamo ukiyemeza, gukora icyo bigusaba cyose kugirango ugere kuntego wakwiha, hagati yo gusaba akazi cyangwa gutekereza ikindi kintu wakora.

Munyandiko zigiye gukurikira tuzibanda ku makuru yose ashoboka yagufasha gukora ubucuruzi bwawe kuri internet binyuze kuri uru rubuga ukundi.com na youtube channel yacu kubyerekeranye n’amashusho niba wafashe umwanzuro.

Tudatinze inkuri ukurikira irakumara amatsiko uko wakwitwara mu gihe ushaka gukora ubucuruzi bubyara inyungu kuri internet.

Birashoboka rwose ko wabona amafaranga binyuze kuri internet nubundi usanzwe ukoresha , icyo bisaba ni uguhindura uko wabibonaga, ukongeraho ijambo “inyungu

Ikibazo ni iki:  Ni gute nakoresha internet ikanzanira inyungu?

Dore ibintu 6 by’ingenzi waheraho utekereza kucyo wakora;

  1. Tangira wibanda kucyo ukunda

Kubera iki umuntu atangirira kucyo akunda ? Ikintu ukunda nicyo wumva wahorana iteka,uharanira kuba utagitakaza. Iyo bigeze mu bucuruzi kuko haba harimo ibintu byinshi bishobora kuguca intege, gukora icyo ukunda bituma ukomeza guharanira kukigeraho.

2. Kugira gahunda y’imikorere (Plan)

Kugira gahunda bifasha kumenya gushyira ku murongo ibibanza, akaba ari byo umuntu akora mbere. Kugira gahunda byerekana ko ikintu cyabanje gutekerezwaho , bityo bikaba byoroshye no kuba wamenya icyizabivamo. Nk’umucuruzi rero buri gikorwa kigomba kuba cyatekerejweho mbere. Bifasha kandi no kwikorera isuzuma mu gihe utageze kubyo wifuzaga ukaba wahindura bitewe nuko wakoze.

Iyi ngingo irakomeye kandi ubuzima bw’ubucuruzi bushingiyeho, umunsi k’uwundi wiga gukora ikiri ku rutonde, ntabwo ubyuka mu gitondo ngo harya uyu munsi ndakora iki? Ikikuyobora ni ishusho y’ibyo watekereje mbere.

Bikurinda guhuzagurika, kuko hari amakuru menshi impande n’impande kandi yose utari bufatire icyarimwe, rero ni byiza kuba uzi icyo ushaka n’igihe ugishakiramo.

3. Uko wakira abakugana , gutunganya neza Home page yawe

Uko website yawe imeze,igaragara ku muntu uyisuye, page yabanjirijeho imuha isura nyayo y’uwo uri we. Iyo yakiriwe neza muraganira, bikaba byava mu gusura gusa bigatangira kufata indi ntera, bitewe nuko yabonye ibyo akeneye cyangwa umwihariko wuko yakiriwe.

Mu ngo iwacu,iyo umuntu agusuye, umusuhuza unezerewe, ukamubwira uti ikaze iwacu, ukamuganiriza mu gihe ataramenyera. Mu bucuruzi nuko bimeze, umubaza ikimugenza nyuma yamenyereye atakireba hirya no hino , yatuje.

Icyihutirwa: Gukora static page nziza ibasha kuresha abasura urubuga rwawe.

4. Kwandika CONTENT ifite amakuru afasha abakugana

Content ninyandiko ikubiyemo amagambo wifuza kugeza kubagukurikiye wifashishije uburyo bw’inyandiko.

Content iza mu bya mbere by’ibanze bigize website yawe kuko uko urushyaho gutanga amakuru nyayo niko n’abantu barushaho kukwiyumvamo. Bigaragarira mungano yuko bagusura ku munsi. Kugirango ubucuruzi bwawe butere imbere ukeneye kugira imyandikire yihariye bijyanye n’ibyo ucuruza cyangwa ukora.

Witinya: Gukora content ,ni ubumenyi wiga mu gihe uri kubikora.

5. Kwifashisha amashusho (images)

Mu gihe cya internet, ishusho riza ku mwanya wa mbere mu gukurura abakugana. Ni byiza gukoresha no gutoranya amashusho ajyanye nibyo wandikaho kandi abasha gutuma n’uwihitira agira amatsiko yo kureba iwawe.

Ubufasha: kuri internet habaho ahantu henshi wakura mafoto y’ubuntu wakwifashisha mu kazi kawe ka buri munsi nka :unsplash,gratisography,pixabay,stockvault..

6. Imitekerereze yawe (mindset)

Ibitekerezo burya nibyo bituma dutsinda cyangwa dutsindwa! Niba ari uko biteye tubikoreshe neza.

Nk’umucuruzi, ni ngombwa gutoza ubwonko kugira umurongo w’ibitekerezo wibandaho. Bivugwa kenshi ko uko umuntu atekereza ariko ari. Nibyo burya ntiwagera aho utabona.

Kurema muri wowe ikizere ni umusingi wo kugera ntego zawe, icyerekezo no kugira intego nibyo bituma ukomeza.

Inama: Iyumvire muri wowe , ntawundi urebeyeho,tangira kumvira no kugenzura amarangamutima yawe, yahuze nibyo uri kubona hanze, rema umurongo mugari w’ubucuruzi bwawe.

Icyo ukwiye kwirinda: gushidikanya guterwa no gutinda gutangira.

Ubucuruzi bukomeye muri iki gihe, ntabwo ariko bwatangiye ! Byahereye hasi, iri hame niko rimeze kandi niko rizahora. Ikintu icyo aricyo cyose gihera hasi, kikagira ibyo gikenera kugirango gikure. Ntabwo byizana!

Online business wayitangiza kandi ikakuzanira umusaruro.!

Byaba byiza udusigiye n’inyunganizi(comments) kugirango turusheho kubagezaho amakuru mashya ajyanye n’ibihe.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *