Amahugurwa? Yego amahugurwa. Nibyo koko umuntu ahora yiga kugeza apfuye! Buri munsi isaha kw’isaha usanga umuntu akeneye kumenya, akenera gusobanukirwa byaba akarusho agakenera ikimwongerera ubumenyi butuma aba uwo yifuza kuba we.

Kuki mugitondo abantu  bihutira gufungura whatsapp, emails, basoma ibinyamakuru, bareba kumashene ya za television zitandukanye, BBC World, Aljazeera France24,Bukedde,Citizen,RTV,….?

Bihera he?

Kuki iyo umuntu abonye akanya asoje akazi yihutira kureba kuri telephone ye abamushatse, agasoma ubutumwa bugufi, agasubiza,….

Yego umuntu aba akeneye kumenya ni ibiki biri kujya mbere mu gihe yari ahuze. Akeneye AMAKURU.

Amakuru aba ari nzego zitandukanye: Ubukungu, Imibereho, Politike, Ikoranabuhanga, Imiryango, Ubutabera, imyidagaduro, ubukorikori, ubushakashatsi, ubuhinzi, ubworozi…

Ni iki kibura?

Buri mibereho izengurutse umuntu ayikeneraho amakuru bijyanye nicyo yifuza kumenya. Nubwo hari uburyo bwinshi cyane butanga amakuru, birangira ya nyota y’umusomyi idashize. Nonese wari wasoma amakuru ukumva ntunyuzwe nibyo wumvise? Ese ubundi amakuru yuzuye umuntu ayakura he?

Amakuru yose nubwo ari ngombwa kandi ni byiza kuyamenya ariko yose siko uyakeneye! Ni ngombwa gusobanukirwa ibiri kubera Muri Golan hagati ya Israel n’abarabu, kumenya aho Ubwongereza bugeze mucyo bise Brexit ni byiza, kumenya uko ibintu bihagaze muri Algeria ningenzi ariko ntabwo aribyo ukeneye nonaha.

Bigenda gute?

Iyo ukiri umunyeshuri ukenera notes za mwarimu kuko intego y’umunyeshuli ari ugutsinda. Iyo urangije kwiga ukenera kumenya amakuru yaho wakura akazi kuko intego yawe ari uko nawe watangira kurema ubuzima binyuze mubyo ukora biguhemba.

None se ukora iki iyo ibiciro biri kw’isoko biri kuzamuka kandi ubushobozi bwawe ndavuga ubushobozi bw’umufuka cyangwa se amafaranga atari kwiyongera bijyanye nuko isoko rihagaze? Ushaka ayahe makuru iyo washakishije muri bwaburyo bwose twabonye haruguru bwo kubona amakuru ntubone akazi?

Ukora iki iyo ubona urutonde rw’ibyo ukoresha mu kwezi rukubye kabiri umushahara wawe w’ukwezi ? Uri gushaka amakuru ameze gute niba umaze imyaka 2,3, 4… utarabona akazi kajyanye n’ibyo wize? wegera nde iyo mugenzi wawe agusabye ubufasha nawe ubwawe nta bushobozi ufite?

Nibyiza uri kwiga muri kaminuza,none se ko buruse itari guhura no gufotoza syllabus , ntihure na transport, ntihure na guetto, restaurent muby’ukuri amakuru ukeneye ni ayahe?

Ni iki wifuza kumenya niba ukora iminsi yose ukaba utabona umwanya wo kuruhuka, umwanya gusura inshuti n’abavandimwe, ukabura n’umwanya wo kujya guterana n’abandi mu rusengero,kiliziya,..? Abantu bari kukubwira ngo warabuze, usigaye wirata, watekereza ko nawe ubwawe wabuze ako kanya bikagucanga.

Uko bigenda

Ndashaka kukubwira ngo nturi wenyine mu gushaka amakuru yatuma  imibereho yawe ihinduka umunsi wa none, hari inzira.  Reka nkubwire ubusobanuro bw’inzira.

Iyo ugeze ahantu tuvuge uri kurugendo birashoboka ko ari ubwa mbere uhagageze, iyo witegereje impande zawe ukabona inzira uhita wumva muri wowe ngo:

  • Iyi nzira hari aho inganisha bivuze ngo irangeza aho njya(irahari icyo bita mucyongereza “real”)
  • Kuba ihari ni kimenyetso yuko n’abandi bayikoresha( irizewe)
  • Biroroshye kuba wahuriramo n’undi mugenzi akakuyobora  mugihe utari wagera aho ushaka (ubufasha)

Mu nzira nyinshi zihari hari zimwe abantu batajya babasha gusobanukirwa bitewe n’ubwinshi bwazo, cyangwa nuko babuze n’ubayobora ngo abahe amakuru nyayo y’ibyo bashaka.

Nkuko turi mu gihe cy’ikoranabuhanga ibintu hafi ya byinshi biri gukorerwa kuri internet, abantu ntibakigora bajya bakora applications zitandukanye, ntibakigora bajya kumasoko guhaha. Ibintu byose biri kongerwaho ijambo “ONLINE”. Kuko biri kugabanya umwanya,bigabanya ikiguzi,byoroshya urugendo.

Noneho rero,

Hari icyo bivuze ibyo, uko ninako n’amakuru nyayo ukeneye ari online, ukenera kuba online. Kuba online bivuze ko uri connected, uri kumwe n’abandi ntabwo uri gutakaza, uri gucunguza uburyo umwete, uri kugabanya igiciro byakabaye bigutwara iyo ubikora “offline”.

Nyuma y’ibyo byoseee, ukeneye amakuru akongerera ubumenyi, ukeneye amakuru aguhuza n’abo muhuje ibitekerezo byo kwiteza imbere, ukeneye umuntu ukuri bugufi kugirango nugera aho ushobewe bakuyobore kuko bo bahageze mbere yawe, ukeneye amakuru akwereka ko inzozi zawe zigiye kuba impamo , ukeneye kumenya uko abandi babayeho mugihe mbere bakoraga akazi katajyanye nibyo bifuzaga ariko umunsi wanone bakaba baguwe neza.

Ukeneye amakuru akubwira ko nyuma y’imyaka myinshi ushakisha akazi nawe waba rwiyemezamirimo, ugatangira kwikorera ndetse ugafasha n’abandi. Ukeneye kumva ko nta gihe cy’imfabusa ko no mu gihe akazi ka buri munsi ukora gasoze wabonamo amafaranga, ukeneye amakuru yuko wabaho ntabwoba kuko boss yaguhamaye mubiro bye.

Ukeneye amakuru yuko nawe watangira gukora wibereye iwawe utagiye muri rwaserera zitandukanye. Icyo ukeneye ni AMAKURU NYAYO AJYANYE N’INZOZI ZAWE.

Uko waba umeze kose, ibyo wize byose,ubumenyi wita ko budahagije ufite bwose, icyo ukora cyose naguhitiramo inzira nziza, nyabagendwa, yizewe, ihura neza neza n’INZOZI ZAWE umaranye imyaka itari mike wibazaga uko bizagenda warayobewe. nta handi ni WEALTHY AFFILIATE

Ntukangwe n’izina, buri wese afite uburenganzira bwo kubaho neza. Byarashobotse, biracyashoboka , bizakomeza bishoboke kubaho imibereho ushaka!




Comments
  1. Nibyiza rwose , muri yiminsi ..umuntu ufite amakuru niwe mukire rwose..Bikorwa komereza aho Kristo aguhe ubuntu nubwenge muri uyu munshinga wawe…nabona ureba cyane cyane twebwe urubyiruko.

    1. Murakoze cyane.
      nibyo urubyiruko rukeneye ibirufasha gutera imbere kandi tuzi neza ko aribo bagize umubare munini w’ibihugu byacu bikiri munzira y’iterambere.Kubafasha n’ukwifasha n’uguteza umugabane wacu imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *