Gukira – Umwitozo wa buri munsi

Hari ibintu abantu bavutse bumva bagakura bumva ndetse bikazageraho banasaza babizi gutyo, habayeho imigani, imvugo n’ibitekerezo binyura mu matwi yacu ,bimwe ukumva ni inkuru ziraho zitigeze zibaho , ibindi tukumva ko ari ukuri. Ariko ni gake abantu babitekerezaho ngo bagenzure niba koko ibyo ari ukuri cyangwa amakabyankuru. Ibi byose bijya birangira usanga aribyo buzima abantu tubayeho. Twabishaka tutabishaka bigira uruhare kubuzima bwa buri wese, kuko buri muryango cyangwa sosiyete biri muri bimwe biyigize.

Umpuguke mubijyanye nimibanire y’abantu(sociology) Peter L. Berger asobanura ko  abantu aribo barema umuryango runaka, ariko nyuma wa muryango akaba ariwo ubayobora.  Muri uyu muryango rero dusangamo ibintu byinshi bifatiye cyane cyane ku makuru y’imibereho myiza , ubuyobozi,umuco, ubukungu,iterambere ,itumanaho n’ibindi. Abantu bagize umuryango runaka nibo bahitamo kuwurema uko bashaka bitewe n’ibyifuzo byabo, ubushobozi karemano bifitemo,imiterere yaho bari bikababashisha kugira icyo bakora. Buri muryango runaka ugira umwihariko wawo kuko uba uhuje abantu bafite imirebere imwe kukintu iki niki kizana impinduka mu mibereho yabo ya buri munsi.

Uruhererekane rw’amakuru hagati yabo rufite uruhare runini mu izamuka n’imanuka ry’uwo muryango. Iki ngenzi cyane gikunda kwigaragaza ko ari inkingi ya mwamba ni umuco.  mu muco dusangamo ibice bikurikira:

1. Ururimi

2. Imigenzo

3.Ubugeni n’ubukorikori

4. Amabwiriza

5. Indangagaciro na kirazira

Dufatiye urugero ku muco nyarwanda turahasanga inkingi 8 ziranga umuco nyarwanda arizo: ikinyabupfura, kugira umutima, ubutwari, kuvugisha ukuri no gushyira mu gaciro,kugira ubumwe n’urugwiro, kwihangana, gukunda igihugu no gukorana ubuhanga.

Uyu munsi reka tuvuge kunkingi yo gukorana ubuhanga.

Gukorana ubuhanga ni uguharanira kugera ku isonga mubyo umuntu akora byose. Ibyo umuntu akora bivuze akazi, umurimo ukorwa kugirango habaho impinduka mu mibereho ye ya buri munsi. Inshuro nyinshi abantu bibaza iki kibazo ngo” Kuki dukwiye gukora?” Gukora bifitiye inyungu mbere na mbere njyewe ukora, umuryango wanjye ndetse n’abandi kuko ibyo ndi gukora bifasha abandi hanyuma nabo mu kugaragaza ko bishimiye icyo nabafashije bakampa icyo nakwita inyungu arizo njye nifashisha hamwe n’umuryango wanjye cyangwa abo tubana mu mibereho yacu ya buri munsi.

Ni iki cyafasha umuntu konoza ibyo akora?

Gukora ibirenze ibyo umuntu yitezweho

Umuntu yitoza gukorera ku ntego ndetse no kubahiriza igihe kandi akishimira akazi akora kose.

Gushyira akazi mwanya wako

Nubwo gukorana umwete ari ngomba umuntu akwiye kwibuka ko hari n’ibindi asabwa, bityo akamenya gukora bijyanye n’ikigezweho muri ako kanya nibwo umuntu anezererwa n’ibyo yabashije kugeraho mugihe aba abishoje bose.

Kwitoza gukunda umurimo 

Hatitawe kucyo umuntu akora runaka, ugomba kumva ko akazi kose gakozwe neza gatanga inyungu, kuko ni ngombwa gukora kugirango tubone ibidutunga, ikindi kingenzi umuntu atakwirengagiza kugira icyo ukora bihesha umuntu agaciro mu muryango runaka abarizwamo.

Gukora utizigamye

Kuba umuntu yagira ubunararibonye mu kintu ntabwo byizana, biraharanirwa, uko umuntu akomeza gukora ikintu iki niki ninako birema muriwe ubundi bushobozi budasanzwe kandi butandukanye aribyo bizana umusaruro mubyo akora.

Nkuko tubisesenguye haruguru, tubonye neza ubusobanuro bw’umuco n’ibiwugize, ariko tukaba twibanze kukurebera hamwe imwe munkingi ziwugize yiswe gukorana ubuhanga,tukaba twabonye neza ko kugirango tugire imibereho myiza nko kubona ibidutunga twebwe n’abacu ndetse n’abandi bidusaba gukora dushishikaye, tugakorana umwete tutibagiwe no gukorera kugihe, tudakorera kujisho ahubwo tugerageza gukora ibirenze ibisabwa.

Mumateka y’imiryango runaka tugenda tubonamo abantu bavugwamo kenshi, impamvu nimwe gusa nuko bashishikariye ibyo barimo bagambiriye kuzana impinduka no guharanira inyungu kumiryango bakomokamo. Gukira no kumera neza mu mubuzima ni umwitozo wa buri munsi, mureke tubiharanire.

Add a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *