Ecommerce, amwe mu magambo akoreshwa cyane n’abantu bamenyereye ibya murandasi. Internet ntabwo ikoreshwa cyane mu kureba amakuru cyangwa kureba video kuri Youtube ! Kubatabimenyereye iyo uvuze internet bumva cyane cyane imbuga nkoranyambaga(social media/media social).

Internet n’uburyo bugezweho bwo gukora no gukoreraho ibijyanye n’ubucuruzi bitagusabye kuva aho uri. Mu gihe ubucuruzi busanzwe  busaba kujya ahari igicuruzwa cyangwa serivise ukishyurirayo.

Niba wari uri mumubare wababona internet nka social media, ndashaka ko uyu munsi utangira kureba ibintu mu rundi ruhande kuko internet ni uburyo bwagufasha kugabanya umwanya wataga ndetse no kugabanya igiciro cy’ingendo mu gihe ugana aho wabona serivise cyangwa igicuruzwa wifuza!

Inyuma y’ibyo tuzi kuri Social media

Ariko reka mbanze nkwereke ikiri inyuma ya social media. Izi mbuga nkoranyambaga dukoresha cyane, bikadutwara amasaha menshi dusoma, tureba status z’inshuti zacu, dushyiraho amafoto n’ibindi byinshi bitandukanye, ntabwo aricyo zakorewe gusa ahubwo social media nuburyo bwatekerejwe kugirango abacuruzi bamamaze ibyo bacuruza, ibyo bakora.

Kuberako ubutumwa bugera kubantu benshi kandi ikindi abakoresha murandasi barushaho kwiyongera. Kubacuruzi ni uburyo bwiza bwo kugera kukubare munini w’abantu ari nabo bavamo abaguzi, ayi akaba ari nayo ntego yabo ya mbere. Ngirango niba umenyereye ibya internet ukunze kumva ijambo “traffic” rivuze urujya n’uruza rw’abasomyi basura blog/website runaka. Uzumva kandi ijambo “conversion” uko umuntu ahindura abasomyi akabagira abaguzi.

Noneho ndizera ko uri kubyumva! 

Ecommerce ni iki?

Ecommerce, electronic commerce, internet commerce, bivugwa cyane iyo hari kugura no kugurisha ibicuruzwa cyangwa service bakoreshe murandasi hakoreshejwe guhanahana amafaranga, n’ibindi bituma iki gikorwa kigerwaho.

Ubundi ikoreshwa  mukugura ibicuruzwa bifatika kuri internet, ariko ishobora no gusobanura ubundi buryo bukoreshwa mu bucuruzi.

Niwumva ecommerce ntuze kubyitiranya na e-business! E-business n’ikintu cyose gifatanye n’ubucuruzi naho ecommerce yo yibanda by’umwihariko kumasezerano cyangwa ubushake (transaction) bwo kugura igicuruzwa/serivise bugaragarira mu gutanga ikiguzi. 

Iyi ecommerce yafashije ibigo bikomeye, abacuruzi bato n’abakomeye kugurisha serivise nibicuruzwa byabo kurwego rurenze cyane uko bari kubikora muburyo busanzwe bwa offline(kudandaza=iribwo bwabundi busaba kuba hari aho umuntu asanga igicuruzwa/serivise akishyura kugirango abone icyo aguze).

Ecommerce kurwego rw’isi yitezwe kugera kuri trillion 27 z’ama dollars y’Amerika muri 2020.

Uburyo ecommerce ikoramo

  1. Business to Consumer(B2B):  iyo habayeho kugurisha igicuruzwa cyangwa serivise kumuntu ugishaka. urugero;kugura umuguru w’inkweto ku mucuruzi uzicuruza kuri internet
  2. Business to Business (B2B): iyo habaye kugurisha serivise cyangwa igicuruzwa kuwundi muntu ukora ubucuruzi. Urugero; ikigo /umuntu runaka agurishije software nka serivise kuwundi muntu nawe ucuruza.
  3. Consumer to consumer (C2C): iyo umuguzi wanyuma nawe acuruje icyo yaguze kuwundi muntu wifuza kugikoresha. Urugero; ugurishije inkweto zawe wambaye kuri ebay nundi muntu ushaka kuzambara.
  4. Consumer to Business(C2B): iyo umuguzi wanyuma agurishije serivise cyangwa ikintu cye n’undi muntu ucuruza cyangwa ikigo runaka.

Nkuko tubibonye ecommerce ishobora gukorwa mu buryo butandukanye hagati y’ukora ubucuruzi n’ugura, binyuze muri izi nzira:

  • Kudandaza(retail);  haragurishwa igicuruzwa kumuguzi wanyuma hatabayeho umuntu hagati.
  • Kuranguza(wholesale):ibicuruzwa biba ari byinshi, bikagurwa nujya kubidandaza kumuguzi wa nyuma.
  • Dropshipping: kugura ikintu cyakorewe mu ruganda hanyuma hifashishijwe amato cyangwa ubundi buryo bw’ubwikorezi kikagezwa kumuguzi wanyuma bigakorwa nuwo bita “third party”.
  • Crowdfunding: nuburyo bwo gukusanya amafaranga y’igishoro atangwa n’abashaka icyo gicuruzwa kugirango kigere kw’isoko.
  • Digital product: buri kintu cyose gishobora kuba cyava aho kiri kuri internet ukagikuraho ukagishyira kuri machine yawe cyangwa ahandi hantu wakibika (downloading/telechargement). urugero; amasomo, indirimbo,filime.

Ngibyo bimwe twabashishe gukusanya kugirango iri koranabuhanga rihari abantu barusheho kurisobanukirwa ari nako batekereza uko baribyaza umusaruro ubasha guhindura imibereho yabo atari koherezanya no kureba amafoto gusa. 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *